Itangazo ryashyizwe kuri konti ye ya X rivuga ko yaguye iwe i Los Angeles, ari kumwe n’umugore we Sunny Ozell.
Stewart yari amaze igihe ahanganye n’indwara ya Alzheimer n’ubundi burwayi bwo kwibagirwa buzwi nka Lewy body dementia.
Yavutse ku wa 13 Nyakanga 1940 i Mirfield, mu gace ka Yorkshire mu Bwongereza. Yakuriye mu bukene no mu rugo rwarangwagamo ihohoterwa. Yigeze kuvuga ko yajyaga yitambika hagati y’ababyeyi be kugira ngo abuze se gukubita nyina.
Ubuhanzi bwamubereye ubuhungiro akiri umwana. Ku myaka 12, umwarimu yamumenyesheje ibihangano bya William Shakespeare, bituma atangira gukunda ikinamico.
Yinjiye mu mwuga wo gukina afite imyaka 18, aza kuba umwe mu bakinnyi ba Royal Shakespeare Company mu myaka ya za 1960.
Nubwo yari yarubatse izina mu ikinamico, kwamamara ku rwego mpuzamahanga byaje nyuma yo guhabwa umwanya muri “Star Trek: The Next Generation” afite imyaka 47.
Iyo filime y’uruhererekane yatambutse kuva mu 1987 kugeza mu 1994, imugira icyamamare.
Yagarutse nka Picard mu zindi filime no mu ruhererekane “Star Trek: Picard” rwatangiye mu 2020, afite imyaka 79.
Mu 2000, yatangiye gukina nka Charles Xavier muri “X-Men”, yongera kwigarurira abakunzi ba sinema. Yanakinnye muri “Avengers: Doomsday”, yari iteganyijwe gusohoka mu Ukuboza 2026.
Mu 2010, Umwamikazi Elizabeth II yamuhaye icyubahiro cya “Sir” kubera uruhare rwe mu buhanzi.
Stewart yashatse inshuro eshatu, abyara abana babiri. Mu 2013 yashakanye na Sunny Ozell, umuhanzi w’Umunyamerikakazi.
Marvel Studios yamwunamiye, imushimira impano idasanzwe, ubufatanye n’imico myiza. Asize umurage w’umukinnyi wahuje ubuhanga bwo ku rubyiniro n’inkuru za sinema zatekerezwaga mu bihe bizaza, akagera ku bakunzi b’ibisekuru bitandukanye.
Urugendo rwe ruva mu bukene rukagera ku cyubahiro mpuzamahanga rugaragaza ubuzima bwahinduwe n’ubuhanzi, na we akabukoresha mu gusiga amateka azakomeza kwibukwa n’abakunzi be.






Ibitekerezo 0