Ubu hari amashusho agaragaza uko imodoka z'iri siganwa zishobora kuzaba zinyura mu muhanda mushya uteganyijwe kubakwa mu Karere ka Bugesera, hafi y'Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali.
Aya mashusho yakozwe n'umuntu uzwi nka Nukedrop, usanzwe akora imihanda yo gusiganiraho mu mukino w'imodoka wa Assetto Corsa, ni umukino wo kuri mudasobwa. Yifashishije amakuru n'ishusho imwe y’umuhanda wa Bugesera yari yashyizwe ahagaragara.
Muri ayo mashusho, imodoka za Formula 1 zigaragara zisiganwa mu muhanda ufite amakoni atandukanye, ahazamuka n'ahamanuka, ndetse n'ibice bikikijwe n'ibiyaga n'imisozi.
Hagaragaramo kandi ibice byagenewe abafana bazaba bareba isiganwa, aho imodoka zihagarara kugira ngo zikorerwe ibikorwa bitandukanye, n'ibindi bikoresho bisanzwe bifasha mu mitegurire y'amasiganwa.
Nukedrop yavuze ko yamaze amasaha agera kuri 24 akora iyo shusho y'umuhanda, akoresheje amakuru yari amaze gutangazwa ku miterere yawo.
Ati “Nifashishije ishusho imwe gusa yari yashyizwe ahagaragara, maze mara amasaha agera kuri 24 nkora uko ntekereza ko uyu muhanda ushobora kuzaba umeze muri Assetto Corsa.”
Yasobanuye ko yabanje gukoresha amashusho yafashwe n'ibyogajuru kugira ngo amenye neza aho Ikibuga cy'Indege cya Bugesera giherereye, bityo agereranye imiterere y'aho hantu n'ishusho y'umushinga yari yatangajwe.
Yagize ati “Ikibazo cya mbere cyari ukumenya neza aho umuhanda uzaba uherereye. Guhuza ikibuga cy'indege cyagaragaraga mu ishusho n'amashusho yafashwe n'ibyogajuru byampaye aho mpera.”
Umuhanda yakoze mu buryo bw'ikoranabuhanga ufite uburebure bwa kilometero 4,65, ukaba urimo ahazamuka n'ahamanuka, ku buryo hagati y'ahantu hawo hirengeye cyane n'ahari hasi cyane harimo itandukaniro rya metero zigera kuri 70.
Umuhanda wa nyawo uzaba ufite ibilometero bitandatu.
Yanashyizemo ibindi bikoresho bituma uwo mukino usa n'isiganwa nyaryo, birimo ibyapa by'ikoranabuhanga, amatara yifashishwa mu masiganwa, ibiraro, abarebera isiganwa n'indege zigaragara mu kirere.
Ubu buryo bwateguwe ku buryo bushobora gukoreshwa mu isiganwa ririmo imodoka zigera kuri 52.
Icyakora, Nukedrop yasobanuye ko ibyo yakoze ari ukwerekana uko atekereza ko umuhanda ushobora kuzaba umeze, kuko igishushanyo cyawo cya nyuma kitaratangazwa.
Umuhanda nyir’izina uzaba ufite imiterere idasanzwe, aho imodoka zizajya zizamuka zikanamanuka mu misozi, bigatuma abashoferi bahura n'imbogamizi zitandukanye mu gihe cy'isiganwa.
Uyu muhanda uri gutegurwa n'ibigo WurzDesign na Tilke Engineering, ukazubakwa mu Karere ka Bugesera, hafi y'ikibuga cy'indege gishya.






Ibitekerezo 0