Abayobozi batandukanye bari mu gikorwa cyo gusoza iyi nama. Kurikira unyuze hano.
- Abakuru b’ibihugu bananiwe kumvikana ku hazaza h’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa
- Hari impande ebyiri, rumwe rushaka ko haba amatora n’urundi rushaka ko haba ubwumvikane ku mukandida
- Byemejwe ko Louise Mushikiwabo agomba gukomeza kuyobora uyu muryango mu gihe cy’umwaka umwe
- Nyuma y’umwaka, hazaba amatora bundi bushya y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF
Umunyamabanga Mukuru ucyuye igihe w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yagarutse ku bibazo n’umwuka mubi byaranze uyu muryango, avuga ko azakoresha imbaraga ze zose mu kuwuvugurura no gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye, zirimo n’izijyanye n’ubwenge buhangano (AI).
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yashimangiye ko igihugu cye kizakomeza kurengera ururimi rw’Igifaransa n’umuco w’abarukoresha, ndetse no mu gihe byaba bisaba guhangana n’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amakuru yizewe ni uko nyuma y’uko kumvikana binaniranye, u Rwanda rwafashe umwanzuro ko nyuma y’umwaka umwe Mushikiwabo yahawe, rutazatanga umukandida mu matora ataha.

Byemejwe ko Canada izakira Inama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), izaba mu 2028 mu Mujyi wa Ottawa.
Iki cyemezo gifatiwe mu Nama ya 20 ya Francophonie yabereye i Phnom Penh muri Cambodge, ku wa 15–16 Ugushyingo 2026, yahuje abayobozi b’ibihugu na za guverinoma bigize uyu muryango.
Canada yari yaragaragaje ubushake bwo kwakira iyi nama kuva mu Ukuboza 2025, mbere y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Anita Anand, ashyikiriza OIF ubusabe bwemewe muri Werurwe 2026.
Canada ni kimwe mu bihugu byashinze Francophonie, ikaba imaze imyaka irenga 50 igira uruhare mu bikorwa by’uyu muryango.
Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), bateraniye i Phnom Penh muri Cambodge, bafashe icyemezo cyo kwigiza inyuma amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango ho amezi 12, nyuma yo kunanirwa kugera ku bwumvikane.
Muri icyo gihe cy’umwaka umwe, Louise Mushikiwabo azakomeza kuyobora OIF.
Nyuma y’uko abakuru b’ibihugu bananiwe gufata umwanzuro ku muyobozi mushya wa OIF, Mushikiwabo Louise yongerewe manda mu gihe cy’umwaka umwe, kugira ngo hashakwe uburyo buboneye bwo gukemura ubwumvikane buke bwagaragaye. Nyuma y'umwaka, hazaba amatora bundi bushya.
Mu minota mike iri imbere, hateganyijwe itangazo risobanura mu buryo burambuye ikigiye gukurikiraho.

Amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF akomeje kugorana. Kugeza ubu, ibihugu byananiwe gufata umwanzuro, aho hari impande ebyiri, rumwe rushaka ko haba amatora n’urundi rushaka ko ataba ahubwo habaho ubwumvikane ku mukandida.
OIF iherutse kuvugurura amategeko, igena ko igikwiriye gushyirwa imbere ari amatora, aho buri gihugu kigira ijwi rimwe bitandukanye n’uko byari bisanzwe aho ubwumvikane aribwo bwakoraga, kandi bikagirwamo uruhare rukomeye n’ibihugu bikomeye nka Canada n’u Bufaransa bisanzwe bitanga amafaranga menshi muri uyu muryango.
Canada hamwe n’izindi ntara ziyishamikiyeho zitanga miliyoni 19,4€ mu gihe u Bufaransa butanga miliyoni 19,3€.
Ku rundi ruhande, nyuma y’iminota mike Emmanuel Macron asohotse, amakuru IGIHE yabonye ni uko impande zose zari zananiwe kumvikana, ku buryo ingingo yo gukurikiza amategeko y’uyu muryango yagoranye.
Hari impande ebyiri, rumwe rushaka ko habaho ubwumvikane n’urundi rushaka ko habaho amatora.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasohotse mu cyumba cyari kiri kuberamo ibiganiro by’abakuru b’ibihugu mu muhezo. Yabajijwe uko byari bimeze, maze abwira Africa 24 ko yagejeje ibitekerezo bye ku bandi, ariko “nta cyizere na gito cyo gutsinda”.
Macron yavuye ahaberaga inama yerekeza mu Ntara ya Siem Reap, aho yagiye kwifatanya n’Umwami wa Cambodge, Norodom Sihamoni, mu kuyobora umuhango wo gutaha urusengero rwa West Mebon.





Ibitekerezo 0