Aya matangazo yombi afite itariki ya 14 Ugushyingo 2026, agaragaza ko yatangiwe i Phnom Penh muri Cambodge, ahari kubera Inama ya 48 y'Abaminisitiri b'ibihugu bigize OIF.

Nubwo afite umutwe umwe ugira uti “La RDC appelle au rassemblement autour d'une candidature commune pour l'avenir de la Francophonie”, ibiyakubiyemo bitandukanye ku cyemezo cya RDC cyo gukura kandidatire ya Juliana Lumumba mu matora ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo 2026.

Mu itangazo rimwe, Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya RDC ivuga ko iki gihugu cyafashe icyemezo cyo gukuramo kandidatire ya Juliana Lumumba, mu gushyigikira umukandida umwe wahurirwaho n'ibihugu bigize OIF.

Iri tangazo rikoresha amagambo  “a annoncé le retrait de la candidature”, asobanura ko RDC yatangaje ko yakuyeho kandidatire.

Mu rindi tangazo, imvugo irahinduka, kuko RDC ivuga ko yagaragaje ubushake bwo gusuzuma niba yakuramo uwo mukandida, aho kwemeza ko yamaze kubikora.

Aha hakoreshejwe amagambo  “a exprimé sa disposition à envisager le retrait de la candidature”, asobanura ko RDC yagaragaje ko yiteguye gusuzuma ibyo gukuramo kandidatire.

No ku gushyigikira umukandida wa Romanie, imvugo yahindutse

Iri tandukaniro ntirigarukira kuri kandidatire ya Juliana Lumumba gusa, kuko rinagaragara ku mwanya RDC ifite ku mukandida wa Romanie, Dacian Cioloș, wahoze ari Minisitiri w'Intebe w'icyo gihugu.

Mu itangazo rimwe, RDC ivuga ko nyuma y'ibiganiro yagiranye na Romania, gukuramo Juliana Lumumba byafunguye inzira yo gushyigikira Cioloș nk'umukandida w'ibihugu byombi.

Iryo tangazo rivuga Cioloș rikoresheje amagambo “désormais soutenu conjointement par les deux pays”, bisobanura ko ashyigikiwe na Romanie na RDC.

Mu rindi tangazo, ayo magambo yasimbujwe avuga ko RDC yiteguye gusuzuma uburyo yakorana na Romanie mu gushyigikira uwo mukandida.

Ibi bivuze ko mu nyandiko imwe, RDC igaragaza ko yamaze guhitamo gushyigikira Cioloș, mu gihe mu yindi isiga icyo cyemezo mu biganiro bishobora gukomeza.

Mu gika cya nyuma na ho hari itandukaniro, kuko itangazo rimwe rivuga ku gikorwa RDC yamaze gukora, mu gihe irindi rivuga ku bushake yagaragaje bwo gusuzuma icyo yakora.

Mu matangazo yombi, RDC igaragaza ko icyemezo cyo gusuzuma kandidatire yayo kigamije kugabanya umwuka mubi wagaragaye mu rugendo rwo gutoranya Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Ishimangira ko guhitamo umuyobozi w'uyu muryango byagiye bishingira ku bwumvikane bw'ibihugu biwugize, bityo ko hakwiye gushyirwa imbere umukandida ushobora guhuza impande zitandukanye.

Ibi biri mu mujyo mugari wo kwitambika itorwa rya Mushikiwabo Louise uri kwiyamamariza manda ya gatatu, aho RDC ivuga ko idashaka ko atorwa bitewe n’umwuka mubi usanzwe hagati y’u Rwanda na RDC. Byageze n’aho Perezida Tshisekedi avuga ko natorwa azakura RDC muri uyu muryango.

Ni mu gihe RDC aricyo gihugu cya mbere ku Isi gifite abantu benshi bavuga Igifaransa.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasabye ibihugu bitatu bya Afurika aribyo u Rwanda, RDC na Maurtanie gukuramo kandidatire z’abakandida babyo mu kwirinda amakimbirane yavuka nyuma y’amatora.

Ubu abakandida bahatanira uyu mwanya barimo Louise Mushikiwabo w'u Rwanda, usanzwe uyobora uyu muryango, Coumba Bâ wa Mauritania na Dacian Cioloș wa Romanie. Ni mu gihe Juliana Amato Lumumba wa RDC yamaze kuvamo.

Iyi baruwa ivuga ko RDC igiye kwiga ku bijyanye no gukuramo kandidatire ya Juliana Lumumba mu bahatanira kuyobora OIF
Ibaruwa imwe ya RDC yemeza ko kandidatire ya Juliana Amato Lumumba atakiri mu bahatanira kuyobora OIF