Abanyapolitiki i Washington bamushimira ko yafashije mu biganiro byatuma u Bushinwa bufungurira amarembo ibihugu by’amahanga by’umwihariko Amerika, agashimirwa uruhare mu guhagarika intambara ya Vietnam no gutuma Amerika iba igihugu gitinyitse mu ruhando mpuzamahanga.
Kissinger wapfuye kuri uyu wa Gatatu afite imyaka 100, ibyo bikorwa yakoze ngo Amerika itinyike mu ruhando rw’amahanga ni nabyo byamuhindanyirije isura, kugeza ubwo apfuye benshi bamufata nk’umwicanyi ruharwa.
Inzobere mu mateka akaba n’Umwarimu muri Yale University, Greg Grandin, yanditse igitabo ku buzima bwa Kissinger, ayo iperereza yakoze rigaragaza ko Kissinger yagize uruhare mu mpfu zisaga miliyoni 3,4 hirya no hino ku Isi. Ibyo ni ibyabashije kumenyekana.
Urwo ruhare rwa Kissinger rubarwa guhera mu 1969 kugeza mu 1976, imyaka yabayemo umujyanama mukuru mu by’umutekano ndetse n’Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga bwa Amerika ku butegetsi bwa Perezida Richard Nixon n’ubwa Gerald Ford.
Kissinger ashinjwa kuba umucurabwenge wa politiki ntindi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashegeshe ibihugu byo mu Burasirazuba bw’Amajyepfo ya Aziya.
Uretse gutinza intambara ya Vietnam yatikiriyemo ibihumbi by’Ingabo za Amerika, abaturage ba Vietnam n’abasirikare b’icyo gihugu, Kissinger anashinjwa gushyiraho politiki zashyigikiye leta z’igitugu mu bihugu nka Pakistan na Indonesia.
Nko muri West Pakistan ariyo Pakistan y’ubu, Amerika ya Kissinger na Nixon yafunze amaso ku byaha by’ubwicanyi byakozwe na Leta ya Pakistan icyo gihe ubwo yashakaga kwigarurira East Pakistan ariyo Bangladesh y’ubu.
Impamvu Amerika yanze gucyaha Pakistan ni uko ubutegetsi bwa Pakistan icyo gihe bwagenderaga ku matarwa y’Abanyamerika n’abanyaburayi mu gihe Bangladesh yagenderaga ku matarwa y’abakominisiti.
Abanya-Bangladesh batabawe n’Abahinde, babasha kwigenga. Abantu basaga miliyoni eshatu barapfuye, abagore basaga ibihumbi 400 bafatwa ku ngufu.
Kissinger kandi ashinjwa uruhare mu gukura ku butegetsi Salvador Allende watorewe kuyobora Chile mu 1970, kubera ko yagenderaga ku mahame ya gisosiyalisiti Amerika itemeraga.
Amerika yafashije Gen. Augusto Pinochet guhirika Allende mu 1973 ndetse imushyigikira mu gihe cyose cy’ubutegetsi bwe bw’igitugu bwishe abasaga 3000 batavuga rumwe na Leta ndetse bugatoteza abasaha 40 000 nk'uko biri muri raporo yashyizwe hanze na Komisiyo ishinzwe gucukumbura ukuri yashyizweho mu 1990 nyuma y’uko igihugu gisubiye mu butegetsi bwa demokarasi.
Mu Ukuboza 1973 nyuma y’ukwezi abaye Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga bwa Amerika, Kissinger yavuze ko uko byagenda kose ubutegetsi bwa Pinochet ari bwiza kuri Amerika kurusha ubwa Allende.
Mu 1975 Kissinger na Perezida Ford bagiye muri Indonesia guhura na Suharto wari umaze imyaka hafi icumi agiye ku butegetsi akoze coup d’Etat. Bagishungira ikirenge muri Indonesia, Suharto yahise atangiza intambara muri East Timor, igihugu cyashakaga ubwigenge ariko Amerika igatinya ko nikibubona kizahita kiba inshuti y’Abarusiya.
Inyandiko z’ibanga zasohotse nyuma, zigaragaza ko Suharto yatangije intambara nyuma yo guhabwa umugisha na Amerika. Kugeza mu 1999 ubwo Indonesia yavaga muri Timor, hagaragajwe ko hishwe abaturage bayo bari hagati ya 100 000 na 200 000.
Mu myaka ye nk’ushinzwe ububanyi n’amahanga kandi, Kissinger yafashije Amerika kuba hafi ya Leta z’igitugu muri Argentine, Brésil n’ahandi.
Kissinger kandi ntabwo yibagiranye muri politiki y’agasuzuguro Amerika yagaragaje kuri Afurika mu gihe cye. Donald Easum wahoze ashinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika na Afurika, yigeze kwandika igitabo agaragaza ko Kissinger yasuzuguraga cyane abahagarariye Afurika muri Loni no muri Amerika.
Urwango rwe kuri Afurika kandi rwagaragariye mu buryo Amerika yashyigikiye byimazeyo Leta y’abazungu muri Afurika y’Epfo yakandamizaga abirabura ndetse n’uruhare igihugu cye cyagize ngo kiburizemo ubwigenge bwa Angola n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo.
Impamvu ngo ni uko Amerika yatinyaga ko kwigenga kw’ibyo bihugu bizaharurira amarembo abarusiya bari bahanganye icyo gihe.
Nubwo Kissinger ashinjwa uruhare mu rupfu rwa miliyoni na miliyoni z’abaturage bazize politiki ze ziswe iz’ubusazi, mu myaka ijana yamaze ku Isi nta na hamwe yigeze yicuza cyangwa ngo asabe imbabazi.






Ibitekerezo 0