00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubumwe, Iterambere, Umutekano: Ubutumwa Perezida Kagame yagiye atanga inshuro enye aheruka kurahira

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha, Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 9 August 2024 saa 07:57
Yasuwe :

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Umuyobozi Abanyarwanda baherutse guhundagazaho amajwi ngo abayobore, Paul Kagame, yongere kurahirira kubayobora muri manda nshya y’imyaka itanu iri imbere.

Ni umunsi udasanzwe unateganyijwemo ibidasanzwe ku Cyumweru tariki 11 Kanama, muri Stade Amahoro yavuguruwe ikajyanishwa n’amajyambere u Rwanda ruganamo.

Ibiteye amatsiko ni byinshi ariko ku isonga haza ijambo rya Perezida Kagame uzaba arahiriye kuyobora Abanyarwanda ku nshuro ya gatanu, nyuma y’izindi ndahiro yakoze mu 2000, mu 2003, mu 2010 na 2017.

Ku wa Gatandatu tariki 22 Mata 2000 ni bwo bwa mbere Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda mu nzibacyuho, hari hashize iminsi mike Pasteur Bizimungu wari Perezida yeguye.

Paul Kagame amaze kurahira, yavuze ko inshingano za mbere ari ugushimangira ubumwe mu Banyarwanda, no kurwana amacakubiri.

Yasabye ibihumbi by’Abanyarwanda bari bakiri mu mashyamba ya Congo gutahuka, kugira ngo bafatanye n’abandi kubaka igihugu.

Ati “Muze dufatanye kubaka igihugu cyacu. Ndasaba kandi Abanyarwanda bakiri muri Congo, bagifite umugambi wo gushoza intambara ku gihugu cyabo, musigeho mugaruke mu gihugu.”

Icyo gihe Perezida Kagame arahira bwa mbere, ingabo z’u Rwanda zari zikiri ku butaka bwa Congo aho zari zaragiye guhashya abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bari bakigaba ibitero byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Kagame icyo gihe yavuze ko u Rwanda rudakunda intambara ariko rudashobora gutega amaboko ngo ruterwe rwicaye.

Ati “Abo Banyarwanda nibaramuka bemeye guhagarika ubwicanyi no kwangiza, ubuyobozi bwa Congo nibuhagarika gutera u Rwanda cyangwa gufasha abashaka kurutera, ikibazo kizaba gikemutse. Nta mpamvu n’imwe ingabo zacu zizaba zifite yo kuba muri Congo.”

Nyuma y’imyaka itatu ingabo z’u Rwanda zaje kuva muri Congo, hamaze gusinywa amasezerano yo guhagarika intambara.

Ubwo yari amaze gutorwa mu matora rusange ku nshuro ya mbere, Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda ku wa 12 Nzeri, 2003 yiyemeza kwihatira gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda n’ibyabagirira akamaro bose.

Mu ijambo rye ryo kurahira, Kagame yashimangiye intego ze zo kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yibanze ku bikorwa by’iterambere, ubumwe n’ubwiyunge, ndetse no kurwanya ruswa. Yagarutse kandi ku mikoranire n’amahanga mu guharanira amahoro n’umutekano mu karere.

Ubutumwa bwo kubaka u Rwanda yongeye kubugarukaho ku wa 06 Nzeri 2010 ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri manda ya kabiri.

Ubutumwa bw’ingenzi yagejeje ku bihumbi by’abari bakoraniye muri Stade Amahoro, ni uko u Rwanda rwunze ubumwe kandi abaruhanurira kugana ahabi bibeshya cyane.

Perezida Kagame yavuze ko abiyita ko bashaka guteza imbere Afurika, bayireba mu buryo butandukanye n’uko iri bitwaje demokarasi.

Ati “Ubunararibonye bwo gutangirira kuri zeru, bwatweretse ko iterambere ryihuse rishobora kugerwaho iyo abaturage rireba babigizemo uruhare. Icyo ubwacyo ni igikorwa cya demokarasi.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ushobora kugera ku iterambere rirambye bitagizwemo uruhare n’imiyoborere ishingiye kuri demokarasi. Uburenganzira mu bya politiki butajyanye n’igabanyuka ry’ubukene n’iterambere ry’imibereho myiza by’abaturage, ntacyo bwaba buvuze. Muri Afurika twugarijwe n’ibibazo byinshi ariko ntabwo icya mbere ari ukuba nta demokarasi ihari, icya mbere kitubangamiye ni ubukene.”

Nyuma yo kuvugurura Itegeko Nshinga akemererwa kongera kwiyamamaza, Paul Kagame yatsinze amatora yo mu 2017. Yarahiriye muri Stade Amahoro imbere y’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda tariki 18 Kanama 2017.

Yabanje gushimira abaturage bamutoye, ashimira abo bari bahanganye mu matora.

Ubutumwa yagarutseho, ni uko Abanyarwanda barajwe ishinga no kubaka igihugu cyabo, bityo ko ntawe babona nk’umwanzi yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Ati “Twakoze cyane tutizigama kugira ngo twubake igihugu cyacu, mu mwuka w’ubwumvikane nta n’umwe dusize inyuma by’umwihariko abagore n’abagabo bafite uburenganzira n’amahirwe angana. Uyu munsi ntawe u Rwanda rubona nk’umwanzi, yaba uw’imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo. Buri munyarwanda afite igihugu, kandi muri buri gihugu dutsura ubufatanye.”

Yongeyeho ko Abanyarwanda bashyize hamwe, bityo ko uwashaka kubacamo ibice ntaho yamenera.

Ati “Ibyashatse kuduhungabanya bihereye imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo by’umwihariko, bigamije kwimakaza politiki y’amacakubiri no kudutesha agaciro; byatumye Abanyarwanda barushaho kwiyemeza no kugaragaza icyo batekereza babinyujije mu matora. Igihe cyose twarwanye urugamba rwo kurinda uburenganzira bwacu, dukora ikitubereye kandi nta gushidikanya ko tuzakomeza kubikora.”

Guhera mu 2003 ubwo habaga amatora ya mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame amaze kurahira inshuro eshatu, bikabera muri Stade Amahoro. Inshuro zose Stade Amahoro yabaga yuzuye ku kigero gishoboka.

Mu 2003, Perezida Kagame yarahijwe na Simeon Rwagasore wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga hitabira abakuru b’ibihugu na za Guverinoma icyenda. Mu 2010, Perezida Kagame yarahijwe na Aloysia Cyanzaire wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, hitabira abakuru b’ibihugu na za Guverinoma basaga 16.

Ubwo Perezida Kagame yarahiraga mu 2017 hitabiriye abakuru b’ibihugu basaga 17, icyo gihe arahizwa na Prof. Sam Rugege wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.

Mu 2003

Perezida Kagame mu 2003 yarahiriye muri Stade Amahoro imbere y'imbaga y'Abanyarwanda n'inshuti zabo
Perezida Kagame asinyira kuyobora u Rwanda nyuma yo kurahira mu 2003
Umuryango wa Perezida Kagame wari witabiriye irahira rye mu 2003
Ingabo z'u Rwanda ubwo ziyerekanaga mu muhango wo kurahira kwa Perezida Kagame mu 2003
Bamwe mu bakuru b'ibihugu bya Afurika bitabiriye irahira rya Perezida Kagame mu 2003

Mu 2010

Perezida Kagame ashyikirizwa ibendera ry'u Rwanda nk'ikirango cy'uko yemeye kurinda ubusugire bwarwo
Perezida Kagame nyuma yo gushyikirizwa ibendera ubwo yari amaze kurahira mu 2010
Intore nyarwanda ishyikiriza Perezida Kagame ingabo
Perezida Kagame asinyira kongera kuyobora u Rwanda ubwo yari amaze kurahira mu 2010
Abana biyerekanye mu birori byo kurahira kwa Perezida Kagame mu 2010
Intore nyarwanda zica umugara imbere y'imbaga yari yitabiriye irahira rya Perezida Kagame

Mu 2017

Perezida Kagame ubwo yarahiriraga kongera kuyobora u Rwanda mu 2017
Prof. Sam Rugege wari Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, ashyikiriza Perezida Kagame ibendera
Mu 2010 Perezida Kagame ubwo yarahiraga, yavuze ko nta n'umwe u Rwanda rufata nk'umwanzi
Abanyarwanda bari babukereye gushyigikira Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .