Mu 2020, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habarurwaga imitwe yitwaje intwaro 122 irimo M23. Ingabo za Leta ya Congo, FARDC n’ine muri iyo mitwe 122 ari yo FDLR, ADF, APCLS na NDC-R ya Guidon Shimiray Mwissa byari byihariye kwica icya kabiri cy’abaturage bose bishwe hagati ya 2017 na 2020 mu burasirazuba bwa Congo, ndetse na kimwe cya gatatu cy’imirwano muri ako gace.

Mu burasirazuba bwa RDC, intambara zibasira abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda zatangiye kuva iki gihugu kibonye ubwigenge mu 1960, zatangiye mu 1963 mu ntambara yiswe Kanyarwanda. Benshi mu bazikorera isesengura bakunze kwibanda ku zabaye kuva muri 1996 ubwo intambara ya AFDL yatangiraga muri Kivu y’Amajyepfo, bikarangira ikuyeho ubutegetsi bwa Maréchal Mobutu Sese Seko.

Kwirengagiza izindi ntambara zabaye mbere bituma abakora isesengura ryazo bashakira inkomoko cyangwa impamvu muzi yazo mu cyo bita ubushake bw’u Rwanda, kuva ruyobowe na FPR-Inkotanyi muri 1994, bwo gusahura amabuye y’agaciro n’indi mitungo, gushaka aho rusagurira abaturage barwo benshi by’umwihariko aborozi b’Abatutsi; kurema icyo inzego zo hejuru muri RDC zise ‘Empire Hamite’ ‘Etats à composante mono-ethnique’, cyangwa ‘Empire Hima’. Hari rero n’impamvu yumvikanye cyane muri iki gihe yitwa ‘balkanisation’.

Ariko hatabaye kwirengagiza ukuri no kudaha agaciro ibibera muri RDC; umuzi w’ibibazo by’iki gihugu ushingiye ku miyobore, imikorere mibi ya Leta ndetse no kubura ubushake bwa politiki bwo gukemura ibibazo bafite kugira ngo ikibazo cy’intambara zo mu burasirazuba bw’igihugu kibonerwe umuti ni uko yo ubwayo igira ubushake bwa politiki bwo gukemura ibibazo byayo.

Ibyo bibazo birimo icy’imitwe nka FDLR, ADF, Red Tabara na za Mai Mai, ikibazo cyabo cyarangira habonetse ubushake bwa politiki; tutagiye kure twafatira urugero kubiherutse kuba;  Tshisekedi yasabye  abayobozi ba M23 kumugira inama ku kibazo cy’uko imitwe irwanira mu Burasirazuba bwa  DRC irenga 130 yatsindwa ikavaho.

M23 yasabye Leta ya Tshisekedi  kubafasha  gushyiraho batayo eshatu; imwe ikava mu basirikare ba M23, indi ikava mu basirikare ba Bemba, indi  ikava mu basirikare ba FARDC, zigatorezwa hamwe, uwo mutwe ugahabwa umuyobozi  imwe, nyuma bakabaha amezi ane  cyangwa atanu bakaba babohoye uburasirazuba bwa RDC bwose. 

Iki gitekerezo Tshisekedi yaracyemeye ariko ntiyagishyira mu bikorwa. Ubundi habonetse ubushake bwa politiki, ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC, gishobora kurangizwa n’iki gihugu gifatanyije n’ibihugu bifiteyo imitwe ibirwanya, birimo u Rwanda, Uganda ndetse n’u Burundi.

Ibi bihugu igihe byaba bimaze gutsinda iyo mitwe, byafasha RDC  gutsinda indi  mitwe ya za Mai Mai iri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Haramutse hari ubushake bwa politiki; RDC  ikemera gushyira mu bikorwa amasezerano yasinye yose, ifatanije n’ingabo za Afurika Yunze Ubumwe  ibibazo byose by’imitwe yose iri mu Burasirazuba bwayo byarangira.

Leta ya RDC kandi igaragaje ubushake bwa politiki; ingabo zose yakura n’ahandi zije kuyitera inkunga zaza zigakemura burundu  ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa DRC kuko kidakomeye cyane.

Bisaba iki ngo ibibazo byose bya RDC bikemuke?

Ese mu Burasirazuba bwa DRC, imitwe yose irwanya Leta itsinzwe, igashyira mu bikorwa amasezerano yose yemeye arimo kwambura intwaro imitwe yose, gushyira ababikwiye mu ngabo za leta ,kubasubiza mu buzima busanzwe no gucyura impunzi, byose bikozwe neza, iki gihugu cyose cyagira amahoro?

Igisubizo ni ‘oya’. Igihe cyose muri RDC hacyimitswe  imiyoborere n’imikorere mibi, igihe cyose ba mpatsibihugu bakinyunyuza ubukungu bwa DRC uko bishakiye, igihe cyose ruswa n’icyenewabo n’izindi ngeso mbi zose zikirangwa mu buyobozi bwa DRC, nta mahoro DRC izagira.

Igihe runaka haramutse habonetse imvururu aho ari hose muri RDC, ikibazo cyakongera kikavuka cyane cyane mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Kubera ko Uburasirazuba bwa DRC ari igice cyabayeho mu gihe kirekire nta butegetsi buhamye, igihe cyose imitwe irwanya leta yakongera ikirema, intambara zakongera  zikavuka.

Ubundi RDC ikwiye kubohorwa yose, ikibazo kigasira ari ukwibaza ngo “yabohorwa na nde?”

RDC yabohorwa n’Abanye-Congo ubwabo. Niba koko FLN iyobowe ubu  na Joseph Kabila ari ingabo zirwanira impinduramatwara no kongera kubaka igihugu bundi bushya, bakwiye gukomeza kwigisha rubyiruko rw’Abanye-Congo  hirya no hino mu gihugu, bakarwigisha amasomo ya politiki n’ingengabitekerezo yo kwibohora no kubohora igihugu cyabo by’ukuri. 

Ibyo babigezeho, abo ni bo bashobora kwiyubaka bakishakamo ubuyobozi ndetse bakubaka umusingi wo kubohora RDC yose. Ibi babigezeho ni bwo ibibazo byose by’iki gihugu byabonerwa umuti.