Ni amagambo yaciye igikuba cyane ko ari ubwa mbere yari yumvikanye, ndetse afata indi ntera bishingiye ku muntu wayavugwagaho, cyane ko yagaragaje mu buzima bwe bwose ko amacakubiri n’amoko ari ibintu bidakwiriye kuranga abantu aho ariho hose.
Ku wa 21 Ugushyingo 2026, Perezida Évariste Ndayishimiye, ubwo yari mu gikorwa cyabereye i Gitega cyo gusoza icyumweru cyahariwe intwari z'urugamba rwo guharanira amahoro na demokarasi, yavuze ko Kagame, wari Visi Perezida w'u Rwanda akaba na Minisitiri w'Ingabo, mu 1995 yagiye ku ishami rya Kiriri muri Kaminuza y'u Burundi, agahuriza hamwe abanyeshuri b'Abatutsi, akabashishikariza kwica bagenzi babo b'Abahutu.
Yavuze ko Kagame yabajije abo banyeshuri uko bashobora gukomeza kwicarana n'Abahutu mu ishuri nyuma y'ibyabaye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nta nyandiko, nta mbwirwaruhame mu majwi no mu nyandiko bihari byaba bishimangira ibyo uyu muyobozi yavuze. Gusa mu bucukumbizi IGIHE yakoze, yabonye ibihamya bigaragaza ko ibyo Ndayishimiye avuga bitigeze bibaho.
Imvano y’uruzinduko rwa Kagame i Burundi mu 1995
Inyandiko zitandukanye zigaragaza ko uruzinduko rwa Kagame mu Burundi rwabaye mu bihe by'amakimbirane akomeye, aho ibihugu byo mu karere byashakaga uko byafatanya guhangana n'ibibazo by'umutekano.
Inyandiko ya Loni yo ku wa 16 Kamena 1995, yemeza ko ku wa 10 Kamena uwo mwaka Kagame yari i Bujumbura mu nama y'abayobozi b'ingabo b'ibihugu bitatu byari bigize Umuryango w'Ubukungu w'Ibihugu byo mu Karere k'Ibiyaga Bigari, CEPGL.
Iyo nama yahuje Kagame, wari Minisitiri w'Ingabo w'u Rwanda, Lieutenant Colonel Firmin Sinzoyiheba wari Minisitiri w'Ingabo w'u Burundi na Admiral Mavula wari Minisitiri w'Ingabo wa Zaïre, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu byaganiriweho harimo ikibazo cy'imitwe yitwaje intwaro, ikwirakwizwa ry'intwaro, ibibazo by’impunzi, umutekano wo ku mipaka n'ubufatanye mu kurwanya ibikorwa byahungabanyaga akarere.
Inama irangiye, Kagame yabwiye abanyamakuru ko mu byaganiriweho harimo “ibibazo bijyanye n’impunzi cyane cyane z’u Rwanda ziri hano mu Burundi tukaba twifuza ko iki kibazo twagikemura dufashijwe n’ubuyobozi cyangwa se n’igihugu cy’u Burundi.”
Ndayishimiye avuga ko ubwo Kagame yari i Burundi, yagiye muri Kaminuza i Kiriri agahura n’abanyeshuri. Yaba ababaga i Burundi,’abakurikiranaga politiki cyangwa se bafite izindi nshingano, nta n’umwe uzi iby’urwo ruzinduko muri Kaminuza.
Innocent Muhozi, umunyamakuru w'inararibonye w'Umurundi wayoboye Radiyo na Televiziyo by'Igihugu, RTNB, ni umwe mu bazi neza ibyabaye muri icyo gihe, cyane ko yanitabiriye inama ya CEPGL Perezida Kagame yari arimo.
Ati “Inama ya CEPGL yabereye kuri Source du Nil. Icyo gihe Kagame yari yarakaye cyane abwira Aba-Congoman ati nimudashaka gukemura kiriya kibazo tuzaza kugikemura. Aranahaguruka ava mu nama, umuyobozi wa gendermerie ni we wahagurutse aragenda aramwinginga ati ni ukuri garuka. Hari kuri hotel ntihari kuri Kaminuza ibyo byo ndabyibuka. Kuri kaminuza ntabwo yigeze ajyayo, yari kuba agiye gukora iki?”
Muri uwo mwaka, Muhozi ni bwo yabaye Umuyobozi wa Radio na Televiziyo by’Igihugu by’u Burundi, asobanura ko yari mu mwanya mwiza kurusha undi wese wo kuba yamenya amakuru akomeye nk’ayo ariko ko atigeze ayamenya kugeza ubwo Ndayishimiye ubwe abivuze.
Ati "Biriya ntibyigeze biba. Ntibyigeze biba na gato. Byadutangaje twese."
Aya makuru ahura n’ubundi buhamya bw’abantu batatu bari i Burundi icyo gihe barimo n’abari abarimu mu mashuri atandukanye. Nta n’umwe uzi iby’uruzinduko rwa Kagame muri Kaminuza.

Uko imvururu zatangiriye kuri Lycée du Saint-Esprit
Muhozi yasobanuye ko mu 1995 u Burundi bwari mu bihe bikomeye by'ubwicanyi bushingiye ku moko, aho imitwe y'urubyiruko yari yaragize ibice bimwe bya Bujumbura indiri z'urugomo.
Muri iyo mitwe harimo uwitwaga Sans Échecs, wari ugizwe ahanini n'urubyiruko rw'Abatutsi kandi ukora ibikorwa byo guhiga no kwica Abahutu.
Ati "Mu 1995, mu Burundi hari hameze nabi cyane. Hari ubwicanyi bushingiye ku moko. Ayo mateka ndayazi cyane."
Muhozi yavuze ko muri Kamena 1995, abarwanyi ba Sans Échecs bari bahigiye kwica Alain-Aimé Nyamitwe, umunyapolitiki w'Umurundi waje kuba Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga.
Alain ni mukuru wa Willy Nyamitwe, wagiye akora imirimo mu nzego z'ubutegetsi bw'u Burundi.
Muhozi yavuze ko yari azi uwo muryango kuva kera, kuko bakuriye mu bice byegeranye by'Umujyi wa Bujumbura.
Yasobanuye ko abo mu mutwe wa Sans Échecs bari bamaze igihe bashaka uko bagera kuri Alain, ariko bikabagora kuko yari yarahunze agace ka Ngagara aho yari atuye.
Baje kumenya ko ashobora kuzitabira ibirori byari byateguwe kuri Lycée du Saint-Esprit, ishuri ryayoborwaga n'Abapadiri b'Abayezuwiti.
Muhozi yavuze ko abo basore bashatse intwaro, zirimo na pistolet, bagamije kumwica igihe yari kuba yageze kuri iryo shuri.
Ati "Abo Ba-Sans Échec bashakaga kwica Alain Nyamitwe. Bari barabuze uko bamubona kuko bari barahunze. Ntibari bakiba mu Ngagara."
Yavuze ko Nyamitwe yaje koko kuri Lycée du Saint-Esprit, maze abari bamuhigiye bakagerageza guteza akavuyo kugira ngo babone uko bamwica.
Ngo Nyamitwe yahise ahunga, ashaka ubuhungiro mu biro by'abapadiri bayoboraga iryo shuri. Mu buhamya bwe, yavuze ko umupadiri witwaga Bonja yagize uruhare mu kumukiza, akamenyesha Minisitiri Issa Ngendakumana ko hari abantu bashakaga kumwica.
Ngendakumana ngo yahise yohereza imodoka ye ya Mercedes yari irimo abasirikare babiri bamucungiraga umutekano, kugira ngo bajye gukura Nyamitwe aho yari yahungiye.
Isasu rimwe ryateje imvururu
Muhozi yavuze ko ubwo abashinzwe umutekano wa Minisitiri Ngendakumana bageraga kuri Lycée du Saint-Esprit, bahasanze imvururu zikomeye. Hari abateranaga amabuye, abandi amacupa, mu gihe abagize Sans Échecs bashakaga kwica Alain Nyamitwe.
Abashinzwe umutekano ngo babonye ko Nyamitwe ashobora kwicwa, bahitamo kurasa hejuru kugira ngo abantu batatane, babone uko bamugeraho.
Muhozi avuga ko muri uko kurasa, isasu ryahitanye umusore utari mu mirwano, undi arakomereka. Yakomeje avuga ko Nyamitwe yakijijwe, agashyirwa mu modoka akavanwa aho hantu.
Gusa mu gihe abo basirikare bari bakoze icyo gikorwa, amakuru yatangiye gukwirakwira mu mujyi yari atandukanye n'uko Muhozi avuga ibyabaye.
Hari abatangiye kuvuga ko abasirikare barindaga Minisitiri Ngendakumana bari bagiye kwica abana b'Abatutsi bari mu birori. Muhozi yavuze ko muri icyo gihe umuntu wari uzi umwe mu bakomeretse yamuhamagaye, amusaba kujya kumureba.
Yahise ajya kuri Lycée du Saint-Esprit, ariko ahageze amenya ko uwo muntu yajyanywe mu bitaro bya gisirikare. Ngo yaramukurikiye, amusanga avuye kuvurwa, yakomeretse ku gahanga, yakutse iryinyo kandi imyenda ye yuzuye amaraso.
Muhozi yavuze ko nyuma yo kumusanga, bafashe imodoka bajya mu rugo, maze uwo wakomeretse amusobanurira uko imvururu zatangiye n'uko zasojwe.
Amaze kumva iyo nkuru, Muhozi yahisemo kumenyesha Minisitiri w'Ingabo w'u Burundi icyo gihe, Lieutenant Colonel Firmin Sinzoyiheba, kugira ngo amenye ko amakuru yari ari gukwirakwizwa atari yo.
Ati: "Mpamagara Minisitiri w'Igisirikare, witwa Firmin Sinzoyiheba, bamwitaga Kagaju. Yari umuntu abantu bakunda cyane. Ndabimubwira uko byagenze nti 'Mubyitondemo, ibiri kuvugwa si ko byagenze.'"
Muhozi avuga ko Sinzoyiheba yamwumvise, akamubwira ko yakiriye ayo makuru. Gusa amakuru yavugaga ko abasirikare barindaga Minisitiri bari bagiye kwica Abatutsi yakomeje gukwirakwira.
Yavuze ko ku mugoroba w'uwo munsi, umunyeshuri w'Umuhutu yagarutse muri Kaminuza y'u Burundi, ku ishami rya Mutanga, afite amaraso ku mwenda yari yambaye.
Abandi banyeshuri ngo bamubonye, bakeka ko yari mu bari bagiye kwica Abatutsi kuri Lycée du Saint-Esprit.
Ati "Abanyeshuri bamubonye bati 'Uri muri ba bandi bavuye kwica barumuna bacu?' Bamujyaho baramukubita, baramwica."
Muhozi yavuze ko muri icyo gihe abantu bari bamaze igihe babayeho mu bwoba, aho inkuru z'ubwicanyi n'ibihuha byashoboraga gukwirakwira vuba, zigateza ibindi bikorwa byo kwihorera.
Nyuma y'umunsi umwe cyangwa ibiri, nk'uko abyibuka, abarwanyi ba Sans Échecs bongeye kwiyegeranya, bagaba igitero ku banyeshuri b'Abahutu babaga muri kaminuza.
Yavuze ko ubwo bwicanyi bwahitanye abanyeshuri bagera kuri 25, mu gihe ababukoze bavugaga ko bari kwihorera ku bantu bari barashwe kuri Lycée du Saint-Esprit.
Ati “Icyo gihe ni na cyo Evariste yigaga kuri iyo kaminuza, uriya muperezida. Ni ho yahise ahunga, agahunga ajya mu gisirikare na we. Amateka ni ayo y’abageze kuri kaminuza. Ibya Perezida Kagame ni ubwa mbere Abarundi twese twabyumva. Ntabyo twigeze twumva.”
Ibyo Muhozi avuga bifite aho bihurira na raporo za Loni
Raporo y'Intumwa idasanzwe ya Loni ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Burundi, yo mu 1996 yasobanuye ibyabereye kuri Lycée du Saint-Esprit no muri Kaminuza y'u Burundi ku wa 11 Kamena 1995.
Iyo raporo yemeza ko kuri uwo munsi hari ibirori kuri Lycée du Saint-Esprit, byitabiriwe n'Abahutu n'Abatutsi. Yagaragaje ko Alain-Aimé Nyamitwe yari ahari, ko yatewe amabuye n'abasore b'intagondwa za Sans Échecs, akomereka ku mutwe, agahungira mu nyubako z'ishuri.
Raporo yavuze ko hari umupadiri wamufashije, nyuma akajyanwa n'abajandarume mu rwego rushinzwe iperereza.
Yagaragaje kandi ko hari amakuru yavugaga ko mbere y'ubwicanyi habaye inama y'ishyirahamwe SOJEDEM n'abanyeshuri b'Abatutsi, aho bivugwa ko hari igitero cyari gutegurwa ku banyeshuri b'Abahutu muri kaminuza.
Loni yagaragaje ko mu ijoro ryo ku wa 11 rishyira uwa 12 Kamena, abanyeshuri b'Abahutu bishwe.
Yanagaragaje ko hari abajandarume bari bashinzwe kurinda kaminuza, ariko batatabaye ngo bahagarike ubwicanyi.
Nta n'imwe muri izo nyandiko ifite aho ihuriza Perezida Kagame n’ibyabaye ndetse nta n’imwe ivuga ku nama Ndayishimiye avuga ko yabereye muri Kaminuza.
Padiri Bonja na we yasobanuye uko imvururu zatangiye
Mu 2013, ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi cyakoze ubushakashatsi ku bwicanyi bwo muri Kaminuza y'u Burundi, kiganira n'abari bafite amakuru ku byabaye.
Mu batangabuhamya harimo Padiri Guillaume Bonja Ndayishimiye, wari warayoboye Lycée du Saint-Esprit.
Yavuze ko ku wa 11 Kamena 1995, iryo shuri ryari ryateguye ibirori byahuzaga abanyeshuri n'abaryizemo. Ibyo yasobanuye bihura n’ibyavuzwe na Muhozi.
Padiri Bonja yanenze igitekerezo cy'uko ubwicanyi bwo muri kaminuza bwabaye gusa kubera imvururu zo kuri lycée, avuga ko hari ibikorwa byari byarateguwe mbere.
Muhozi yagiye i Kigali kubaza Kagame ku kibazo cy'amoko
Muhozi wari umunyamakuru ukomeye i Burundi, muri uwo mwaka yagiranye ikiganiro na Perezida Kagame cyane ko hari hashize igihe gito u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni ikiganiro yateguye bigendanye n’uburyo Perezida Kagame yari akomeje kurwanya amacakubiri ashingiye ku moko, akifuza ko cyagira uruhare mu kugeza ubutumwa ku Barundi bari bakomeje kumungwa n’ivangura.
Ati "Abo basore b'Abatutsi b'i Bujumbura bo bari bazi ngo bariho barakora nk'Inkotanyi. Jye ndavuga nti 'Oya.'"
Yahisemo gusaba gahunda yo kuganira na Kagame, wari Visi Perezida w'u Rwanda. Yavuze ko yifashishije Jean-Marie Jabo, bari barakoranye muri RTNB, icyo gihe akaba yari ashinzwe itumanaho rya Kagame.
Muhozi yaje i Kigali, agirana na Kagame ikiganiro kirambuye ku bibazo by'amoko n'amakimbirane yari yarayogoje u Rwanda n'u Burundi.
Yavuze ko yamubajije niba ibibazo byari mu bihugu byombi ari iby'amoko koko.
Ati “Ndamubaza nti ‘Wibaza ko ibibazo byo mu Rwanda no mu Burundi ari iby’amoko cyangwa?’ Ansubiza asa n’urakaye, ati ‘Oya. Ibyo bintu si byo. Hari Umuhutu uhura n’Umututsi akarwara […] Ndibuka, yansubije asa nk’uwishima ku kuboko, ambaza niba Umuhutu iyo ahuye n’Umututsi afuruta ku mubiri.”
Kagame ngo yikije ku kuvuga ko ikibazo gikomeye ari imiyoborere mibi kurusha uko abantu babishakira indi nyito.
Kuki Ndayishimiye yavuze ariya magambo?
Muhozi yavuze ko hari ikibazo cy'imvugo ikoreshwa n'abayobozi bamwe b'u Burundi, aho kuvuga u Rwanda cyangwa Abanyarwanda rimwe na rimwe bikoreshwa mu buryo bugamije kwibasira Abatutsi.
Ati "Burya akenshi bariya bategetsi bacu iyo bavuze u Rwanda cyangwa Abanyarwanda, baba bavuze Umututsi. Ngo berekane ko ikibazo gitewe n'u Rwanda, gitewe n'Abatutsi."
Yakomeje agira ati "Ni ukugira ngo agerageze kwigaragaza neza mu baturage be, biganjemo Abahutu mu Burundi. Ni icyo yabikoreye, ngo yibagize ibibazo biri mu gihugu, yibagize n'ibyo muri Congo."
Abanyarwanda n'Abarundi banenze Ndayishimiye
Mu bantu banenze amagambo ya Ndayishimiye harimo Munyakazi Sadate, wibajije uko Perezida Kagame yashoboraga kwigisha Abanyarwanda kwiyunga nyuma ya Jenoside, ariko akajya mu Burundi gushishikariza ubwicanyi bushingiye ku moko.
Ati "Kuyoborwa n'urwango n'ikinyoma bifasha iki? Perezida Paul Kagame wabashije kubanisha Abahutu n'Abatutsi mu Rwanda rwari rumaze kubamo Jenoside yakorewe Abatutsi yagiye i Burundi kwigisha urwango no kurimbura Abahutu mu gihe mu Rwanda yigishaga kuba umwe?"
Sadate yavuze ko hari abayobozi bashobora gukoresha urwango n'ikinyoma kugira ngo abaturage batabaza ibibazo by'imiyoborere.
Ati "Politike y'ikinyoma n'inzangano ni iturufu y'abayobozi badafite ikintu na kimwe bamariye abo bayobora (Bilan négatif), aba bayobozi baba bizeye ko abaturage bahugira mu rwango no kumva ko hari abanyamahanga babanga kugira ngo batabaza abayobozi babo icyo babagejejeho."
Albert Rudatsimburwa we yavuze ko bigoye kwiyumvisha uburyo Ndayishimiye yavuga amagambo nk’ariya ku muntu warwanyije amacakubiri n’ivangura mu buzima bwe bwose.
Ati “Umuntu wahagaritse jenoside hano n’abasirikare ba RPA bashatse kwihorera bagahanwa, n’ingabo zari mu zakoze jenoside zikinjira […] uribuka hari n’igihe yigeze kurakarira uwavuze ko EX-FAR ari ingabo zatsinzwe, aravuga ngo twese turi Ingabo z’u Rwanda… nta kimenyetso na kimwe afite cyaba n’imbarutso yo kubitekereza.”
“N’abanyarwanda bahise bakira kutarangwa n’amoko yaba abatarakoze jenoside n’abakoze jenoside, sosiyete nyarwanda ireba uko yatera imbere abantu bakababarirwa, bica muri gacaca kugira ngo ubutabera butangwe. Ibintu by’abahutu n’abatutsi yabikuyeho kera.”
Umusesenguzi Tom Ndahiro na we yanenze bikomeye Ndayishimiye, avuga ko ashobora kuba ashaka kurangaza abantu ku birego byerekeye amateka ye.
Ati "Aya ni amagambo ya [Perezida] Ndayishimiye yo kwitanga mu manyama ngo yibagize uruhare yagize mu gutsemba Abatutsi."
Umurundi Guy Raoul Ndikuriyo we yavuze ko amagambo ya Ndayishimiye agamije kwangisha Abarundi Perezida Kagame.
Ati "Ibi Ndayishimiye ari kuvuga si ukuri, arashaka kwankgsha Abarundi Perezida Paul Kagame, ashaka kandi uwo ashyiraho ubwicanyi bwabaye iwacu mu Burundi."
Kanyana Vanessa na we yagereranyije Ndayishimiye na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, avuga ko bombi bashinja u Rwanda ibibazo by'ibihugu byabo aho kwibanda ku kubikemura.
Yavuze ko Abarundi bakeneye umuyobozi ushobora kubakura mu bibazo by'imibereho, aho kuba uhora ashakisha uwo ashinja.





Ibitekerezo 0