Mu gihe Tshisekedi ashinja Kabila kuba igikoresho cy'u Rwanda mu guhungabanya umutekano wa RDC, amateka y'uko yageze ku butegetsi mu 2019, amasezerano ya politiki yagiranye n'uwo yasimbuye n'uko umubano wabo waje gusenyuka, agaragaza ko amakimbirane yabo afite inkomoko irenze ikibazo cy'intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo.

Ibirego bishya bya Tshisekedi bije kandi nyuma y'uko Kabila amaze igihe anenga ubutegetsi bwe, abushinja kunanirwa gukemura ibibazo by'umutekano, imiyoborere, ubukungu n'imikorere y'inzego za Leta, agahitamo intambara aho kuyoboka ibiganiro by’amahahoro.

Ku wa 24 Ukwakira 2026, Perezida Tshisekedi yahuye n'abadepite n'abasenateri bo mu ihuriro Union Sacrée de la Nation rimushyigikiye.

Muri ibyo biganiro, yagarutse ku ruhare ashinja Kabila mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, avuga ko kuva kera yari afite amakuru yerekana ko uwo yasimbuye afite uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya ubutegetsi bwe.

Tshisekedi yavuze ko ibirego bye atabihimbye, ahubwo ko yabishingiye ku makuru yahawe n'inzego z'ubutasi za Congo n'izo mu bindi bihugu by’inshuti.

Yagize ati “Sinigeze mpimba ibyo navuze. Nabishingiye ku makuru nahawe n'inzego zacu z'ubutasi, ndetse no ku bufatanye n'inzego z'ibihugu bimwe by'inshuti. Ni byo byamfashije kugira uko mbona uruhare rw'uwo nasimbuye.”

Yakomeje asobanura ko imyitwarire ya Kabila, uburyo yitwaraga ku manda ye n'uko yavuye muri RDC, biri mu byatumye arushaho kumukeka.

Ati “Hari ibintu byinshi. Hari ibijyanye n'imbere mu gihugu, birimo imyitwarire ye, uko yitwaraga kuri manda nari ndi gukora, ndetse no kuba yaragiye mu buryo bwari bumeze nk'ubuhungiro butavugwa ku mugaragaro.”

Tshisekedi yavuze ko mbere Kabila yajyaga amumenyesha igihe yabaga agiye mu mahanga, ariko ko hari igihe yavuye mu gihugu nta butumwa amwoherereje, agaragaza ko iyi myitwarire yashimangiye amakuru yari yarahawe n’inzego z’ubutasi.

Mu buryo abyumvamo, kuba Kabila yaravuye muri Congo atabimubwiye byari kimwe mu bimenyetso byatumye arushaho gukeka uruhare rwe mu bikorwa byo kumurwanya.

Mu magambo ya Tshisekedi, ntiyigeze asobanura mu buryo bweruye uburyo Kabila akorana n’u Rwanda n’uruhare rwarwo mu mubano mubi bafitanye. Nta bimenyetso kandi yigeze atanga bishimangira ko urwo rugendo rwo mu mahanga rwaba rwari ruri muri gahunda zo kumurwanya.

Tshisekedi yavuze ko kuva na mbere yari azi ko Joseph Kabila amurwanya

Tshisekedi yabeshye Inteko ku bukungu bw’u Rwanda

Tshisekedi yigambye ko igihugu cye cyagize uruhare mu bikorwa bigamije gufatira u Rwanda ibihano kandi ngo rwahuye n’ingaruka zikomeye mu rwego rw’ubukungu.

Mu gusobanura impamvu yumva ko ibyo bihano byagize ingaruka zikomeye, yavuze ko ubukungu bw'u Rwanda bushingiye ku bintu bibiri gusa.

Ati “Nk’uko mubizi, ibihano bigira ingaruka ku bukungu. Mu isesengura ryanjye, ubukungu bw’u Rwanda bwari bushingiye cyane ku bintu bibiri: umutungo ukomoka muri Congo n’inkunga z’amahanga. Inkunga z’amahanga zatangiye kugabanyuka.”

Ibyo Tshisekedi yavuze bihabanye n’ukuri kuko ubukungu bw’u Rwanda budashingiye ku nkunga. Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2026/27, inkunga zihariye igipimo gito kurusha ibindi byiciro kuko ari  miliyari 548,3 Frw; naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 1.974,1 Frw. Ni mu gihe ingengo y’imari yose ingana na miliyari 7796,3 Frw.

Mu bindi bigize ubukungu bw’u Rwanda, amabuye y’agaciro, afite uruhare rwa 3% mu bukungu bwarwo mu gihe ibindi birimo serivisi, inganda n’ubuhinzi ari byo birufatiye runini. Ni mu gihe u Rwanda rwifitiye amabuye y’agaciro yarwo ndetse ari mu meza ku Isi.

Mu mvugo ya Tshisekedi, yumvikanisha ko u Rwanda rwari rusanzwe rukoresha Kabila mu bwihisho kugira ngo rubashe gusahura umutungo w’igihugu cye. Ku rundi ruhande, raporo zitandukanye zagiye zerekana inkomoko y’amabuye y’agaciro y’u Rwanda zigahamya ko yinjira kandi akava mu gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko.

Aya magambo ya Tshisekedi aje nyuma y'iminsi mike Kabila agiye ku buyobozi bwa Front pour la refondation de la nation (FRN), ihuriro rya politiki n'igisirikare ryatangajwe ku wa 12 Ukwakira 2026, rikaba ryarasimbuye AFC/M23.

Ni ibintu byongeye igitutu ku butegetsi bwa Tshisekedi kuko n’ubundi bwari bumaze igihe bucanyweho umuriro na AFC/M23 none kuri iyi nshuro hinjiyemo Kabila, umuntu ukomeye wayoboye igihugu imyaka 18, uzi politiki kandi wayize.

Tshisekedi yabeshye abo muri Union Sacrée ko ubukungu bw'u Rwanda bushingiye ku nkunga kandi ko ngo nazo zahagaze

Kabila yarasuzuguwe

Abanye-Congo benshi bavuga ko Kabila yasuzuguwe kuva yava ku butegetsi mu 2019 kuko ari byo byatumye ahitamo inzira y’ubuhunzi none ubu akaba yarinjiye mu barwanya ubutegetsi mu buryo bweruye.

Kugira ngo umuntu yumve inkomoko y'amakimbirane hagati ya Tshisekedi na Kabila, agomba gusubira ku matora ya Perezida wa RDC yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018.

Ayo matora yabaye nyuma y'igihe kinini cy'impaka ku kuba Kabila yari yarakomeje kuyobora igihugu nubwo manda ye yari yarangiye mu 2016.

Komisiyo y'Igihugu y'Amatora (CENI) yayoborwaga na Corneille Nangaa uri mu buyobozi bukuru bw’ihuriro FRN, yatangaje ko Tshisekedi yatsinze amatora n'amajwi 38,57%, akurikirwa na Martin Fayulu wagize 34,8%.

Isesengura ryakozwe na Congo Research Group ku makuru y'amatora yasohotse muri CENI ryagaragazaga ko Martin Fayulu ari we wari imbere, kandi ko ibyavuye muri ayo makuru byari bihuye cyane n'ibyari byakusanyijwe n'indorerezi za Kiliziya Gatolika binyuze mu Nama y’Abepisikopi Gatolika (CENCO).

Kugeza ubu, Fayulu akomeza kuvuga ko ari we watsinze amatora, kandi ko ari we Perezida wa RDC wemewe n’amategeko. Ashinja abayateguye kwambura abaturage amahitamo yabo.

Nubwo ayo makuru yakomeje guteza impaka, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwemeje intsinzi ya Tshisekedi, arahira ku wa 24 Mutarama 2019.

Ni bwo bwa mbere RDC yari ibonye ihererekanyabubasha hagati y'abakuru b'igihugu binyuze mu nzira y'amatora, nubwo ibyavuyemo byakomeje gushidikanywaho.

Nyuma y'uko Tshisekedi ageze ku butegetsi, yahise agirana amasezerano y'ubufatanye n'ihuriro Front commun pour le Congo (FCC) rya Kabila.

Tshisekedi n'ihuriro rye Cap pour le changement (CACH) bari bafite umwanya wa Perezida, mu gihe FCC ya Kabila yari ifite ubwiganze bukomeye mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ibi bivuze ko mu ntangiriro za manda ye, Tshisekedi atafataga Kabila nk'umuntu ukorera inyungu z'igihugu cy'amahanga, ahubwo nk'umufatanyabikorwa wa politiki bashoboraga gufatanya kuyobora igihugu.

Kabila wayoboraga FCC yakoranaga na Tshisekedi wayoboraga CACH

Perezida Kagame yavuze ko Tshisekedi yahawe ubutegetsi atatsinze 

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, ku munsi u Rwanda rwizihizaga imyaka 31 rumaze rwibohoye, Perezida Kagame yavuze ko amateka y'uko Tshisekedi yabonye ubutegetsi atagomba kwibagirana.

Yagize ati “Ese muzi uko Perezida uriho ubu yabaye Perezida? Yahamagawe gusa mu biro; hari uwatekereje ko agiye gukora amasezerano meza, maze bamushyikiriza ubutegetsi.”

Perezida Kagame yavuze ko hari abakuru b'ibihugu bari bazi ibyo byabaye, avuga ko bashobora gutanga ibisobanuro ku bwumvikane bwabayeho.

Yavuze Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri na Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo. Yasabye abanyamakuru kuzabegera bakababaza ibyo bazi.

Tshisekedi na Kabila bacanye umubano mu 2020

Umubano hagati ya Tshisekedi na Kabila watangiye kuzamo ibibazo bikomeye mu myaka ya mbere y'ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Mu 2019 na 2020, impande zombi zagiye zitumvikana ku ishyirwaho ry'abayobozi, imikorere y'inzego za Leta, ububasha bwa Perezida n'uruhare rwa FCC mu gufata ibyemezo.

Tshisekedi yashinjaga abo mu ruhande rwa Kabila kumubangamira mu ishyirwa mu bikorwa ry'amavugurura yashakaga gukora.

Abari muri FCC bo bamushinjaga kutubahiriza amasezerano y'ubufatanye bari baragiranye. Ku wa 6 Ukuboza 2020, Tshisekedi yatangaje ko ashyize iherezo ku bufatanye bwa FCC na CACH.

Yemeje ko agiye gushaka ubundi bwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, bituma ashyiraho ihuriro Union sacrée de la nation.

Nyuma y'izo mpinduka, bamwe mu bari basanzwe bashyigikiye Kabila batangiye kujya mu ruhande rwa Tshisekedi.

Kabila yagiye atakaza ububasha yari afite mu nzego z'ubutegetsi, mu gihe Tshisekedi yarushagaho kugira ubushobozi bwo gufata ibyemezo adakeneye ubwumvikane n'uwo yasimbuye.

Aya makimbirane yari ashingiye mbere na mbere ku bibazo bya politiki n'imikorere y'ubutegetsi, aho kuba ibirego bya Kabila byo gufasha AFC/M23, byaje gukaza umurego mu myaka yakurikiyeho.

Nyuma y'uko umubano wabo usenyutse, Kabila yamaze igihe atagaragara cyane mu bikorwa bya politiki.

Mu 2025, yongeye kumvikana anenga ubutegetsi bwa Tshisekedi, avuga ko bwashyize igihugu mu bibazo bikomeye. Icyo gihe yazengurukaga ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo.

Ku wa 23 Gicurasi 2025, yagejeje ijambo ku baturage ba Congo, agaragaza ibibazo yabonaga mu miyoborere y'igihugu.

Yashinje ubutegetsi bwa Tshisekedi ruswa, gukoresha nabi umutungo wa Leta, kubangamira ubwisanzure bwa politiki, kwica imikorere y'inzego za Leta no kunanirwa guhagarika intambara.

Kabila yavuze ko RDC ikeneye impinduka zikomeye, atanga ingingo 12 yagaragaje ko zafasha igihugu kuva mu bibazo.

Muri izo ngingo harimo guhagarika intambara, gusubiza Leta ububasha ku butaka bwose bw'igihugu, kubahiriza demokarasi, kugarura ubwisanzure bw'abaturage no gushyiraho imiyoborere iboneye.

Yasabye kandi guhuza Abanye-Congo, kongera kubaka umubano n'ibihugu by'abaturanyi, kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro no gukura ingabo z'amahanga ku butaka bwa Congo.

Kabila yanenze bikomeye uburyo ubuyobozi buriho bugaragaza igihugu. Yavuze ko Congo ifite agaciro karenze isura mbi abayobozi bayo bariho bayigaragazamo.

Kabila yakatiwe urwo gupfa

Amakimbirane hagati ya Kabila na Tshisekedi yagiye arushaho gukomera, kugeza ubwo ibirego bya politiki byagejejwe mu butabera.

Muri Gicurasi 2025, Sena ya RDC yakuyeho ubudahangarwa Kabila yari afite nk'uwahoze ari Perezida wa Repubulika.

Icyo cyemezo cyafunguye inzira yo kumukurikirana mu butabera, ashinjwa ibyaha birimo kugambanira igihugu, ibyaha by'intambara no gushyigikira ihuriro AFC/M23.

Ku wa 30 Nzeri 2025, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa RDC rwamukatiye igihano cy'urupfu adahari.

Kabila ntiyari yitabiriye urubanza kandi nta munyamategeko wari umuhagarariye. Yagiye ahakana ibyaha aregwa, avuga ko ibyo akorerwa bifite imizi mu makimbirane ya politiki.

Ku wa 12 Ukwakira 2026, i Goma hatangajwe ishingwa rya Front pour la refondation de la nation (FRN), ihuriro rishya rya politiki n'igisirikare ryasimbuye AFC/M23 nk'uko abaritangije babisobanuye.

Joseph Kabila yashyizwe ku buyobozi bw'iri huriro, Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa bagirwa abamwungirije.

Sultani Makenga na we yashyizwe mu buyobozi bukuru bwaryo mu bijyanye n'igisirikare.

Ibi byari impinduka ikomeye kuri Kabila, wari umaze igihe ari mu bikorwa byo kunenga ubutegetsi, ariko akaba atari yaratangajwe ku mugaragaro nk'umuyobozi w'ihuriro rya politiki n'igisirikare rirwanya Leta.

Ni na byo byatumye ibirego Tshisekedi yari amaze igihe amushinja birushaho kugira uburemere.

Joseph Kabila ni Umuyobozi wa FRN