Ni igisubizo Minisitiri Nduhungirehe yatanze mu kiganiro yagiranye na RBA, nyuma y'amakuru yatangajwe na Jeune Afrique ku wa 13 Ugushyingo 2026, avuga ko Macron yandikiye Perezida Paul Kagame amusaba gukuramo Mushikiwabo, kugira ngo habeho ubwumvikane ku mukandida umwe uzayobora OIF, hanirindwa ko RDC yava muri uyu muryango.

Mushikiwabo umaze manda ebyiri ku buyobozi bw'uyu muryango, arashaka gutorerwa iya gatatu mu matora ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo 2026, mu Nama ya 20 ya Francophonie ibera i Phnom Penh muri Cambodge.

Mu gihe u Bufaransa bushaka ko ibihugu byumvikana ku mukandida umwe, u Rwanda ruvuga ko gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo ari uburenganzira bwarwo, kandi ko amategeko ya OIF ateganya ko mu gihe ubwumvikane butabonetse, habaho amatora.

Amakuru ya Jeune Afrique agaragaza ko Macron yoherereje Perezida Kagame ubutumwa burebure mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira ku wa 13 Ugushyingo 2026, amusaba gukuramo kandidatire ya Mushikiwabo ku bw'inyungu za OIF.

Macron yagaragaje ko na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, hamwe n'uwa Mauritanie, Mohamed Ould Ghazouani, biteguye gukura abakandida b'ibihugu byabo muri ayo matora.

Abo ni Juliana Amato Lumumba wa RDC wanamaze gukuramo kandidatire ye na Coumba Bâ wa Mauritanie.

Intego yari iyo gutuma hasigara umukandida umwe, Dacian Cioloș, wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Romanie, Macron yashakaga ko ibihugu bihuriraho nk'umukandida w'ubwumvikane.

Macron yanasabye ko u Rwanda rwatangaza icyemezo cyo gukuramo Mushikiwabo mbere y'Inama ya 48 y'Abaminisitiri b'ibihugu bigize OIF, yabaye ku wa 14 Ugushyingo.

Impamvu y'iki cyifuzo, ni ugushaka kwirinda amatora ashobora kurushaho guteza amacakubiri mu muryango, cyane ko RDC yari yagaragaje ko ishobora kuwuvamo mu gihe Mushikiwabo yongeye gutorwa.

Mbere yo gusaba u Rwanda gukura Mushikiwabo mu matora, Macron yari yabanje gutekereza ku kuba Macky Sall wahoze ayobora Sénégal yashobora gutangwa nk'umukandida.

Nduhungirehe ati “U Rwanda ntiruhabwa amategeko n'ikindi gihugu”

Abajijwe kuri icyo cyifuzo cy’u Bufaransa, Minisitiri Nduhungirehe yemeje ko cyabayeho, ariko avuga ko kidakurikije amategeko agenga OIF.

Yashimangiye ko kuba igihugu gifite ubushobozi bukomeye mu bukungu cyangwa uruhare runini muri Francophonie bitagiha uburenganzira bwo gufatira ibindi bihugu ibyemezo.

Ati “Byarabaye ariko ntabwo bikurikije amategeko ya Francophonie. U Rwanda ntabwo ari igihugu gihabwa amategeko n’ikindi gihugu, uko cyaba gikize kose. Nta gihugu gishobora kwiha uburenganzira bwo kubwira igihugu cyatanze umukandida ngo kivanemo umukandida wacyo kuko ni uburenganzira bw’u Rwanda, ni uburenganzira bw’ibihugu byose 53 uko bigize Francophonie.”

“Rero ikigomba gukorwa ni uko tugomba gushaka ubwumvikane, ni ko amategeko avuga kandi ubu abakandida basigaye ari batatu, nibidashoboka tuzajya mu matora ariko rero iyo ni Francophonie ya kera aho igihugu kimwe cyumvaga ko aricyo gishobora gufata ibyemezo, iyo Francophonie yararangiye.”

Mu gusobanura impamvu asanga uburyo Macron yifuje gukoresha butagikwiye, yagarutse ku byabaye mu Nama ya Francophonie yabereye i Dakar muri Sénégal mu Ugushyingo 2014.

Icyo gihe, abakandida batandukanye bari bahataniye gusimbura Abdou Diouf wari umaze imyaka 12 ayobora OIF. Barimo Abanyafurika nka Henri Lopes wo muri Congo-Brazzaville, Pierre Buyoya wahoze ari Perezida w'u Burundi na Jean-Claude de l'Estrac wo muri Maurice.

Canada na yo yari yatanze Michaëlle Jean, wahoze ari Guverineri Mukuru w'icyo gihugu. Abayobozi b'ibihugu bari bitabiriye iyo nama bananiwe guhita bumvikana ku mukandida umwe.

U Bufaransa bwari buyobowe na François Hollande, bwagize uruhare mu biganiro byo gushaka ubwumvikane, Jean aza gutorerwa kuyobora OIF nyuma y'uko abandi bakandida bavuyemo.

Nduhungirehe ati “Muribuka ukuntu byagenze muri 2014 mu nama ya Francophonie yabereye i Dakar muri Sénégal aho hari abakandida batatu ba Afurika ariko kuko nta bwumvikane bwashobokaga, icyo gihe nta n’amategeko yari ahari avuga amatora, icyo gihe Perezida w’u Bufaransa, François Hollande, yaraje azana umukandida we avuga ko ariwe w’ubwumvikane hanyuma aba Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie.”

“Urumva ko ibyo byarangiye bitagishobotse kuko ubu dufite amategeko asobanutse avuga uko umunyamabanga mukuru wa Francophonie atorwa."

Amategeko ya OIF avuga iki ku matora?

Mu 2022, OIF yavuguruye amategeko agenga imikorere y'inzego zayo, inashyiraho uburyo busobanutse bwo gutoranya Umunyamabanga Mukuru.

Aya mategeko ateganya ko habanza gushakwa ubwumvikane hagati y'ibihugu bigize uyu muryango. Mu gihe ubwo bwumvikane butabonetse, hakorwa amatora y'ibanga, aho umukandida ubonye amajwi menshi kurusha abandi ari we utsinda.

Amatora akorwa n'abakuru b'ibihugu na za guverinoma cyangwa abayobozi b'intumwa bahagarariye ibihugu 53 by'abanyamuryango buzuye bafite uburenganzira bwo gutora.

OIF igizwe n'ibihugu na za guverinoma 90, ariko uburenganzira bwo gutora Umunyamabanga Mukuru ni ubw'abanyamuryango buzuye gusa.

Hari kandi abanyamuryango batanu bafatanya n'uyu muryango n'indorerezi 32, badafite uburenganzira bwo gutora muri ayo matora.

Amategeko ateganya ko iyo abakandida banganyije amajwi, hakoreshwa indi nshuro y'amatora kugeza habonetse umukandida urusha abandi.

Umunyamabanga Mukuru atorwa kuri manda y'imyaka ine. Aya mategeko kandi ntashyiraho umubare ntarengwa wa manda Umunyamabanga Mukuru ashobora gukora, ahubwo ateganya ko manda ishobora kongerwa binyuze mu buryo busanzwe bw'amatora.

RDC yatangaje ko ikuyemo Juliana Lumumba, ariko hagaragara amatangazo abiri atandukanye

Ikiganiro cya Nduhungirehe cyabaye nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yanavugiwemo ko RDC ihagaritse kandidatire ya Juliana Amato Lumumba.

Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya RDC yasohoye rivuga ko icyo gihugu cyafashe icyemezo cyo gukura Juliana Lumumba mu matora y'ubuyobozi bwa OIF.

Muri iryo tangazo, yasobanuye ko icyemezo cyafashwe mu rwego rwo gushyigikira ubwumvikane ku mukandida umwe ushobora guhuza ibihugu bigize uyu muryango.

RDC yatangaje kandi ko nyuma y'ibiganiro yagiranye na Romanie, yemeranyije na yo gushyigikira Dacian Cioloș, wahoze ari Minisitiri w'Intebe w'icyo gihugu.

Icyakora, hagaragaye n'irindi tangazo ry'iyo minisiteri rifite itariki imwe n'umutwe umwe, ariko rikoresha imvugo itandukanye.

Mu gihe itangazo rimwe rivuga ko RDC yamaze gukuramo kandidatire ya Juliana Lumumba, irindi rivuga ko iki gihugu cyiteguye gusuzuma niba cyayikuramo.

Mu Gifaransa, itangazo rya mbere rikoresha amagambo “a annoncé le retrait de la candidature”, mu gihe irindi rikoresha “a exprimé sa disposition à envisager le retrait de la candidature”.

No ku bijyanye no gushyigikira Cioloș, itangazo rimwe rivuga ko RDC na Romanie zamaze guhuriza kuri uwo mukandida, mu gihe irindi rivuga ko Kinshasa yiteguye gusuzuma uburyo yakorana na Romania mu kumushyigikira.

Amatora y'uyu mwaka agiye kuba mu gihe umubano w'u Rwanda na RDC umaze igihe urimo ibibazo, ahanini bishingiye ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

RDC ishinja u Rwanda gushyigikira AFC/M23, mu gihe u Rwanda rumaze igihe rwamagana ibyo birego, rugaragaza ko ibibazo by'umutekano byo muri RDC bifite imizi imaze igihe kirekire kandi ko hakenewe kubikemura mu buryo burambye.

Izo mpaka zageze no ku kibazo cy'ubuyobozi bwa OIF. Perezida Tshisekedi yari yaragaragaje ko RDC ishobora kuva muri Francophonie mu gihe Mushikiwabo atorwa kuri manda ya gatatu.

Amatora yo ku wa 16 Ugushyingo azagenda ate?

Ikibazo gisigaye ni ukumenya niba ibihugu bizashobora kumvikana ku mukandida umwe mbere y'amatora cyangwa niba bizahitamo gukoresha uburyo bwo gutora buteganywa n'amategeko ya OIF.

Ni icyemezo kigaragaza itandukaniro riri hagati y'inzira ya dipolomasi yo gushaka umukandida umwe, ishyigikiwe n'u Bufaransa, n'uburenganzira bw'ibihugu bwo gukoresha amatora mu gihe bidashoboye kumvikana.

Soma inkuru bifitanye isano: Aracyari mu bakandida – U Rwanda ku gitutu cyo gukura kandidatire ya Mushikiwabo mu matora ya OIF

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko u Rwanda rudashobora guhabwa n'ikindi gihugu amategeko ku mahitamo yarwo
U Rwanda rwashimangiye ko Mushikiwabo Louise akiri umukandida mu matora ya OIF
U Rwanda rwanze ubusabe bwa Macron bwo gukura Mushikiwabo Louise mu bakandida ba OIF