00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatutsi biciwe no kuri ADEPR: Ibyabaye ku wa 14 Mata 1994

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 April 2023 saa 07:03
Yasuwe :

Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agaragaza ko ubwicanyi mu minsi ya mbere bwakozwe ku muvuduko uri hejuru, ku buryo ku wa 14 Mata 1994 bwakorewe mu zahoze ari perefegitura za Kigali Ngari, Gikongoro, Kibuye, Kibungo na Cyangugu.

Ni amateka agaragazwa n’inyandiko z’iyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG.

Iyicwa ry’Abatutsi kuri ADEPR Maheresho, Nyamagabe

Tarika za 13 na 14 Mata 1994, Abatutsi bishwe i Maheresho n’interahamwe n’abajandarume bari bahamagajwe na burugumesitiri wa Komini Rukondo, Hategekimana Didace, afatanyije na Pasteri Emmanuel Hakizimana wa ADEPR Maheresho. Barabanje kwica Pasteri w’umututsi, Evariste Rwabihinda.

Uwo munsi, mu rugo rw’ababyeyi b’uwari Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Nzamurambaho Frederic wari mu bayobozi b’Ishyaka rya PSD, hiciwe Abatutsi bari bahahungiye bahizeye imbaraga kubera ko bumvaga ntawuzabasangayo.

Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi i Maheresho bwayobowe na Burugumesitiri wa Komini zategekimana Didace, Munyambuga Jean Baptiste wari Perezida wa MDR muri Komini Rukondo, umuhungu we Twagiramungu Jean wari umukuru w’Interahamwe, Kagimbura Martin wari umwarimu akaba na visi Perezida wa MDR, Munyandinda Joel wari umugenzuzi w’amashuri abanza, Bikorimana Gaspard wari umwarimu n’abandi

Ubwicanyi bwakozwe n’abicanyi n’abajandarume bari bavuye mu kigo cyabo cya Gikongoro.

Iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye ku ruganda rw’icyayi rwa Mata, muri Nyamagabe

Tariki ya 14 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye mu ruganda rw’Icyayi rwa Mata n’abandi bari bahaturiye batangiye kwicwa. Abamenyekanye banashyinguye ku rwibutso rw’urwo ruganda ni abantu bagera kuri 380.

Ababigizemo uruhare ni SuPerefe wa Munini Biniga Damien, Ndabarinze Juvenal wari umuyobozi w’uruganda rwa Mata, Mugirangabo Silas wari Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, Hakizimana Ildephonse wari Perezida wa MDR Power muri Komini Rwamiko, Surwumwe Sylvestre wari Perezida wa MRND, Muriro wari Perezida wa CDR, Museruka wari OPJ wa Komini Rwamiko n’izindi nterahamwe.

Iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye kuri Segiteri Gati, Rwamagana

Tariki 14/04/1994, Abatutsi biciwe muri Murenge wa Gati mu Karere ka Rwamagana. Ubwicanyi bwari buyobowe na Rutagengwa Jean Marie Vianney wari umukuru wa MRND. Niwe wakanguriye kwica muri Gati.

Interahamwe yari ayoboye zamusabye gusatura Umutsikazi Consessa Mukandori ngo barebe uko ubwonko bw’Abatutsi bumeze arabyemera bahita bamuca umutwe barawusatura ndetse n’umugabo we witwaga Rwabukamebahita bamutsinda aho. Bari bafatanije ubwicanyi na Yosuwa Bigabiro, Kagubari, Nibivugire n’uwahoze ari umuyobozi w’amashuri ya Gati.

Iyicwa ry’Abatutsi mu Birambo muri Karongi

Kuwa 14/04/1994, Abatutsi bari bahungiye mu kigo cy’ishuri cy’Abenebikira mu Birambo bagabweho ibitero byari bigizwe n’interahamwe, abasirikare, abajandarume bari bayobowe na Burugumetiri wa Komini Bwakira Kabasha Tharcisse. Bicishijwe imbunda, imipanga, amacumu, gerenade n’ibindi.

Hiciwe Abatutsi barenga 5,000. Ikindi ni uko abicanyi batwitse imirambo myinshi bakoresheje essence ndetse baje kuzana n’imashini zo gucukura ibyobo byo kujugunyamo imirambo hafi y’ikigo cy’ishuri. Nyuma y‘uko imirambo ibaye myinshi cyane bacukuye ikindi cyobo hafi y’ishuri ry’URUMURI, imodoka z’abacuruzi nizo zatwaraga imirambo zijya kuyijugunya muri ibyo byobo.

Iyicwa ry’Abatutsi kuri Paruwasi Gatorika ya Kibeho, Nyaruguru

Tarikiya14/04/1994, kuri kiriziya ya Kibeho, Interahamwe zifatanyije n’abategetsi zarimbuye Abatutsi barenga 25.000 bari bahungiye ku Kiliziya no mu mazu ya Paruwasi gaturika ya Kibeho. Abatutsi babanje kwirwanaho bifashishije ibikoresho bari bafite. Abatutsi bashoboye guhangana n’igitero cyo ku wa 12/4/1994 barakinesha.

Interahamwe za Kibeho zagiye gushaka abandi bicanyi bazifasha zibigeraho ku bufatanye n’abategetsi bakuru bo muri suPerefegitura ya Munini bayobowe na SuPerefe Damien Biniga, bazanye abajandarume n’interahamwe zivuye i Mata, Ruramba, Mudasomwa n’ahandi bakoresheje amasasu na za grenades.

Igitero cyatangiye saa saba z’amanywa kugeza nimugoroba. Padiri Pierre Ngoga yasabye Abatutsi bake cyane bari barokotse ubwo bwicanyi kureba uko bahungira i Burundi, nawe afata abo yari ashoboye mu modoka ye abajyana i Butare, aza kwicirwayo n’abasilikare atanzwe na mugenzi we w’Umuhutu Padiri Anaclet Sebahinde nawe uvuka i Kibeho.

Mu bicanyi ruharwa bayogoje Kibeho harimo: Superefe Damiyani Biniga, burugumesitiri wa Mubuga Charles Nyiridandi, uwa Rwamiko Silas Mugerangabo, Juvenal Ndabarinze wari Umuyobozi mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Mata, agronome Bakundukize Innocent na Padiri Emmanuel Uwayezu wayoboraga urwunge rw’amashuri Marie Merci rwa Kibeho.

Hari kandi assistant medical Rutazihana Nathanaël, Kayigamba François Xavier wari ushinzwe amasomo (Préfet des études) mu rwunge rw’amashuri Marie Merci, Karekezi Fabien wari ushinzwe disipilini muri iryo shuri, Fatikaramu Hormisdas, nawe umwarimu muri iryo shuri,umuporisi witwaga Athanase Saba, n’abandi.

Iyicwa ry’Abatutsi bo mu murenge wa Munyiginya/Rwamagana

Mu murenge wa Munyiginya ahitwa kuri Sayi ni ahantu hari ihuriro ry’insinga z’amashanyarazi agaburira Akarere ka Rwamagana. Mu 1994, habaga uburinzi bukomeye bukorwa n’abajandarume. Jenoside itangiye Abatutsi bari batuye aho i Munyiginya bahungiye kuri icyo kigega cy’amashanyarazi bahizeye umutekano kuko bari bazi ko abaharinda nabo babarindira umutekano.

Mu matariki ya 10- 12/04/1994 hari hamaze guhungira Abatutsi benshi barimo abana, abagore
n’abagabo hiciwe abari hejuru ya 100.

Mu joro ryo ku wa 14/04/1994 Abatutsi bari bahahungiye bishwe n’interahamwe n’abasirikare bari bahari barabafasha.

Iyicwa ry’Abatutsi bo mu murenge wa Kibungo, Ngoma

Tariki ya 14/4/1994, kuva mu gitondo nka saa mbiri, igitero cy’interahamwe zitwaje intwaro zitandukanye cyinjiye mu bitaro bya Kibungo gisohora abari bihishe bahereye kuri maternite bagenda babicaza munsi y’igiti cyari gihari, aho bitaga mu muduha kugera saa yine z’amanywa. Icyo gihe ntibishwe ahubwo bagira ngo bamenye uko bangana baze kugaruka biteguye neza kubica. Ahagana saa cyenda z’amanywa nibwo interahamwe zagarutse zitangira kubica babateramo ama grenades bahereye mu bari bahungiye ku biro bya Komini Birenga.

Bwarakeye, tariki ya 15/4/1994, igitero kiyobowe n’interahamwe ruharwa yitwa Cyasa ashyiraho amakipi ajya kwica ahantu hatandukanye: mu bitaro, Rukira, kuri Economat ya Diyocese, n’ahandi. Interahamwe zirimo uwitwa Shumbusho, Birasa n’abandi zigenda zigamba uko bakoze akazi kuri komini Birenga no muri Economat general.

Abo mu bitaro babiciye bajya aho urwibutso rwa Kibungo rwubatse barimo abitwa Mariya wo kwa Gatare na Murumuna we witwaga Nyirankware bari abakobwa ba Gatare, Mukankuranga n’abandi bari bavuye Kazo na Karama.

Tariki ya 21/4/1994 nibwo Inkotanyi zageze ku bitaro zishobora kurokora bake bari basigaye babarirwa ku mitwe y’intoki. Aho ku bitaro bya Kibungo, Inkotanyi zakomeje kuhazana n’abandi zashoboye gusanga ari bazima bakomeza kwitabwaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .