Yabigarutseho mu butumwa yanyujije kuri X ku wa 14 Ugushyingo 2026, asubiza Cioloș  washimiye RDC ku cyizere yamugiriye no ku bushake bwo gushyigikira ubwumvikane mu matora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Cioloș yari yanditse ati “Ndashimira RDC ku cyizere yagiriye icyerekezo cyanjye no ku bushake bwayo bwo gushyigikira ubwumvikane. Reka turenge guhatana, twimakaze ubufatanye. Ndashimira kandi Madamu Juliana Lumumba ku bushake bwe bwo gushyigikira ubumwe bwa Francophonie. Ibiganiro biracyafunguye kuri bose.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko igihugu cya Afurika gikuyemo umukandida wacyo kigashyigikira utari Umunyafurika, mu buryo bunyuranyije n’icyemezo cyemewe cya Afurika Yunze Ubumwe, kidashobora gutuma uwo gishyigikiye afatwa nk’umukandida wumvikanyweho n’ibihugu bigize uwo muryango.

Ati “Umukandida wese utari Umunyafurika wiyamamariza umwanya mu muryango mpuzamahanga, ushyigikiwe n’igihugu cya Afurika cyakuyemo umukandida wacyo, kikabikora mu buryo bunyuranyije n’icyemezo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ntashobora, mu buryo bwumvikana, gufatwa nk’umukandida wumvikanyweho n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Yashimangiye ko uko kunyuranya n’amabwiriza ya Afurika ubwabyo ari impamvu ikumira ko uwo mukandida afatwa nk’uw’ubwumvikane.

Icyakora, Nduhungirehe yasobanuye ko ibyo bitambura Cioloș uburenganzira bwo kwiyamamaza no guhatanira amajwi y’ibihugu bigize OIF.

Ati “Icyakora, umukandida uvugwa akomeje kuba umukandida wemewe kandi afite uburenganzira, kimwe n’abandi bakandida bose kuri uwo mwanya, bwo kwiyamamaza agatorwa n’ibihugu bigize uwo muryango.”

Yanenze ibihugu by’i Burayi bivuga ko gutora byateza amacakubiri

Nduhungirehe yanagarutse ku byatangajwe n’ibihugu by’i Burayi mu Nama y’Abaminisitiri ba Francophonie, aho byagaragaje ko gutora bishobora guteza amacakubiri muri uyu muryango.

Yavuze ko bitangaje kubona ibihugu bisanzwe bishimagiza demokarasi no guhatana mu matora ari byo bigaragaza gutora nk’ikintu giteje akaga.

Ati “Biratangaje kubona ibihugu by’i Burayi, bihora bitubwira buri munsi ibyiza bya ‘demokarasi’ no ‘guhatana mu matora’, ari na byo uyu munsi mu Nama y’Abaminisitiri ba Francophonie byaturebye mu maso, bitwizeza bikomeje ko gutora mu by’ukuri biteje akaga kuko biteza ‘amacakubiri’ mu muryango.”

Biteganyijwe ko Umunyambanga Mukuru wa OIF mushya azamenyekana ku wa 16 Ugushyingo 2026, mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu bigize uyu muryango. Abakandida bahatanye ni Louise Mushikiwabo watanzwe n’u Rwanda, Coumba Bâ wa Mauritanie na Dacian Cioloș, wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Romanie,

Minisitiri Nduhungirehe yahamije ko umukandida wa Romania Dacian Cioloș adakwiye kwiyumva nk'aho ubu yumvikanyweho n'ibihugu byose kubera ko ashyigikiwe na RDC yakuyemo umukandida wayo mu matora ya OIF