Evangeline Lilly wamamaye muri sinema muri Amerika, yatangaje ko amaze imyaka 22 akora ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda, agaragaza ko gufasha abantu no kugira uruhare mu guhindura imibereho yabo ari byo yahoze yifuza kurusha kwamamara muri Hollywood.
Mu kiganiro yagiranye na Christian Broadcasting Network ku wa 19 Ukwakira 2026, Lilly yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuva mu mwuga wo gukina filime kubera ko yifuzaga gukora ibikorwa bigira ingaruka zifatika ku buzima bw’abantu.
Yagize ati “Hari abantu bavuga ko abakinnyi ba filime bafasha guhindura isi, ko bagize uruhare mu buzima bwabo. Ariko njye nahoze nifuza kugira uruhare rutaziguye mu guhindura imibereho y’abantu. Maze imyaka 22 nkora ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda.”
Uyu mugore w’imyaka 47 yavuze ko nubwo yakundaga gukina filime, atigeze yishimira kuba icyamamare, ahubwo ko yifuza ubuzima butuje, aho yakwibanda ku bikorwa bimushimisha no kwandika inkuru ze bwite.
Evangeline Lilly ni muntu ki?
Nicole Evangeline Lilly ni umukinnyi wa filime n’umwanditsi ukomoka muri Canada, wavukiye mu Mujyi wa Fort Saskatchewan ku wa 3 Kanama 1979.
Yamenyekanye cyane muri serie yitwa Lost, aho yakinnye ari Kate Austen hagati ya 2004 na 2010. Uwo mwanya wamuhesheje kwamamara ku rwego mpuzamahanga ndetse atorerwa guhatanira ibihembo bya Golden Globe.
Yanagaragaye muri filime zikomeye zirimo The Hobbit, aho yakinnye ari Tauriel, na Ant-Man zo muri Marvel, aho yakinnye ari Hope van Dyne, uzwi nka Wasp.
Mbere yo kwamamara muri sinema, Lilly yize ibijyanye n’imibanire mpuzamahanga muri University of British Columbia, ndetse yari afite inyota yo gukora ibikorwa by'ubutabazi no gufasha abaturage.
Mu 2020 yafashe icyemezo cyo guhagarika gukina filime, ariko abimenyesha abakunzi be ku mugaragaro mu 2024.
Yasobanuye ko kuva muri Hollywood bitamworoheye kuko byamusabaga kwigomwa amafaranga, kwamamara n’ibyo yari yaragezeho, ariko ko yaje gusanga ubuzima yahisemo ari bwo bumunogeye.
Nubwo Lilly avuga ko amaze imyaka 22 akora ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda, ntiyatanze ibisobanuro birambuye ku mishinga yakoreye mu Rwanda cyangwa ku miryango yakoranye na yo muri icyo gihe.
Amakuru IGIHE icyesha umwe mu bazi ibikorwa by'uyu mugore mu Rwanda, avuga ko yagiye agira uruhare mu gufasha abana b'imfubyi n'abaturuka mu miryango itishoboye, mu kubishyurira amashuri kugera ku rwego rwa kaminuza, no kubafasha gutangira imishinga ishingiye ku bumenyingiro nyuma yo kubatera inkunga bakiga imyuga.






Ibitekerezo 0