Yabitangaje nyuma y’inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uyu muryango, yabereye i Sipopo muri Guinée Équatoriale ku wa 27 Ugushyingo 2026, yafatiwemo umwanzuro wo gushyira mu bikorwa ingamba zijyanye no kuva k’u Rwanda muri uyu muryango.

Ibiro bya Perezida wa RDC byatangaje ko abakuru b’ibihugu bitabiriye iyo nama bagaragaje impungenge zatewe n’ibyo bise ‘ubushotoranyi bw’u Rwanda’, banasaba ko RDC yongerwa ubufasha mu bya politiki no mu by’imari.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibyo uyu muryango utangaza ku Rwanda nta gaciro bifite, ashimangira ko rwawuvuyemo kubera ko RDC yari yarawugize igikoresho cyo guharanira inyungu zayo.

Ati “Itangazo iryo ari ryo ryose rya CEEAC rishinja u Rwanda nta gaciro rifite kuri twe. Impamvu ni uko hashize hafi amezi 18 u Rwanda ruvuye muri uyu muryango wagizwe igikoresho na RDC.”

U Rwanda rwatangaje ko ruvuye muri CEEAC ku wa 7 Kamena 2025, nyuma y’inama ya 26 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango yabereye i Malabo muri Guinée Équatoriale.

Icyo gihe u Rwanda rwagombaga guhabwa ubuyobozi bw’uyu muryango nk’uko biteganywa n’ingingo ya gatandatu y’amasezerano awugenga, ariko hafatwa icyemezo cyo kongerera umwaka umwe Perezida wa Guinée Équatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, wari usanzwe awuyobora.

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ubwo burenganzira bwirengagijwe nkana kugira ngo hubahirizwe ibyo RDC yashakaga, ibifashijwemo na bimwe mu bihugu bigize uyu muryango.

Ntibwari ubwa mbere u Rwanda rugaragaje ko uburenganzira bwarwo muri CEEAC bwahungabanyijwe.

Mu 2023, u Rwanda rwari rwarandikiye Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), rwamagana icyemezo cyo kurukumira mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu nama ya 22 y’Abakuru b’Ibihugu bigize CEEAC, yabereye i Kinshasa ubwo RDC yari iyoboye uyu muryango.

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko kuba nta cyakozwe nyuma y’icyo kirego byagaragaje ko uyu muryango wananiwe kubahiriza amategeko yawo bwite.

CEEAC isigaranye ibihugu 10

Mu nama yo ku wa 27 Ugushyingo 2026, abakuru b’ibihugu bigize CEEAC basabye ko hashyirwa mu bikorwa ingamba zo mu rwego rw’ubutegetsi, amategeko n’imari zijyanye no kuva k’u Rwanda muri uyu muryango.

Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu batanu barimo Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinée Équatoriale, Félix Tshisekedi wa RDC, Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, Carlos Vila Nova wa São Tomé-et-Príncipe na Mahamat Idriss Déby Itno wa Tchad.

Ubuyobozi bw’uyu muryango bwahawe Perezida wa Tchad, Mahamat Idriss Déby Itno, usimbuye mugenzi we wa Guinée Équatoriale.

CEEAC isigaye igizwe n’ibihugu 10 ari byo Angola, Burundi, Cameroun, Gabon, Guinée Équatoriale, Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Congo, São Tomé-et-Príncipe na Tchad.

Inama itaha y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango iteganyijwe muri Gashyantare 2027, i N’Djamena muri Tchad.