Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibyabaye mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ibikoresha Igifaransa, OIF, bigaragaza ko u Bufaransa bushaka gutegeka ibyifuzo byabwo bikitirirwa ibihugu byose nyamara OIF bitakiri mu gihe cy’ubukoroni aho u Bufaransa bwategekaga ibikorerwa mu bihugu bya Afurika bwakolonije.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Le Point Afrique agaragaza uko abona ibyabaye, anasubiza ibibazo ku mushinga w’ibigo byo kwakiriramo abimukira basubizwa mu bihugu byabo, utegurwa n’ibihugu bitanu by’i Burayi.

Le Point Afrique: I Phnom Penh, Louise Mushikiwabo ntiyabonye manda ya gatatu yahataniraga ako kanya, itora risubikwaho umwaka. Ese Kigali yagize igihombo?

Olivier Nduhungirehe: Ni ubwumvikane bwagezweho nyuma y’amasaha menshi y’impaka zikomeye hagati y’Abakuru b’Ibihugu ku bijyanye no gushyira mu bikorwa amategeko yacu. Ese Umunyamabanga Mukuru atorwa ku bwumvikane, cyangwa iyo butabonetse agatorwa ku bwiganze busanzwe bw’amajwi? Cyangwa se tugomba guhatira abantu ubwumvikane?

Mu nama yabereye mu muhezo, abayobozi benshi, barimo na Perezida w’u Bufaransa, bavuze ko Umunyamabanga Mukuru utorwa n’amajwi 14 cyangwa 15 ataba afite uburenganzira buhagije, kandi ko bagenzi be bashobora kutamwemera. Ibyo ntibihagaze. Ubu buryo bw’itora bukoreshwa mu bihugu byinshi, harimo na RDC ubwayo! Ibyo byose byari urwitwazo rwo kubuza Louise Mushikiwabo gutorwa, nyamara amajwi yari amushyigikiye kubera ibyo yagezeho.

Louise Mushikiwabo byari bimaze igihe bizwi ko azatanga kandidatire…

Ni byo rwose. Kandidatire ye yari izwi kuva umwaka ushize. Ubukangurambaga bw’abakandida bane bwagenze neza. Ariko hasigaye iminsi mike ngo inama itangire, cyane cyane nyuma y’ingendo za Jean-Noël Barrot i Kinshasa n’iza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, i Paris, ubutegetsi bwa Congo bwatangaje ko bushobora kuva muri Francophonie. Aho ni ho u Bufaransa bwatangiriye gushyiraho igitutu gikomeye, bukwirakwiza amakuru atari yo mu buryo bukabije, buvuga ko Louise Mushikiwabo agiye kwikura mu matora kugira ngo butume abamushyigikiye bacika intege.

Emmanuel Macron yanohereje Perezida Kagame ibaruwa yasuzuguye umukuru w’igihugu cyacu, amusaba kumvikana na Félix Tshisekedi mu gihe cy’iminsi ibiri, bitaba ibyo buri ruhande rukavanamo abakandida barwo.

Ese wumva u Rwanda rwaratengushywe n’u Bufaransa?

Nta bwo ari ugutenguhwa, kuko u Bufaransa budafite inshingano yo gushyigikira u Rwanda. Bufite uburenganzira bwo kwamamaza uwo bushaka. Mbere bwashyigikiraga Dacian Cioloș, ariko mu masaha ya nyuma buvuga ko bushyigikiye undi mukandida w’Umunyafurika, Coumba Ba wo muri Mauritania, bituma ibintu byivanga.

Nubwo yashakaga ko amategeko yacu yubahirizwa, Perezida w’u Rwanda, ari kumwe n’Abakuru b’Ibihugu batatu; Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo na Romuald Wadagni wa Bénin, yatanze igitekerezo cy’ubwumvikane cyo kongera manda ya Louise Mushikiwaboho imyaka ibiri, u Rwanda rukiyemeza kutazatanga undi mukandida kugeza ku nama izabera i Ottawa mu 2028.

Icyo gitekerezo cy’imyaka ibiri yagabanyijwe igirwa umwaka n’ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika. Perezida Tshisekedi, utarabyishimiye kandi wifuzaga ko Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi [Administratrice] ari we uba mu nshingano z’agateganyo, yaje kucyemera.

Ese ntimwari mwiringiye cyane ubukangurambaga bwanyu, mu gihe RDC yari yakajije umurego?

Oya rwose. RDC yakoresheje amamiliyoni y’amadolari hirya no hino; ni ko isanzwe ibigenza. Louise Mushikiwabo ni we wari Umunyamabanga Mukuru uriho, ntibyari ngombwa ko ari we ubwe yiyamamaza. U Rwanda ni rwo rwohereje ba minisitiri mu murwa mukuru w’ibihugu byinshi.

Ku ikubitiro, RDC ntiyanashakaga uyu mwanya. Yashatse umukandida kugira ngo gusa irwanye Louise Mushikiwabo. Abantu benshi bakurikirana ibya politiki bavuze ko ikiganiro Juliana Lumumba yagiranye n’abamuhitamo i Paris ku wa 30 Kamena cyagenze nabi cyane. RDC imaze kubona ko umukandida wayo adafite amahirwe, yahisemo gukoresha iterabwoba. U Bufaransa ntibwari bukwiye kugaragaza intege nke ngo bwemere icyo gitutu.

Ese Kinshasa ntiyageze ku ntego yashakaga ubwo yaganiraga na Paris, yibwira ko Francophonie ikiri umutungo bwite w’u Bufaransa kandi ko Élysée ari yo ifata icyemezo cya nyuma?

Uko si ko tubibona. OIF si Francafrique! Kugeza mu 2022, ni byo ko u Bufaransa bwategekaga uko ibintu bigenda kandi bugashyiraho Umunyamabanga Mukuru bwitwaje ubwumvikane, nk’uko François Hollande yabigenje mu 2014 ashyiraho Michaëlle Jean. Ibyabaye ejo ni na ko byagenze. U Bufaransa burashaka gukomeza gutegeka, bugahindura imyanzuro yabwo iy’ibihugu byose.

Louise Mushikiwabo azakora amavugurura yasabwe ku buryo bw’itora. Ariko ikibazo ni ukumenya niba amategeko azemezwa umwaka utaha azubahirizwa n’u Bufaransa.

Louise Mushikiwabo yakiriye ate ibi byabaye?

Amerewe neza cyane. Azatangira manda ye y’amezi 12, akore amavugurura akenewe. Manda ze ebyiri z’imyaka umunani zagize intsinzi, zirimo amavugurura yashimwe n’ibihugu byose bya Afurika. Tuzakomeza gukora kugira ngo duteze imbere Francophonie, ariko twirinda gusubira muri Francophonie yo hambere isa na Francafrique, aho igihugu kimwe gihatira ibindi kwemera ibitekerezo byacyo.

Muri RDC bakunze kumunenga ko atigeze ajya muri icyo gihugu,…

Ntimubizi neza. Louise Mushikiwabo ni we washyizeho umuhate kugira ngo Imikino ya Francophonie yo mu 2023 ibere i Kinshasa, nubwo ibihugu bikomeye byari biyirwanyije. Ariko se muzi ko RDC itigeze inamutumira ku mugaragaro muri Kinshasa ngo yitabire iyo mikino? Ibyo binyuranyije n’imigenzo yose.

Ikindi, ni we washyizeho Umunyekongo wa mbere uhagarariye OIF, ambasaderi uri i Addis Ababa. Amafaranga menshi ya OIF yanageze muri RDC, cyane cyane ayafashije ibitaro bya Denis Mukwege. Kumunenga ko atasuye Kinshasa kandi ataratumiwe mu mikino yari yarafashije ko ibera muri uwo mujyi, ntibikwiye.

Kinshasa isobanura ko irwanya manda ya gatatu ya Louise Mushikiwabo kubera intambara mu burasirazuba bwa RDC n’ibirego bivuga ko u Rwanda rushyigikira M23 mu bya gisirikare.

Intambara yo muri RDC ntaho ihuriye na Francophonie. Amasezerano ya Washington yashyizeho uburyo busobanutse, igenzura ry’ibibazo by’umutekano na komite ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo. Intumwa zacu zihurira muri ubwo buryo kenshi, hakabaho ubuhuza bwa Amerika. Ibibazo Kinshasa ifite bigomba kuganirirwa muri ubwo buryo.

Mu by’ukuri, RDC ikoresha amashyirahamwe mpuzamahanga yose, ikayashyiraho igitutu kidakwiriye kugira ngo ibuze Louise Mushikiwabo kugera ku mwanya, kubera gusa ko ari Umunyarwandakazi.

Ese ntimutinya ko ibindi bihugu bya Afurika bizabashinja kubuza umugabane uhagararirwa n’Umunyafurika ku buyobozi bw’ikigo gikomeye mpuzamahanga?

Ni iki twashinjwa? Kandi ni nde wabujije Afurika iki? Kandidatire zari zifunguye, Abanyafurika benshi barazitanze bubahirije amategeko. Mu by’ukuri, RDC ni yo yashatse kwambura Afurika uyu mwanya! Kinshasa ntiyigeze irwanya gusa Umunyafurika Louise Mushikiwabo, ahubwo yanifatanyije n’Umunya-Roumanie Dacian Cioloș imugaragaza nk’uwumvikanyweho kugira ngo arengere inyungu z’umugabane.

Mu nama yabereye mu muhezo, Perezida Tshisekedi yashimagije Dacian Cioloș, ntiyashyigikira undi mukandida w’Umunyafurika, Coumba Ba wo muri Mauritania. RDC ni yo yashatse kwambura Afurika uyu mwanya, si u Rwanda.

Ikindi gikorwa cyavuzweho cyane ni umushinga wo kwakira “ibigo byo gusubizamo” abimukira birukanwe n’ibihugu bitanu by’i Burayi. Nyuma y’uko amasezerano n’u Bwongereza atagezweho, ni iki cyahindutse? Ese ni “igisubizo cy’u Rwanda” cyagarutse?

Mbere na mbere, ntimukavuge ngo “igisubizo cy’u Rwanda”. Amagambo agira icyo asobanura: iryo jambo ryibutsa “igisubizo cya nyuma”, kandi ntitwemera ko izina ry’igihugu cyacu rihuzwa n’imvugo mbi, nk’uko byagenze ku “Rwanda Scheme” yo mu Bwongereza. Ibyo bireba Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, ari na we ufite ibisobanuro birambuye ku mikorere yabyo.

Amasezerano n’u Bwongereza ntiyapfubye kubera amategeko cyangwa ibibazo bya tekiniki, ahubwo byatewe gusa n’impinduka za politiki, ubwo ishyaka ry’Abakozi ryajyaga ku butegetsi muri Nyakanga 2024. Aya masezerano mashya n’ibihugu bitanu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi agamije guha aba bimukira amahirwe ya kabiri, nk’uko u Rwanda rusanzwe rubikorera Abanyafurika bagotewe muri Libya n’abaturage baturutse muri Afghanistan na Sudani.

Dufite ibikorwaremezo byo kubakira. Tuzaganira n’ibihugu bakomokamo ku bashaka gutaha, naho abatazabishaka bahabwe uburyo bwo kwinjizwa mu Rwanda binyuze mu mishinga yihariye y’ubukungu. Ni n’uburyo bwo gukumira ingendo ziteje akaga abagore n’abana banyuramo bambuka. Sinumva impamvu aya masezerano yanengwa.

Aya masezerano azajyana n’inkunga y’amafaranga, ariko umubare wayo ntiwigeze utangazwa. Ayo mafaranga azakoreshwa iki?

Azakoreshwa mu gutera inkunga iyo mishinga yo kwinjiza abimukira mu kwiteza imbere, no mu bikorwa bizabafasha aho bazaba batuye.