00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iminsi ya nyuma ya Perezida Kayibanda mu mboni za Rugenera wamurinze imyaka ibiri

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Mutarama 2022 saa 07:44
Yasuwe :

Nubwo imyaka ishize ari 46, na n’ubu urujijo ruracyari rwose ku rupfu rwa Grégoire Kayibanda wahoze ayobora u Rwanda kugeza mu 1973 ubwo yahirikwaga n’inshuti ye, Gen Major Juvenal Habyarimana.

Ubuzima bwa Kayibanda nyuma y’uwa 5 Nyakanga 1973 ntibwongeye kuba ubusanzwe kuko yashyizwe muri gereza ya Leta i Rwerere, ayivamo akomereza mu yindi mu rugo rwe rwari ruherereye i Kavumu, ubu ni mu Karere ka Muhanga.

Kayibanda yapfuye mu gitondo cyo ku itariki 15 Ukuboza 1976, apfa urutunguranye ku buryo na n’ubu bitavugwaho rumwe.

Bamwe bavuga ko yishwe, abandi bakavuga ko yazize urupfu rusanzwe ariko umucyo kuri ibi byose uracyari kure nk’ukwezi.

Paul Rugenera yahoze ari Caporal mu ngabo za Leta ubwo Kayibanda yahirikwaga ku butegetsi. Uyu yamaze imyaka ibiri ayoboye abari bashinzwe kurinda Kayibanda guhera mu 1975 kugeza mu Ukwakira 1976, mbere y’amezi abiri gusa ngo ashiremo umwuka.

Mu kiganiro na IGIHE, Rugenera yavuze ko bamwohereje kurinda Kayibanda hashize iminsi umugore we (wa Kayibanda apfuye). Byari mu rwego rwo kongera abamurindiraga iwe i Kavumu ngo adatoroka, bijye byoroha gusimburana, abakoze iki cyumweru ntabe ari bo bakora mu kindi.

Kugera iwe byari ihurizo, atemerewe gusohoka…

Rugenera wari Caporal yahawe abasirikare basaga 20 bo kujya barinda kwa Kayibanda, bagasimburana n’abandi bayoborwaga na mugenzi we witwaga Sergent Ntigashira.

Buri tsinda ryaharindaga icyumweru kimwe kuva ku wa Gatandatu kugeza ku wundi, hanyuma irindi rikaza kubasimbura.

Abasirikare bari barubatse ihema imbere y’urugo rwa Kayibanda, abari ku burinzi bakigabamo amakipe rimwe rikaba riruhuka mu gihe irindi riri kugenzura ngo uwo barinze adatoroka cyangwa hakagira abaza kumusura batabyemerewe.

Rugenera yavuze ko abasirikare bagemurirwaga n’igisirikare mu gihe Kayibanda n’umuhungu we Pio Kayibanda, bo bagemurirwaga ibiryo na nyirabukwe wari utuye haruguru yo kwa Kayibanda.

Ibiryo bya Kayibanda byatekwaga n’umusaza wahoze ari umukozi we no mu gihe yari Perezida.

Ati “Umusaza wari umuboyi we akiri Perezida n’ubundi yakomeje kujya amutekera. Nyirabukwe yari atuye ruguru ye akaba ari ho uwo musaza atekera byashya akagemurira Kayibanda.”

Havugwa amakuru atandukanye ku biribwa Kayibanda yahabwaga ndetse bamwe bakavuga ko bamushyiriragamo umunyu mwinshi, ari na wo bikekwa ko wamuhitanye.

Icyakora, Rugenera arabihakana akavuga ko binabaye, byaba byarakozwe amaze kuhava kuko mu gihe yari agihari nk’umurinzi, nta na rimwe yahawe ibiryo bitatekewe kwa nyirabukwe.

Ati “Hariya nakoreraga ntabwo ari ko byari bimeze rwose kuko yari atunzwe n’ibyatekerwaga kwa nyirabukwe. Ahubwo nubwo jye ntabibonesheje amaso, bavugaga ko iyo ukwezi kwashiraga Kayibanda yahembwaga. Uwitwa Sagatwa [Elie] ni we wazaga kumuhemba umushahara uhwanye n’ibihumbi 53 Frw ndetse ibi nanabihamirijwe n’umuhungu we, Pio Kayibanda.”

Yakomeje agira ati “Bishoboka ko yawutangaga kwa nyirabukwe bagahahamo ibibatunga.”

Haciye iminsi Rugenera yoherejwe kurinda Kayibanda ataramuca iryera kuko yirirwaga mu nzu, agasohoka gake agiye kota akazuba no gusomera ibitabo munsi y’ibiti by’imbuto byari iwe ku irembo.

Umwanya munini ngo Kayibanda yawumaraga asoma ibitabo iwe mu nzu, rimwe na rimwe agacishamo agasohoka

Rugenera yibuka ko umunsi wa mbere yamubonaga asohotse, baganiriye gato agahita asubira mu nzu.

Ati “Hashize nk’iminsi itatu nagiye kubona mbona arasohotse afite inkoranyamagambo nto ya “Larousse”, yambaye costume nanjye nk’umusirikare ndamusanga aho yari ahagaze ku giti cya “Coeur de boeuf” yakundaga kuba asomeramo iyo nkoranyamagambo.”

“Nuko ndamusuhuza nti mukomere ‘Ex President’. Sinzi niba n’abandi barabimukoreraga ariko jye nabonye yishimye nta kibazo. Yarambajije ati ‘uri uwa he?’ nti ‘Ndi uwo mu Ruhengeri’ […] Ni uko nta bindi byinshi twavuganye, yarakomeje arasoma aho mu biti hanyuma asubira mu nzu ye.”

Igitabo Toute ma Vie pour vous mes frères cyanditswe na Baudoin Paternostre, kivuga ko mu gitondo cya tariki 14 Ukuboza 1976, ari bwo Kayibanda yatangiye kuribwa mu gituza hafi y’umutima.

Ku mugoroba bamuzaniye umuganga aramusuzuma, avuga ko indwara arwaye idakanganye amwandikira imiti mike. Indwara yakomeje kumuzonga muri iryo joro, Kayibanda apfa saa kumi z’ijoro tariki 15 Ukuboza.

Imyaka ibiri Rugenera yamaze kwa Kayibanda, avuga ko nta na rimwe bigeze bamubona arwaye cyangwa se ngo babe bamujyana kwa muganga, ku buryo urupfu rutunguranye ruteye impungenge.

Ati “Yari afite imbaraga, yari akomeye. Umuntu w’imyaka hafi 53 yari akomeye rwose […] Yari injege, yari akomeye kuko yajyaga anasohoka nkamubona tukanavugana. Nta na rimwe yigeze ansaba uruhushya rwo kujya kwa muganga mu myaka ibiri nahamaze. Sinigeze numva ataka n’ibicurane.”

Leta ya Habyarimana yayihaye imyaka itanu….

Rugenera nk’umuntu wajyaga aganira na Kayibanda, avuga ko rimwe na rimwe yajyaga amucokoza bakaganira kuri politiki.

Mu byo yibuka yamubajije harimo uburyo abona ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana wari uherutse kumuhirika n’icyo abutekerezaho.

Kayibanda yabwiye Rugenera ko kuyivugaho mu minsi ya mbere bigoye, ko igishoboka ari ugutegereza imyaka itanu bakabona kugira icyo bayivugaho.

Ati “Yarambwiye ati ‘ntacyo twayivugaho haracyari kare, kereka nka nyuma y’imyaka itanu niho twagira icyo tuyivugaho’. Icyo gihe yambwiye ko twembi nituba turiho nyuma y’iyo myaka, nazasubira kubimubaza.”

Rugenera yabimubajije mu 1975, Kayibanda apfa mu 1976 nyuma y’umwaka. Hashize ya myaka itanu, ni ukuvuga mu 1980, ubutegetsi bwa Habyarimana bwatangiye guhura n’ibibazo, abamufashije guhirika ubutegetsi basubiranamo.

Nibwo Col Théoneste Lizinde yafunzwe ashinjwa gushaka guhirika Habyarimana, naho Col Alexis Kanyarengwe arahunga na we ashinjwa umugambi nk’uwo.

Rugenera avuga ko ibyo Kayibanda yamubwiye byasohoye nubwo atari akiriho.

Ati “Naje gusubiza amaso inyuma, nyuma y’imyaka itanu nsanga habaye gusubiranamo. Ba Lizinde n’abandi barafungwa bashinjwa gushaka gukora coup d’état ya Habyarimana muri za 1980. Icyo gihe narabaze rero nsanga ya myaka itanu yampaye koko ibintu birahindutse.”

Nubwo Kayibanda yishishaga ubutegetsi bwa Habyarimana bwamufunze, abaturanyi be na bo ntiyari akibashira amakenga.

Rugenera avuga ko mu byo yari yarabasabye nk’abarinzi be ari ugucungira hafi umuhungu we Pio, bakamubuza kuzerera kugira ngo abantu batazamugirira nabi.

Ngo yabiterwaga n’uko hari abandi bana be babiri bari barigeze gupfa bazize uburozi.

Ati “Kayibanda yari yaradusabye kujya tumurebera umwana kuko yabaga afite impungenge ko hari abashobora kumuhutaza. Nyuma y’aho Kayibanda aviriye mu Bubiligi abantu baroze abana be babiri bahita bapfa, ibyo rero byari byaramuteye igikomere no guhorana impungenge bituma adusaba ko umwana we tutajya tumwemerera gutemberera hanze nubwo yari akuze.”

Ahantu honyine Pio Kayibanda yemererwaga kujya ni kwa nyirakuru bari baturanye ari naho hatekerwaga ibiryo byabatungaga we na se.

Rugenera yashinjwe gushaka gutorokesha Kayibanda…

Umunsi umwe ibintu byarahindutse mu barindaga Kayibanda. Hari kuwa Gatandatu ubwo Pio yarwaraga. Ntabwo ikipe ya Rugenera ariyo yari ku burinzi icyo gihe, iya Sergent Ntigashira niyo yari yakoze igomba gusimburwa ikigoroba.

Byabaye ngombwa ko bamujyana kwa muganga, bavuyeyo banyura mu kabari ari naho ibibazo byose byatangiriye.

Rugenera ati “Bavuye kwa muganga rero banyura ahitwa ku Kamazuru, hari umugabo wari ufite butike witwaga Saleh. Nuko baragenda bajya gufatayo icupa. Uwari ukuriye ba maneko i Gitarama witwaga James yarahabasanze ahita atanga raporo hejuru mu rwego rw’iperereza.”

“ Yahise atelefona Lizinde ati ‘Noneho byacitse, Kayibanda yaje gusindisha abasirikare kugira ngo abone uko atoroka”.

Mu masaha make, Sergent Ntigashira yari amaze kwirukanwa ashinjwa gushaka gutorokesha Kayibanda. Rugenera na bagenzi be bakomeje akazi ariko umutima utari hamwe bitewe n’ibyari bimaze kuba kuri mugenzi wabo.

Hashize icyumweru kimwe, Rugenera na we abamukuriye bamutumyeho bamushinja kuba yari mu mugambi wo gutorokesha Kayibanda, kuko atigeze amenyekanisha ko Pio na Ntigashira bagiye kwa muganga.

Yamaze iminsi icumi ari muri kasho ya gisirikare, hashize iminsi bamubwira ko n’amapeti ye bayamwambuye, aho kuba Caporal ubwo ari umusirikare usanzwe.

Rugenera yamaze imyaka ibiri arinda Kayibanda, atemerewe gusohoka mu rugo rwe i Kavumu

Ntibyarangiriye aho kuko bamwohereje i Kigali mu Ishami rya Gisirikare rishinzwe Imyitwarire, araburana birangira agizwe umwere ariko amapeti yo ntiyayasubizwa.

Rugenera avuga ko yasubijwe mu kazi akajya gukorera ku Kibuye. Imyaka icumi yari igiye kurangira ari mu gisirikare, bivuze ko amasezerano ya mbere yari arangiye agomba gusinya andi cyangwa agahitamo gutaha.

Kubera ibyari bimaze iminsi bimubaho, Rugenera yahisemo kutavugurura amasezerano, akisubirira mu buzima busanzwe.

Muri icyo gihe yari akiri ku Kibuye nibwo yamenyeshejwe ko uwaho yahoze arinda, Perezida Kayibanda yapfuye.

Kayibanda ashobora kuba yarishwe n’inzara

Nubwo raporo ku rupfu rwe yerekanye ko yazize urupfu rusanzwe, Rugenera avuga ko Kayibanda ashobora kuba yarishwe n’inzara cyangwa ikindi.

Abishingira ku makuru yagiye ahabwa na bamwe mu bamurinze amaze kuhava kuko bamubwiye ko amabwiriza yo kumurinda yari yarahindutse.

Ati “Maze kuhava ngo ibintu byarahindutse kuko abasirikare bandi bahise bahabwa andi mabwiriza. Hari n’abambwiye ko ngo bahawe ibyo bagombaga gukurikiza ku buryo byashoboraga no gutuma Kayibanda apfa.”

Yongeyeho ati “Urumva mbere yatekerwaga na nyirabukwe, icyo gihe rero bahise bahazitira inzira barayifunga, ari uwo musaza wamutekeraga, ari n’abandi nta wongeye kumugemurira. Biranashoboka ko wenda ubwo Ugushyingo n’Ukuboza yari atunzwe n’utwo yari asigaranye mu nzu sinzi kuko ngo barafunze ntihagira abantu bemererwa kumugemurira.”

“ Abasirikare boherejweyo kuko nari mbazi bajyaga bampa amakuru bati ‘Umusaza amerewe nabi’ bati ‘uko twamufataga siko bikiri ubu hafashwe ingamba’. Sinzi icyamutunze muri ayo mezi rero ashobora no kuba yarishwe n’inzara.”

Bivugwa ko Kayibanda yaba yararozwe cyangwa agahotorwa na Komanda Elie Sagatwa wakoraga mu biro by’umukuru w’igihugu ariko nta n’umwe ugaragaza ukuri kwabyo.

Rugenera yavuze ko atabimenya kuko byose byabaye yarahavuye, gusa ashimangira ko bigoye kwemeza ko urupfu rwa Kayibanda rwari urusanzwe.

Ubwo Habyarimana yabazwaga uburyo Kayibanda n’abandi banyapolitiki bakomokaga i Gitarama bishwe nyuma ya Coup d’Etat, yaragize ati ‘Barabanyicanye’, yongeraho ko ababikoze ari abakozi ba Leta bagize urugomo.

Nyuma yo kuva mu gisirikare, Rugenera yakoze akazi k’ubucungagereza mu mujyi wa Kigali, akomereza mu gucunga umutekano mu bigo byigenga. Kuri ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Rugenera avuga ko hashize iminsi yimuwe kwa Kayibanda, amakuru yahawe yavugaga ko ingamba yafatiwe zishobora gutuma apfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .