MTN Ihereze, ni uburyo bwashyizweho aho umukiriya wa MTN aguza amafaranga mu gihe amushiranye, ariko ubu buryo bwarazamuwe ku buryo umuntu ashobora no kuguza internet.
Kugira ngo umukiriya abone iyo serivise yo kugurizwa yandika *151#, agakomeza kubana n’umuryango, inshuti n’abandi bakorana ku murongo mu gihe internet ibashiranye, hanyuma bakishyura nyuma.
MTN Ivuga ko serivisi ya Ihereze isanzwe yishyurwa hongeweho 15% by’ayo uba watijwe.
Kugeza ubu hashyizweho inyongera ya 7.6% ku muntu uzaba yagujije interent, bikazageza tariki 30 Kamena uyu mwaka, hanyuma bisubire kuri 15% nk’uko biri ku nguzanyo zo kugurizwa ikarita.
MTN Rwanda ivuga ko kwishyura ideni rya Ihereze bizajya bikorwa biciye mu kugabanya amafaranga abakiriya baba bashyize kuri MOMO, cyangwa ayo bashyizeho bagura ikarita.
Ivuga ko abakiriya kandi bashobora kuguza amafaranga inshuro nyinshi mu gihe kimwe bakageza ku nshuro zigera ku icyenda.
Mu gihe ideni wari ufite ryishyuwe, bakaba bemerewe kongera kuguza na none.
Umuyobozi mukuru muri MTN ushinzwe kwamamaza ibikorwa, Richard Acheampong yagize ati “Muri ibi bihe bikomeye turimo, turashaka gukomeza gufasha mu buryo bworoshye abakiriya bacu bagakomeza kuba bari ku murongo, kugira ngo tubafashe mu buryo bushoboka mu kuguza internet bakaba bakongera kwishyura.”
“Icyo ibi bisobanuye ni intego dufite zo gushora ubushobozi mu by’ikoranabuhanga mu gihugu cyiza twifuza, kandi duha ibyiza abakiriya bacu.”
Muri iyi gahunda y’ikoranabuhanga, MTN yongeyeho imiyoboro itandukanye ifasha abakiriya harimo urubuga rwa MTN Chatbot n’ubundi buryo bwo kuganira, nk’aho wahamagara 200 ukaba wafashwa mu gihe ukeneye amakuru.
Akomeza agira ati “Turashaka guha abakiriya bacu uburyo bworoshye kandi bwihuse bwo kubona serivisi. Intego za MTN Rwanda ni ukuzanira bose ibyiza bigezweho."
Sosiyete ya MTN Rwanda kandi iherutse gutangiza ubufatanye na Ayoba, bwo gukoresha urubuga rwo kohererezanya ubutumwa ku buntu, ruriho imiyoboro y’amakuru ndetse n’imikino.
Hariho kandi ibice by’amakuru y’Isi yose kuri COVID-19, imikino n’indi myidagaduro. Ibi bice byose bishobora kuboneka ku buntu.

TANGA IGITEKEREZO