Kuva muri Kanama 1975 kugeza muri Nyakanga 2007 umuntu wafunguzaga konti mu yari Banki y’Abaturage y’u Rwanda, [ubu yahindutse BPR Bank Rwanda PLC], yahitaga ahinduka umunyamigabane wayo.

Ubuyobozi bwa BPR Bank PLC buvuga ko kugira ngo aba bantu bagire uburenganzira ku migabane yabo, bagomba kubanza kwegera amashami atandukanye ari hirya no hino mu gihugu bakuzurizwa neza imyirondoro.

Iki gikorwa giteganyijwe kuva tariki ya 10 Nyakanga 2023 kugeza tariki 16 Nzeri 2023.

Itangazo BPR Bank PLC yasohoye rigira riti “Umuntu wese wari ufite konti muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda kuva muri Kanama 1975 kugeza muri Nyakanga 2007 asabwe kwegera Ishami rimwegereye kugira ngo yuzuze amakuru ye bityo agire uburenganzira ku migabane ye kuko uwafunguraga konti yahitaga aba umunyamigabane.”

Rikomeza rivuga ko “Igikorwa cyo kuzuza amakuru ku bantu bari bafite konti muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda kizakorerwa ku mashami yose ya BPR Bank Rwanda.”

Abajya kuzuza umwirondoro bitwaza Indangamuntu n’agatabo ka sheki cyangwa agatabo ka Banki bigaragaza ko konti ari iye.

Mu gihe umuntu ari umuzungura kuri konti, we agomba kwitwaza Indangamuntu y’umuzungura n’icyemezo cy’uwapfuye gitangwa n’inzego z’ibanze.

Uhagarariye Ikigo, Koperative cyangwa Ishyirihamwe na we azitwaza Indangamuntu ye n’agatabo ka banki.

Biteganyijwe ko abanyamigabane babarizwa mu Ntara y’Iburengerazuba baziyandikisha kuva tariki ya 10-21 Nyakanga 2023, na ho abo mu Ntara y’Amajyepfo baziyandikisha kuva kuwa 24 Nyakanga kugeza tariki 7 Kanama 2023.

Abo mu Ntara y’Amajyaruguru baziyandikisha kuva tariki ya 9-17 Kanama 2023, mu gihe abo mu Ntara y’Iburasirazuba baziyandikisha kuva kuwa 19 Kanama kugeza kuwa 1 Nzeli 2023. Abo mu Mujyi wa Kigali bo baziyandikisha kuva tariki ya 4-16 Nzeri 2023.

BPR Bank Rwanda PLC igiye kuzuza imyirondoro y’abanyamigabane bafunguyemo konti kuva 1975 kugeza mu 2007
BPR Bank Rwanda PLC igiye kuzuza imyirondoro y’abanyamigabane bafunguyemo konti kuva 1975 kugeza mu 2007