00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Spiro Rwanda yagaragaje uruhare rwa Call Center mu gutanga serivisi nziza ku bakiliya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 August 2026 saa 10:36
Yasuwe :

Abakiliya ba Spiro Rwanda bakeneye amakuru, ubufasha cyangwa ibisobanuro kuri serivisi zayo bashobora kubibona mu buryo bworoshye bifashishije Call Center n’imbuga nkoranyambaga z’iki kigo, aho bahabwa amakuru yizewe.

Spiro Rwanda, irakangurira abakiliya bayo kurushaho kwifashisha serivisi za Call Center n’imbuga nkoranyambaga zayo igihe bakeneye amakuru, ubufasha cyangwa hari ibyo bashaka gusobanuza ku bijyanye na serivisi zayo.

Ibi byagarutsweho ku wa 26 Kanama 2026, ubwo ubuyobozi bwa Spiro Rwanda bwaganiraga n’itangazamakuru ku mikorere ya Call Center n’uburyo ifasha abakiliya kubona amakuru yizewe no kugeza ibibazo byabo ku kigo.

Umuyobozi wa Call Center ya Spiro Rwanda, Niyonsenga Alexis, yavuze ko iyi serivisi imaze igihe ikora, ariko ko hakiri bamwe mu bakiliya batazi neza uburyo bayifashisha cyangwa imiyoboro banyuraho kugira ngo babone ubufasha.

Ati “Twabonye ko bamwe mu bakiliya bacu batazi ko dufite Call Center. Ni yo mpamvu dushaka ko barushaho kumenya ko ihari kandi imaze igihe ikora, kugira ngo igihe bakeneye ubufasha cyangwa amakuru babashe kutugeraho mu buryo bworoshye kandi bunoze.”

Abakiliya ba Spiro bashobora guhamagara ku murongo utishyurwa wa 3366 igihe bakeneye amakuru cyangwa bafite ikibazo bashaka ko gisubizwa.

Bashobora kandi kwifashisha izindi nzira zemewe z’itumanaho za Spiro zirimo WhatsApp na Facebook, ndetse n’izindi mbuga nkoranyambaga z’ikigo.

Niyonsenga yasabye abakiliya kwirinda gushingira ku makuru bahawe n’abantu batari abakozi ba Spiro cyangwa ku yaturutse ku miyoboro itemewe, kuko ashobora kuba atuzuye cyangwa atari yo.

Yavuze ko kwifashisha imiyoboro yemewe bifasha umukiliya kubona amakuru yizewe, yaba ajyanye na moto za Spiro, serivisi z’iki kigo cyangwa se hari ikibazo runaka bashaka ko gisubizwa.

Call Center yakira abakiliya bari hagati ya 500 na 600 ku munsi

Ubuyobozi bwa Spiro Rwanda buvuga ko Call Center yayo yakira abakiliya bari hagati ya 500 na 600 ku munsi, barimo abasanzwe bakoresha moto za Spiro ndetse n’abashaka kumenya byinshi kuri izi moto n’izindi serivisi z’ikigo.

Abasanzwe bafite moto bahamagara bashaka ubufasha ku bibazo bitandukanye bahura na byo mu gukoresha serivisi za Spiro, mu gihe abandi baba bashaka amakuru ku bijyanye no kugura moto nshya cyangwa serivisi zitandukanye ikigo gitanga.

Iyo ikibazo cy’umukiliya kidashoboye gukemurwa ako kanya, Call Center igishyikiriza ishami bireba kugira ngo gikurikiranwe, umukiliya na we akomeze guhabwa amakuru ku buryo ikibazo cye kiri gukemurwa.

Spiro Rwanda ivuga ko gukoresha Call Center n’imbuga nkoranyambaga zayo bituma abakiliya babona amakuru aturutse ku kigo ubwayo, bakabona ibisobanuro ku byo bakeneye ndetse n’ubufasha ku bibazo bahura na byo.

Ikigo gikangurira abakiliya kutazuyaza guhamagara 3366 cyangwa gukoresha imbuga nkoranyambaga zayo igihe cyose bakeneye amakuru cyangwa hari icyo bashaka gusobanuza.

Call Center igamije gufasha abakiliya ba Spiro kubona serivisi zayo no gukemura bimwe mu bibazo bahura nabyo
Spiro yashyizeho Call Center, umurongo w’itumanaho ufasha abikiliya kubona serivisi zayo
Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’itumanaho rishinzwe gufasha abakiliya, Niyonsenga Alexis, yavuze ko iri shami rigize zimwe muri serivisi uruganda rwa Spiro rusanzwe rutanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages