Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ibiganiro by’aba bayobozi byibanze ku bufatanye bw’u Rwanda na Zimbabwe bukomeje gutera imbere mu nzego zitandukanye.
Ubu bufatanye bugaragarira mu masezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono, ingendo n’ibiganiro by’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru, ndetse no guhererekanya ubumenyi n’ubunararibonye.
Undi muyobozi Perezida Kagame yakiriye urangije inshingano ze ni Fatmata Lovetta Sesay, wari uhagarariye Ishami rya Loni ryita ku Iterambere (UNDP) mu Rwanda. Baganiriye ku ruhare UNDP igira mu gushyigikira ibikorwa by’ibanze mu iterambere ry’igihugu, birimo ubufatanye bukomeje mu guteza imbere kwihangira imirimo mu rubyiruko no guhanga imirimo muri rusange, ndetse na gahunda z’ingufu, n’ibindi.
U Rwanda na Zimbabwe bisanzwe bifitanye umubano w’ubufatanye, aho ibihugu byombi bikomeje gushaka uburyo bwo kuwagura no kuwushimangira binyuze mu masezerano n’imikoranire mu nzego zitandukanye.
Muri Kanama 2025, u Rwanda na Zimbabwe byashyize umukono ku masezerano atanu y’imikoranire mu nzego zirimo ubuzima, guteza imbere urubyiruko, guteza imbere ubufatanye mu rwego za Polisi, urwego rw'igihugu rushinzwe amakuru ku byaha no kuzisatura.
Ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa 6 Kanama 2025, ubwo hasozwaga inama ya Gatatu ya Komisiyo Ihoraho ihuriweho n'abahagarariye u Rwanda na Zimbabwe, hagamijwe kwigira hamwe ibyafasha mu kunoza ubuhahirane n'ishoramari hagati y'ibihugu byombi.
Ku ruhande rw’u Rwanda, ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe Zimbabwe yari ihagarariwe na mugenzi we, Prof. Dr. Amon Murwira.
Icyo gihe ibihugu byombi byagaragaje ubushake bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi, ubuhinzi, ubukerarugendo, uburezi n'ibindi bikorwa by'iterambere.
U Rwanda na Zimbabwe byashyizeho Komisiyo Ihoraho y’Ubufatanye mu 2021, hagamijwe gushyiraho uburyo buhoraho bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano no guteza imbere imikoranire hagati yabyo.
Ibihugu byombi kandi byakomeje gukorana mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, binyuze mu nama zihuza abikorera n’ibiganiro bigamije gushaka amahirwe mashya y’ubufatanye.







Ibitekerezo 0