Aba badepite bavuze ko u Rwanda rukomeje gufasha umutwe wa M23 guhungabanya umutekano wa Congo, ibintu byamaganiwe kure n’abadepite bahagarariye u Rwanda muri EALA, bagaragaza ko u Rwanda ari urwitwazo rw’imiyoborere mibi iri muri Congo.
Byagarutsweho kuwa Gatatu ushize tariki 8 Werurwe 2023 ubwo EALA yasozaga imirimo yari imazemo ibyumweru bibiri mu mujyi wa Arusha muri Tanzania.
Muri iyo nteko rusange, Depite Evariste Karara wa RDC yarahagurutse avuga ko igihugu cye cyatewe n’u Rwanda.
Ati “Uyu munsi muri RDC abantu bari kwicwa, umutungo kamere ukibwa n’ibindi bihugu .”
Yunganiwe na mugenzi we Francçis Ngate Mangu , wongeyeho ko Congo yiteguye kwivana muri EAC nibikomeza gutyo.
Ati “Turamenyesha iyi nteko ko ibi bintu nibikomeza gutya, RDC nk’igihugu izahagarika ibikorwa byayo muri EAC.”
Iyi mvugo yarakaje benshi mu badepite ba EAC, bavuga ko iryo ari iterabwoba no kunyuranya n’amahame umuryango wiyemeje.
Depite Fatouma Ndangiza uhagarariye u Rwanda yagize ati “Ntabwo bikwiriye ku mudepite kuzana ikibazo gishingiye ku bivugwa gusa, akabizana muri iyi nteko nta bimenyetso bifatika.”
Yakomeje agira ati “Reka twubahane nk’ibihugu hano kuko buri wese navuga, biraba akavuyo by’umwihariko mu gihe tuvuga ku bintu bikomeye nyamara bishingiye kuri ‘barambwiye’. Buri wese arabizi ko ibi byatewe n’ibibazo by’imiyoborere [Muri Congo].”
Hassan Hassan Omar uhagarariye Kenya yavuze ko abadepite ba Congo barengereye, nkuko NTV Uganda yabitangaje.
Ati “Kuvuga amagambo nk’aya mu nteko nk’iyi, ntabwo bikwiriye nta n’ubwo bijyanye n’umurongo umuryango wihaye. Gutanga gasopo ko Congo izivana muri EAC, ni igitutsi kuri iyi Nteko.”
Dr. Abdullah, Hasnuu Makame uhagarariye Tanzania yavuze ko niba Congo ifite ikibazo ikwiriye kugitanga mbere kigashyirwa ku murongo w’ibyigwa, aho kukizana mu gihe hari kuganirwa izindi ngingo zikomeye.
Ati “Ikibazo cyose gikomeye kireba akarere, gikwiriye kumenyekanishwa mbere kikaganirwaho muri iyi nteko ariko amategeko akubahirizwa.”
Nubwo abadepite ba Congo bakangishije kuvana igihugu cyabo muri EAC, binyuranye n’ibyo Guverinoma yabo iherutse gutangaza binyuze ku muvugizi wayo, Patrick Muyaya.
Mu minsi ishize ubwo yitabiraga inama izwi nka East African Entrepreneurship Conference & Expo, Muyaya yavuze ko nubwo batishimiye ibimaze kugerwaho kuva Congo yakwinjira muri EAC, nta gahunda bafite yo kuvamo kuko batifuza intambara.
Si ubwa mbere abayobozi ba Congo bagerageza gushaka umwanya wose babonye, mu gushinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo by’umutekano icyo gihugu gifite.
Mu bihe bitandukanye, u Rwanda rugaragaza ko ibibazo bya Congo bishingiye ku miyoborere ishingiye ku ivangura rituma hari igice cy’abaturage bafatwa nk’abanyamahanga, bakagirirwa nabi Leta irebera.
Biri kandi mu bushobozi buke bw’ingabo z’icyo gihugu zananiwe gutsinsura imitwe yitwaje intwaro isaga 250 ibarizwa muri icyo gihugu.



Ibitekerezo 0