Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026, Amb. Nduhungirehe yavuze ko hashize hafi amezi 18 u Rwanda ruvuye muri uyu muryango, nyuma y'uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iwukoresheje mu nyungu zayo.

Yagize ati “Itangazo iryo ari ryo ryose rya ECCAS rireba u Rwanda nta gaciro rifite kuri twe. Ni ukubera ko hashize hafi amezi 18 u Rwanda ruvuye mu muryango wakoreshejwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu nyungu zayo.”

Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku itangazo u Rwanda rwasohoye ku wa 7 Kamena 2025, rumenyesha ko rwafashe icyemezo cyo kuva muri ECCAS kubera ibibazo byagaragaye mu miyoborere yawo no kutubahiriza uburenganzira bwarwo buteganywa n'amasezerano awushinga.

Icyemezo cyo kuva muri uyu muryango cyafashwe nyuma y'Inama ya 26 isanzwe y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bigize ECCAS, yabereye i Malabo muri Guinée Équatoriale, ku wa 6 n'uwa 7 Kamena 2025.

U Rwanda rwari rutegerejweho gufata ubuyobozi bw'uyu muryango busimburanwaho hagati y'ibihugu biwugize, ariko uburenganzira bwarwo buteganywa n'ingingo ya gatandatu y'amasezerano ashyiraho ECCAS ntibwubahirizwa muri iyo nama.

Mu itangazo rwatangaje ruvuga ko ruvuye muri ECCAS, u Rwanda rwashinje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na bimwe mu bihugu bigize uyu muryango kugira uruhare mu gufata ibyemezo birubangamira.

Rwibukije kandi ko rwahejwe mu Nama ya 22 ya ECCAS yabereye i Kinshasa mu 2023.

U Rwanda rwavuze ko kuba uyu muryango warananiwe gukemura ibibazo rwagaragaje, nta mpamvu yari isigaye yatuma rukomeza kuwubamo.

Ku wa 27 Ugushyingo 2026, abayobozi ba ECCAS bemeye ku mugaragaro ko u Rwanda rwavuye muri uyu muryango, mu Nama ya 27 isanzwe yabereye i Sipopo muri Guinée Équatoriale.