Muri ibi bihe by’iminsi mikuru Grand Legacy Hotel, yashyizeho serivisi yo koga muri piscine ku bana, aho kuri 9.000 Frw, umwana ashobora kujya kogera kuri iyi hoteli, agahabwa icyo kunywa ndetse n’amafunguro yateguriwe abana azajya aba ahari.
Umuyobozi mukuru wa Grand Legacy Hotel, Ndagijimana Christian, yavuze ko izi gahunda bazishyiraho mu rwego rwo kwifatanya n’abakiliya bayo kwizihiza ibihe by’iminsi mikuru bishimana n’imiryango yabo ndetse n’inshuti.
Ati “Udushya dufitiye abakiliya bacu muri ibi bihe by’iminsi mikuru ni twinshi, nk’ibiciro by’ibyumba byacu twarabigabanyije kugeza mu cyumweru cya mbere cyo mu kwa mbere. Hari gahunda z’abana zo koga, hari umuziki, mbese hari ibintu byose.”
Bafite kandi gahunda yo kugura pizza imwe ukongezwa indi ku buntu.
Abakunzi b’inyama bafitiwe gahunda yiswe ‘Grand legacy prime wings’ izajya iba buri wa Gatandatu guhera Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba kugeza Saa Yine z’ijoro.
Hari na ‘Grand Legacy family burger’ iguha burger eshatu, ndetse n’ibiyiherekeza nk’ifiriti, imizuzu (plantain), n’ibindi wihitiyemo nabyo bitatu.
Ku bakunda umuziki kandi buri wa Gatanu hazajya haba hari itsinda ry’abaririmbyi ba gakondo, Inkindi Gakondo, rizajya risusurutsa abatembereye kuri iyi hoteli.
Si ibyo gusa kuko ibyumba by’iyi hoteli ibiciro byabyo byagabanyijwe mu rwego rwo kwifatanya n’abashaka kuhagirira ibihe byiza.








