Mu kiganiro yagiranye na TV5MONDE, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko iki cyemezo kinakuraho impungenge z’abavugaga ko guhangana kw’abakandida byashoboraga kuba urundi rubuga rwo guhangana hagati y’u Rwanda na RDC.

Abajijwe niba yashimye iyo ntambwe ya RDC, yagize ati “Nabishimye, nk’uko nabibabwiye. Nishimiye ko bakuyemo kandidatire kuko byatugejeje ku bwumvikane. Kandi bikuraho impamvu zatangwaga n’abatinyaga ko u Rwanda na RDC byahangana binyuze mu bakandida babyo.”

Yakomeje avuga ko kuba umukandida wa RDC atakiri mu bahatanye bitanga icyizere cyo gukomeza gushaka ubwumvikane.

Ati “Ubu umukandida wa RDC yavuye mu irushanwa kandi twizera tudashidikanya ko tuzagenda tugana ku bwumvikane.”

Nubwo yashimye ikurwaho ry’iyo kandidatire, Nduhungirehe yanenze icyemezo cya RDC cyo gushyigikira umukandida uturuka hanze ya Afurika.

Yavuze ko icyo cyemezo kinyuranyije n’umwanzuro w’Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, wasabaga ibihugu biwugize kandi biri no muri OIF gushyigikira abakandida batatu b’Abanyafurika.

Ati “Ndibutsa umwanzuro w’Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yo ku wa 28 kugeza ku wa 29 Nyakanga uyu mwaka, yemeje abakandida batatu b’Abanyafurika, igasaba ibihugu bigize uwo muryango kandi biri no muri Francophonie, uko ari 27, gushyigikira umwe muri abo bakandida batatu.”

Yongeyeho ati “Kuba RDC ishyigikiye umukandida utari Umunyafurika ni ukurenga ku mugaragaro ku mwanzuro w’iyo Nama.”

Muri iki kiganiro, Nduhungirehe yanagarutse ku bihugu avuga ko bishyigikira demokarasi n’amatora, ariko byagera ku guhitamo umuyobozi wa OIF bikagaragaza ko gutora bishobora gucamo ibice uwo muryango.

Yagaragaje ko iyo myitwarire igaragara cyane mu bihugu bimwe by’i Burayi, abona ko bidakurikiza amahame bisanzwe bishishikariza abandi.

Ati “Hari ikintu gitangaje mu myitwarire ya bamwe, cyane cyane ibihugu by’i Burayi, bihora bitubwira ibya demokarasi, gutora n’ihangana mu matora, ariko byagera kuri Francophonie bikibagirwa  ayo mahame. Baravuga bati ‘Oya, gutora bizacamo ibice umuryango.’ Nyamara mu bihugu byacu byose, dutora abayobozi binyuze mu matora. Birimo rero kwivuguruza.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko yashimye icyemezo cya RDC cyo kuvana kandidatire ya Lumumba mu matora ya OIF