Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, iki gihugu cyagaragaje ko imyiteguro yo kongera gufungura Ambasade yacyo i Kigali irimbanyije, ko yatangiye no gushaka abakozi bazatanga serivisi zijyanye n’ibyangombwa by’inzira n’izindi.
Ni imwe mu ntambwe zifatika zitewe mu gushyira mu bikorwa amasezerano u Rwanda n’u Bubiligi byagezeho ku wa 22 Nzeri 2026, ubwo byatangazaga ko byemeranyije gusubukura umubano ushingiye kuri dipolomasi.
Mu bakozi bashakishwa harimo abazajya bakira abantu bakeneye serivisi zitandukanye za Ambasade (Administrative Assistants) n’uzajya agenzura ukuri kw’ibyangombwa bitangwa n’abasaba visa (Document Verification Officer).
Abazajya bakira abantu bazaba bashinzwe kwakira ubusabe bwa visa, pasiporo n’ibindi byangombwa, gusobanurira ababikeneye ibisabwa no gutunganya dosiye zishyikirizwa abashinzwe gufata ibyemezo.
Abifuza iyi mirimo basabwa kuba bararangije nibura amashuri yisumbuye, bazi neza Icyongereza n’Igifaransa. Kuba bazi Ikinyarwanda, Igiholandi cyangwa Igiswahili no kuba barigeze gukora mu bijyanye no gutanga visa bizabahesha amahirwe y’inyongera.
Uzaba ashinzwe kugenzura ibyangombwa we asabwa kuba afite uburambe bw’imyaka nibura ine mu kazi, azi neza Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.
Abazahabwa iyi mirimo bazajya bahembwa 1.241.292 Frw ku kwezi, mbere yo gukuramo imisoro n’andi mafaranga ateganywa n’amategeko.
Kwakira ubusabe bizarangira ku wa 2 Ukuboza 2026, saa yine z’ijoro. Ibizamini byanditse biteganyijwe mu Ukuboza, mu gihe abazatsinda bashobora gutangira akazi muri Gashyantare cyangwa Werurwe 2027.
U Bubiligi ntiburagaragaza itariki nyayo Ambasade yabwo izongera gufunguriraho imiryango cyangwa igihe serivisi zo gutanga visa zizatangira.
Kugeza ubu, abenegihugu b’u Bubiligi bari mu Rwanda bakeneye serivisi za Ambasade baracyazihabwa n’iy’iki gihugu i Nairobi muri Kenya. Abashaka visa zo kujya mu Bubiligi na bo baracyashobora kuzisabira muri Kenya binyuze mu kigo cya TLScontact.
Byagenze bite ngo Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda ifungwe?
Ku wa 17 Werurwe 2025, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhagarika umubano ushingiye kuri dipolomasi n’u Bubiligi, ruha abadipolomate b’iki gihugu amasaha 48 yo kuba bavuye ku butaka bwarwo.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igihe umubano w’ibihugu byombi ugenda uzamba, ahanini biturutse ku kutavuga rumwe ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
U Bubiligi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, busaba ko rufatirwa ibihano. Ku rundi ruhande, u Rwanda rwashinjaga u Bubiligi kubogamira ku ruhande rwa Guverinoma ya RDC, kwirengagiza ibibazo by’umutekano w’u Rwanda, birimo umutwe wa FDLR no kuyobora ibikorwa bigamije kurufatira ibihano ku rwego mpuzamahanga.
Mbere yaho, ku wa 18 Gashyantare 2025, u Rwanda rwari rwafashe icyemezo cyo guhagarika ubufatanye mu by’iterambere n’u Bubiligi, burimo gahunda yari yateganyijwe gushyirwa mu bikorwa hagati ya 2024 na 2029.
Icyo gihe u Rwanda rwashinjaga Bruxelles gufatanya na Kinshasa mu bikorwa bigamije kubuza u Rwanda kubona inkunga n’inguzanyo z’iterambere, zirimo n’izitangwa n’ibigo mpuzamahanga by’imari.
Ku wa 17 Werurwe 2025, ari na wo munsi u Rwanda rwahagarikiyeho umubano n’u Bubiligi, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafatiye ibihano abantu barimo abayobozi bo mu nzego za gisirikare n’iz’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, ndetse n’abayobozi ba M23.
U Bubiligi bwagaragaje ko butishimiye icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika umubano, na bwo bufata icyemezo cyo kwirukana abadipolomate b’u Rwanda bari ku butaka bwabwo.
Ibyo byatumye Ambasade z’ibihugu byombi zifunga imiryango, ibikorwa bya dipolomasi hagati ya Kigali na Bruxelles birahagarara.
Qatar yagize uruhare mu kongera guhuza ibihugu byombi
Muri Kamena 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we w’u Bubiligi, Maxime Prévot, bahuriye i Doha ku bufasha bwa Qatar.
Ibyo biganiro byakurikiwe n’izindi nama n’uburyo butandukanye aba bayobozi bakomeje guhanahanamo ibitekerezo ku bibazo byari hagati y’ibihugu byombi.
Ku wa 22 Nzeri 2026, ubwo bari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahaberaga Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ibihugu byombi byatangaje ko byemeranyije gusubukura umubano.
Byemeranyije kongera gufungura Ambasade zabyo, ariko ku ikubitiro zikazaba ziyobowe n’abadipolomate bafite inshingano z’agateganyo (Chargés d’Affaires ad interim), mbere yo gushyiraho ba ambasaderi.
Byemeranyijwe kandi ko Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi azaba aruhagarariye no mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Mu itangazo rihuriweho ryasohowe n’abaminisitiri b’ibihugu byombi, u Rwanda n’u Bubiligi byiyemeje kubaka umubano ushingiye ku kubahana, kutivanga mu bibazo by’imbere mu kindi gihugu no gukemura ibyo bitumvikanaho binyuze mu biganiro.
Gusubukura umubano ntibivuze ko ibihugu byombi byamaze gukemura ibyo bitumvikanagaho byose, by’umwihariko ibijyanye n’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Minisitiri Maxime Prévot yavuze ko kongera kugira umubano bizafasha ibihugu byombi kubona uburyo buhoraho bwo kuganira no gushakira umuti ibyo bidahurizaho.






Ibitekerezo 0