00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwibutso rwo kuwa 4 Nyakanga ubwo Inkotanyi zinjiraga i Kigali

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 July 2022 saa 07:16
Yasuwe :

Igitondo cyo kuwa 4 Nyakanga 1994 muri Kigali ntabwo cyari kimeze nk’igisanzwe. Nyuma y’amezi atatu aburaho iminsi itatu, imiborogo, imihoro n’amasasu ari byose, uwo munsi bwo haramutse hatuje.

Ingabo za Leta yakoraga Jenoside (FAR) zari zaraye ijoro zihunga ziciye munsi ya Shyorongi mu muhanda utambika ku Giticyinyoni, ugakomeza Nyabyondo ugahingukira mu Karere ka Rulindo na Gakenke.

Izo ngabo zahunze ziherekejwe n’igihiriri cy’abaturage, imodoka n’amatungo nyuma y’amabwiriza bari bahawe na Major Ntilikina Faustin wari ukuriye ingabo zarwanaga na RPA muri Kigali.

Iyi tariki ya 4 Nyakanga ni yo ifatwa nk’iyo u Rwanda rwabohoreweho, nubwo hari indi mijyi nka Ruhengeri na Gisenyi yari itarafatwa.

Mu gitabo Shake Hands with the Devil, Roméo Dallaire wari ushinzwe ingabo za Loni mu Rwanda (MINUAR), yemeza ko ku itariki ya 4 Nyakanga Kigali yari ituje cyane, kuko FAR yari yahunze kubera gushirirwa n’ibikoresho by’intambara.

Shaharyar Khan ni umwe mu bageze muri Kigali ikibohorwa. Yari Intumwa nshya yihariye mu Rwanda y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni. Kuwa 5 Nyakanga Dallaire yazindutse amujyana hirya no hino muri Kigali, mu duce ingabo za FAR n’Interahamwe bari bamaze iminsi biciramo Abatutsi.

Mu gitabo cye yise Shallow Graves of Rwanda, Khan avuga ko "Ubwo Dallaire yajyaga kunyereka ahantu hatandukanye ubwicanyi bwabereye, twahasanga imirambo n’amagufa bigerekeranye biribwa n’imbwa n’inkongoro. Twagiye mu bitaro bya Croix Rouge ahari harunze imirambo mu busitani. Ahantu hose hari imirambo, abana baciwe amaboko. Amaraso yari ahantu hose, umwuka w’imirambo yashangutse wumvikanaga hose."

Maj Gen Paul Kagame wari uyoboye ingabo za RPA, yamenye amakuru y’uko ingabo za FAR zavuye muri Kigali mu ijoro rishyira kuwa 4 Nyakanga.

Mu gitabo A Thousand Hills Rwandas Rebirth and the Man Who Dreamed It cya Stephen Kinzer, Kagame avuga ko yaje kwirebera koko niba ibyo yabwiwe n’ingabo ze ari byo.

Yatunguwe no kubona uburyo umujyi wasaga nk’umusaka, nta muntu uwurimo, ibintu byose byarangiritse. Wari umujyi wuzuye imibiri y’abatutsi bishwe haba mu mihanda, mu tuyira, mu bihuru, mu mazi n’ahandi hose.

Ati "Nibyo bintu bibi nari mbonye mu buzima bwanjye. Icyari gikomeye kurushaho, ni uko ari twe twagombaga guhangana nabyo. Twari tumaze gutsinda abicanyi, ariko se twari guhera he twongera kubaka ubuzima? Mu bitekerezo harwaniragamo ibintu byinshi."

Paul Kagame wari uyoboye RPA, yamenyeshejwe ko ingabo za FAR zavuye muri Kigali mu gicuku cyo kuwa 4 Nyakanga 1994

Ingabo za FAR nubwo zari zavuye muri Kigali, ntabwo zari zavuye mu gihugu. Gahunda kwari ukwisuganya, bakagaruka kugaba ibitero kuri RPA. Imijyi nka Ruhengeri na Gisenyi yari ikiri mu maboko yabo.

Kuwa Gatatu tariki 6 Nyakanga, Kagame yahuye na Khan wari intumwa ya Loni mu Rwanda, bahurira mu nyubako z’ikibuga cy’indege i Kanombe hafi y’aho RPA yari yimuriye ibirindiro bishya.

Khan avuga ko Perezida Kagame yamutumye kuri Guverinoma y’Abatabazi n’ingabo zayo guhagarika imirwano, bitaba ibyo RPA igakomeza kubasunika kugeza itsinze urugamba burundu.

Ikigaragara ni uko ubutumwa bwe izo ngabo zitabwumvise, kuko byarangiye Ruhengeri ifashwe kuwa 14 Nyakanga 1994, Gisenyi ifatwa kuwa 17 Nyakanga, ingabo za FAR n’ibihumbi by’abaturage zari zatwaye bahungira muri Zaire.

Perezida Kagame avuga ko nubwo umurwa mukuru wari umaze gufatwa, intambara ikomeye yari isigaye kwari ugusana igihugu gisa nk’ikirimo ubusa.

Impamvu ni uko abaturage bacyo basaga miliyoni bari bamaze kwicwa muri Jenoside, abasaga miliyoni ebyiri bahunze.

Kinzer kandi avuga ko hejuru y’uko benshi mu baturage bari bishwe abandi bahunze, no mu isanduku ya Leta hari hasigayemo ubusa.

Leta y’abatabazi yahunganye amafaranga yose yari muri BNR harimo na zahabu yari isigayemo yabarirwaga miliyoni ijana z’amadolari.

Nubwo ibyangombwa byose bisabwa ngo igihugu cyitwe igihugu byari mbarwa, ubuzima bwagombaga gukomeza, igihugu kikabona ubuyobozi bushya.

Nk’umugaba w’ingabo zari zimaze gutsinda urugamba, Kagame yari afite uburenganzira bwo gutangaza ko ari we Perezida dore ko n’ingabo ayoboye zabyemeraga.

Icyakora siko byagenze. Hemejwe ko ibivugwa mu masezerano ya Arusha byubahirizwa, amashyaka akaganira kuri ejo h’igihugu, uretse abagize uruhare muri Jenoside.

Ibiganiro byarabaye, banzura ko kuwa 19 Nyakanga hashyirwaho Guverinoma y’Ubumwe iyobowe na Pasteur Bizimungu wa FPR Inkotanyi na Faustin Twagiramungu wo mu ishyaka MDR nka Minisitiri w’Intebe. Maj Gen Paul Kagame yabaye Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo.

Paul Kagame ubwo yarahiraga nka Visi Perezida na Minisitiri w'Ingabo kuwa 19 Nyakanga 1994

Kagame yavuze ko gushyira ibintu ku murongo muri iyo minsi byari ihurizo rikomeye, kuko byose byari byarasenyutse.

Ati "Byari bigoye kubona aho uhera. Buri munsi nabaga ndi mu nama. Nasinziraga gake gashoboka. Mu masaha 24, nshobora kuba narasinziraga amasaha atatu cyangwa ane. Akenshi nabaga ndi mu kazi, ndi kugenda ndetse hamwe ndi guhangana n’abantu barimo n’abantu banjye."

Abari basize bagize uruhare muri Jenoside bari bahungiye hafi y’u Rwanda muri Zaïre, bahunganye intwaro zikomeye ku buryo isaha n’isaha bari bari kwitegura kugaruka kubuza u Rwanda amahoro.

U Rwanda rwasabye kenshi Zaïre na Loni kwambura abo bantu intwaro no kubajyana kure y’umupaka nk’uko amategeko mpuzamahanga agenga impunzi abigena, ariko banga kubikora.

Imbere mu gihugu naho umutekano wari ukiri ikibazo. Kubanisha abishe n’abiciwe byari ihurizo. Bamwe mu basirikare b’Inkotanyi bari batangiye kwishora mu bikorwa byo kwihorera ku babiciye imiryango, habaho igitsure cya Leta.

Kagame ati "Iyo tuza kuba tujenjetse, byarashobokaga ko haba indi Jenoside. Aba basore babuze ababyeyi babo n’abavandimwe kandi bafite imbunda, umujinya wari wose kandi bumva ko bakwiriye kubona ubutabera. Nyamara ntibyari byoroshye ko ubutabera babubona byihuse, bagashaka kwihorera. Twagombaga guhaguruka tugahagararamo hagati duti ’Musigeho’, mureke twubake umutekano hanyuma twubakireho."

Hanzuwe ko igihugu gishingira ku bumwe, abagize uruhare muri Jenoside batangira gufungwa no kuburanishwa.

Amahanga nayo gahoro gahoro atangira kumva ubuyobozi bushya bw’u Rwanda, ibikorwa by’Iterambere byongera kubakwa.

Ubwo ingabo za RPA zinjiraga muri Kigali mu gitondo cyo kuwa 4 Nyakanga 1994
Nyuma yo kubohorwa, Kigali yari yuzuye imirambo y'Abatutsi bishwe muri Jenoside
Nyuma yo kubohora igihugu, benshi mu bahigwaga batangiye kuva mu bihuru aho bari bihishe
Abasirikare ba RPA baganira n'ingabo za Loni nyuma yo gufata Kigali
Uko RPA yarwanaga, niko yagendaga irokora Abatutsi bahigwaga na Leta hamwe n'Interahamwe
Abasaga 30 % by'abari batuye igihugu barahunze, igihugu gisigaramo abantu bake cyane
Ingabo za FAR zimaze gutsindwa, zishingikirije ibihumbi by'abaturage kugira ngo zibone uko zihunga ziva muri Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .