00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuzi n’amaherezo y’ikibazo cy’u Rwanda na Congo mu mboni za Senateri Mupenzi George

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Ukwakira 2022 saa 06:57
Yasuwe :

Ibirego bimaze igihe byisukiranya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda kuyivogera. Ubu ikigezweho ni ingagi n’inguge, RDC iherutse kuvugira muri Loni ko zibwe n’umuturanyi wayo wo mu Burengerazuba.

Umwaka ugiye kwirenga ibihugu byombi birebana ay’ingwe nyuma y’aho Umutwe wa M23 wongeye kubyutsa umutwe usaba Leta ya Congo kubahiriza amasezerano bagiranye. Gushwana k’u Rwanda na Congo byaba nk’ibisanzwe mu gihe cyose havutse umutwe uvuga ko ugamije kurengera abavuga Ikinyarwanda muri Congo.

Abahuza baragerageje kenshi ariko bisa nk’ibyamaze gufata indi ntera kuri ubu, kugeza ubwo Leta ya Congo itangije uburyo bwo kwishyura ibinyamakuru n’abavuga rikijyana mpuzamahanga ngo bakore igishoboka cyose baharabike u Rwanda.

Senateri Mupenzi George ni umwe mu bakurikiranira hafi iby’iki kibazo, gifite umuzi mu mateka y’ubukoloni bwa Afurika n’uko ibihugu byagiye bigabanywa.

Mu kiganiro na IGIHE, yagarutse ku buryo abavuga Ikinyarwanda bisanze muri Congo, amakosa yakozwe kuva ku bukoloni kugeza ubu n’uburyo iki kibazo gishobora kuzakemuka.

IGIHE: Byagenze gute ngo Abavuga Ikinyarwanda bisange ku butaka bwa Congo?

Senateri Mupenzi: Ntabwo wagera kuri icyo gisubizo udahereye ku rurimi rw’Ikinyarwanda. Ikinyarwanda ni ururimi bantu. Abahanga mu iyigandimi nk’Umwongereza Guthrie barushyira mu itsinda D aho ruvugwa mu Majyaruguru n’Uburasirazuba bya RDC, mu Rwanda, mu Burundi, muri Uganda (Bufumbira) ndetse no muri Tanzania (Karagwe).

Ikinyarwanda ni ururimi binyuranye n’indimi zitagikoreshwa mu ruhando mpuzamahanga izo bavuga ko zapfuye. Rufite amategeko agenga imivugire, imyandikire yarwo. Rwakozweho ubushakashatsi buhanitse n’inzobere zinyuranye zaba iz’Abanyamahanga n’Abenegihugu, ni ururimi rwifashishijwe mu guhindura ibitabo bizwi cyane nka Bibiliya,ni ururimi ruhuza Abanyarwanda hatitawe mu byo Abakoloni bishe ku bushake bagamije gucamo ibice imbaga y’inyabutatu, muri make ni ururimi rwiyubashye mu ruhando rw’amahanga bityo rukaba rukwiye gusigasirwa […]

Umuntu agendeye ku mibare ya nyuma iboneka ku mbuga nkoranyambaga yo mu 2017, abavuga Ikinyarwanda barenga miliyoni 40.

Muri Congo Ikinyarwanda cyagezeyo gite?

Mu bihe bitandukanye, bitewe n’impamvu zinyuranye, Abanyarwanda bagiye bimukira mu bihugu by’ibituranyi haba ku bushake cyangwa ku mpamvu zo kwaka ubuhungiro.

Abavuga Ikinyarwanda batuye muri RDC mu byiciro nka bine. Icyiciro cya mbere ni abatuye mu Ntara ya Goma za Masisi na Rucuru.

Izi ntara zatujwemo Abanyarwanda kuva ku Ngoma ya Ruganzu Ndoli ariko cyane cyane ku ya Kigeli II Nyamuheshera ahagana mu 1576-1609. Icyo gihe u Rwanda rwageraga ku Kiyaga cyiswe Rwicanzige. Nubwo abahatuye benshi bavuga Ikinyarwanda nta gushidikanya ko ari Abanye-Congo buzuye.

Amacakubiri hagati y’Abatutsi n’Abahutu yatangiranye n’icyiswe MAGRIVI (Mutuelle des Agriculteurs de Virunga) mu 1982 akaba yarahemberewe cyane n’ingoma ya Habyarimana n’Ishyaka ryari ku butegetsi MRND. Biza kuba bibi cyane igihe cy’inama rukokoma yitwaga Conference Nationale Souveraine muri za 1990 [ubwo muri Congo hemerwaga amashyaka menshi].

Ikindi cyiciro ni icy’Abanyarwanda batuye muri Itombwe ariho hari Mulenge na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo. Abanyarwanda batangiye kuhaba ku ngoma ya Ruganzu II Ndoli ahagana mu 1510-1543.

Uwitwa Bamara wari warigometse ku Ngoma ya Ndahiro Cyamatare amaze gupfa, umuhungu we Byinshi yakomeje umugambi wo kwigomeka, aza kwicwa na Ruganzu Ndoli. Icyo gihe Abanyabyinshi bibumbiye mu miryango igera kuri 50 bahungira muri Itombwe bajyana n’inka abaja n’abagaragu, bahabona igihugu gitemba amata n’ubuki, baratunga baratunganirwa.

Abanyabyinshi ni bo bakomokaho Abanyamulenge. Nyuma mu bihe bitandukanye aborozi baturutse mu Burundi, muri Tanzania (Abaha) n’abandi bo mu Rwanda na bo bagiye bajya guturayo.

Abandi bavuga Ikinyarwanda batuye muri Congo mu gihe cy’ubukoloni. Mu gihe u Rwanda rwari rwararagijwe u Bubiligi, Ababiligi bohereje Abanyarwanda benshi muri Congo Mbiligi mu mirimo yo gucukura amabuye, gutera ibisheke na kawa. Abo na bo bahabwaga ubwenegihugu bw’Abanye-Congo.

Imvururu zo mu 1959 no mu 1973 mu Rwanda, na zo zatumye Abatutsi bahungira muri Congo cyane cyane abari begereye imipaka ya Bukavu na Goma. Abenshi muri bo barize, babona imirimo myiza haba mu butegetsi bwite bwa Leta n’abikorera.

Senateri Mupenzi avuga ko abavuga Ikinyarwanda batangiye gutura muri RDC mu kinyejana cya 16

Ku Ngoma ya Mobutu nta kibazo Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bigeze bahura nacyo. Mu Banyarwanda bakunda kugarukwaho bakomeye bakanagira ijambo rikomeye ku ngoma ya Mobutu harimo Bisengimana Balthelemy, Gahiga n’abandi.

None gutotezwa kw’abavuga Ikinyarwanda muri Congo kuva he?

Akenshi iyo mu itangazamakuru bavuga itotezwa ry’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda mu mvugo iziguye, baba bashaka kuvuga abo mu bwoko bw’Abatutsi n’abasa na bo mu isura.

Nkuko twabivuze, Abanyamulenge bageze muri Congo mu kinyejana cya 16. Mu gihe cya gikoloni Congo imaze kuba igihugu, na bo bemerewe kuba Abanye-Congo . Nyuma ubwiza bw’ubutaka bw’aho batuye bwatumye Ababiligi babukenera, andi moko yemera intica ntikize bayahaye ariko Abanyamulenge barabyanga.

Icyo gihe haba umwuka mubi mu moko bari baturanye arimo Abafulero, Ababembe, Abalega, Abavira kuko bo bari basigaranye ubutaka bubi ubwiza bwaratwawe n’Ababiligi.

Abanyamulenge baje kunyagwa uduce bari bayoboye, bahanishwa gutegekwa n’ariya moko yumviye Ababiligi. Kuva icyo gihe kugeza ubu ntibacana uwaka.

Aho Pierre Mulele ateje imyivumbagatanyo muri za 1963, andi moko atuye muri Kivu y’Amajyepfo yifatanyije na we abohoza inka z’Ababiligi ariko bototera iz’Abanyamulenge. Abanyamulenge babonye bibakomeranye, bayoboka Leta ya Mobutu yari izengerejwe na Mulele. Nyuma yo gutsinda Mulele n’inyeshyamba ze, Mobutu yahaye amahoro Abanyamulenge ariko andi moko yose atangira kubijundika no kubita Abanyamahanga.

Urwo rwango rwagiye ruhemberwa n’itangazamakuru ryo muri Congo ndetse n’iry’amahanga cyane cyane mu Bubiligi.

Ubwo hatangiraga inama rukokoma mu 1990 ni bwo abitwaga Abatutsi n’abasa na bo bibasiwe bikabije, imitungo yabo irasahurwa. Mu gihe cy’intambara ya FPR Inkotanyi yo kubohora u Rwanda, itangazamakuru ryabibye urwango hagati y’Abahutu n’Abatutsi kugeza ubwo bamwe mu rubyiruko rw’Abanyamulenge rwatotezwaga rwahisemo gushyigikira Inkotanyi.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Interahamwe n’Inzirabwoba zihungiye muri Congo, ingengabitekerezo ya Jenoside ikaza umurego.

Ko Mobutu yavuyeho urwango rugakomeza?

Nyuma yo gufata ubutegetsi Perezida Kabila Laurent Desiré akagira Gen James Kabarebe umukuru w’Ingabo za Leta ya Congo, urwango ku Batutsi rwahemberwaga rwarubuye. Ubwicanyi buratangira, ikibaye cyose uko Leta zagiye zisimburana kitirirwa abavuga Ikinyarwanda mu mvugo iziguye ariko mu by’ukuri bashaka kuvuga Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi n’abasa na bo.

Mu myivumbagatanyo inyuranye, Abanyepolitiki n’itangazamakuru bagiye bashyira u Rwanda mu majwi ko rushyigikiye abarwanya ubutegetsi kugeza naho ejo bundi Tshikesedi wari uzi neza ibyo Guverinoma ye yasezeranye na M23, abyirengagije akayita Umutwe w’Iterabwoba.

Iyo muzunga hagati y’u Rwanda na RDC izarangizwa n’iki?

Iyo muganga yamenye indwara umurwayi afite amuha n’umuti uyivura. Abayobozi ba Congo bagomba kwicara bagasuzuma neza ikibazo bafitanye n’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Biriya bita ko bashaka gucamo Congo ibice (balkanization) ni ikinyoma cyambaye ubusa. Ibyo kuvuga ko badashyigikiye FDLR kandi barayinjije muri FARDC na byo nta shingiro bifite. Nibemere ko Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda ari abenegihugu nk’uko ku yindi mipaka icyenda y’ibihugu bahana imbibi na RDC bimeze.

Ibyo babemereye mu masezerano anyuranye bishyirwe mu bikorwa babifashijwemo n’umuryango mpuzamahanga n’imiryango yo mu karere kuko ntabwo ikibazo kizakemurwa n’intambara.

Ikiganiro kirambuye Senateri Mupenzi George yagiranye na IGIHE

Kubera ubutaka bwiza bw'i Mulenge, abari bahatuye bashyamiranye n'Ababiligi n'andi moko baturanye, bivamo urwango rugikururana kugeza n'ubu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .