Macadamia ni igihingwa cyishimira ahantu hashyuha, imbuto zayo zibamo intungamubiri zitandukanye kandi zifasha ubwonko n’uruhu kumera neza.
Bisaba imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi kugira ngo macadamia ibe yeze, igiti kimwe ku mwaka kikaba gishobora gusarurwaho ibilo 250.
Ikilo cya macadamia idatonoye kigura 2000 Frw na ho ku muntu uyigurisha yamaze kuyitonora kikagura hagati 18.000 Frw na 25.000 Frw bitewe n’abaguzi umuntu afite.
IGIHE yaganiriye na Mugisha, umushoramari wahisemo guhinga iki gihingwa mu Rwanda aho afite ubutaka bungana na hegitari zirenga 400 mu Turere twa Gatsibo, Ngoma na Rwamagana hose akaba ashaka kuhahinga macadamia.
Mugisha avuga ko nibura kuri hegitari imwe ateramo ibiti 100 aho kuri ubu amaze gutera ibirenga ibihumbi icumi.
Impamvu yamuteye gushora imari mu buhinzi bwa macadamia mu Rwanda
Mugisha avuga ko imwe mu mpamvu yatumye ahinga iki gihingwa mu Rwanda harimo kuba gifite umutekano kandi ngo ikirere cyarwo yasanze kiberanye na cyo.
Ati “Twasanze ari igihingwa cyakwera neza mu Rwanda kandi ku isoko mpuzamahanga kikaba kidahagije, ibiciro birushaho kuzamuka cyane, ubu nirwo rubuto ruhenze ku Isi, kuri ubu iyo uteye igiti cya macadamia ushobora kugisarura imyaka 60, kuyishoramo rero ni ukwiteganyiriza.”
Yongeyeho ati “Gushora iwanyu ushora muri bene wanyu ni ikintu gikomeye, icya kabiri ni umutekano, hano hari umutekano usesuye. Ibyo dukora birarinzwe nta muntu ufite impungenge ngo bizangizwa n’abantu kubera impamvu runaka. Icya gatatu ni ubufasha duhabwa na Leta, hano hari ubwo ushora imari ubushobozi bukaba buke Leta ikakunganira, itwunganira mu bikoresho cyane cyane.”
Mugisha yavuze ko iyo uzanye imashini z’ubuhinzi n’ubworozi zidasoreshwa ndetse ngo no ku isoko ryo mu Rwanda iyo ugiye kubigura Leta irakunganira cyane nka 50% washyiramo ibijyanye no gutunganya umusaruro ubufasha bukagera kuri 75%.
Mugisha avuga ko mu Rwanda macadamia yitabirwa n’abantu benshi mu kuyihinga ariko ngo abenshi ntibarabasha kuyitaho neza ku buryo yabaha umusaruro ufatika.
Afite ibiti byatangiye kuzana imbuto nyuma y’imyaka ibiri
Ubusanzwe macadamia yerera hagati y’imyaka itanu n’irindwi, si kenshi uzabona iki gihingwa cyerera imyaka ibiri cyangwa irenzeho gato.
Mu biti Mugisha yateye harimo ibyinshi byatangiye kuzana imbuto nyuma y’imyaka ibiri. Yavuze ko ibi ari ikimenyetso cy’uburyo ubutaka bw’u Rwanda buberanye n’iki gihingwa.
Ati “Imbuto zishimiye ubutaka bwacu ikindi kandi twagerageje kubyitaho tubiha amafumbire ku gihe ndetse tukanabyuhira ku gihe. Ubundi macadamia igihe cy’izuba ibiti biraryama ntibikure, twe rero mu zuba turabyuhira bigatuma bikura cyane.”
Mugisha avuga ko atize ibijyanye n’ubuhinzi ahubwo yabushoyemo imari kuko yabubonyemo inyungu ikomeye kandi y’igihe kirekire, yaba kuri we, ku gihugu ndetse no ku bandi baturage aha akazi.
Kuri ubu aha akazi ka buri munsi abaturage bari hagati 150 na 200 barimo abuhira, abatera n’abatunganya imirima.
RAB ishima ubuhinzi bwa Mugisha ko bugana mu cyerekezo cy’u Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, yavuze ko bashimira Mugisha n’abandi bahinzi benshi bahisemo guhinga ibihingwa bifite agaciro kenshi mu mafaranga, ibi ngo ni intego ya Leta y’u Rwanda kuko biri mu byafasha kwinjiza amafaranga menshi aturutse mu buhinzi.
Dr Karangwa yavuze ko nubwo ataratangira gusarura aho agana ari heza, aboneraho kwibutsa abaturage kujya bahinga bagamije isoko mpuzamahanga, bareba icyerekezo cyagutse bagahinga ibitanga umusaruro.
Kuri ubu ibihugu bya mbere ku Isi bihinga macadamia harimo Afurika y’Epfo, Australia, USA na Kenya. Imbuto nyinshi zihingwa mu Rwanda zakomotse muri Kenya.








Ibitekerezo 0