Ibi biganiro byabaye ku wa 25 Ugushyingo 2026, ku ruhande rw’Inama ya YouthConnekt Africa Summit 2026 iri kubera i Kigali, yitabiriwe n’aba bayobozi bombi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Visi Perezida wa Gabon, Alexandre Barro Chambrier, byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Gabon mu nzego zifitiye ibihugu byombi akamaro.
Nubwo inzego zihariye zaganiriweho zitagaragajwe, ibi biganiro bigaragaza ubushake bw’impande zombi bwo gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yanakiriye Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bwa Lesotho, Ntsokoane Samuel Matekane, muri Kigali Convention Centre, baganira ku buryo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Village Urugwiro yatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku gukomeza gusangira ubunararibonye no gushyira mu bikorwa izindi gahunda zigamije guteza imbere umubano w’u Rwanda na Lesotho.
Minisitiri w’Intebe Matekane ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama ya YouthConnekt Africa 2026, ihuje urubyiruko, abayobozi, abashoramari n’abafatanyabikorwa mu iterambere baturutse mu bihugu bitandukanye.
Iyi nama yatangijwe ku wa 25 Ugushyingo 2026 na Perezida Kagame, wasabye urubyiruko rwa Afurika gufata iya mbere mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije umugabane, aho gutegereza ko hari abandi bazabikemura.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko urubyiruko rukwiye gusobanukirwa amateka ya Afurika, ibyagezweho n’ibitaragenze neza, rukabishingiraho mu kubaka ahazaza harwo.
Yagize ati “Ntekereza ko badakwiye gutegereza ko hari uza kubabwira inshingano zabo. Inshingano zabo bazazimenya binyuze mu kwiga no gusobanukirwa amateka yatumye bagera aho bari uyu munsi.”
Perezida Kagame yashimangiye ko iterambere rya Afurika rishingiye ku bushobozi bw’Abanyafurika bwo gufata iya mbere mu gukemura ibibazo byabo, gukorana no kubyaza umusaruro amahirwe bafite.
Yagaragaje ko urubyiruko rudakwiye gutegereza ko ibibazo byikemura, ahubwo rugomba kugira uruhare rugaragara mu gushaka ibisubizo birambye.
Inama ya YouthConnekt Africa y’uyu mwaka iri kuba ku nshuro ya munani, ikazageza ku wa 27 Ugushyingo 2026 muri Kigali Convention Centre.
Biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu basaga 5.000, mu gihe abandi 25.000 bazayikurikira hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko yibanda ku kugena inshingano z’iki gisekuru, ikaba igaruka ku ngingo esheshatu zirimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka, umurimo, imiyoborere, ubuzima, ibidukikije n’iterambere ry’inganda zishingiye ku muco n’ubuhanzi.
Kuba abayobozi bakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye iyi nama binabaha umwanya wo kugirana ibiganiro byihariye bigamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byabo.







Ibitekerezo 0