Iyi mishinga yamuritswe ku wa 25 Werurwe 2026, mu nama mpuzamahanga yiswe ‘International Conference on Computing, Information Sciences, and Technology (ICCIST 2026)’ yateguwe n’iyi kaminuza.
Muri iyi nama hagaragajwe umushinga ukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abafite ubumuga yiswe ‘eye controlled mouse using hand free access’.
Ni uburyo budasaba kuba umuntu afite amaboko, ahubwo busaba gukoresha amaso mu gukoresha mudasobwa.
Umunyeshuri wakoze uyu mushinga, Masengesho Edmond, yavuze ko ubu buryo bukorana na camera ya mudasobwa.
Ikoresha imboni z’amaso ku buryo umuntu ufite ubumuga abasha gufungura, kwandika ndetse n’ibindi byose akeneye akoresheje amaso.
Yagize ati “Mudasobwa zikora ubu zifite camera, iyo camera ni yo ukoresha. Camera ifata imboni zawe z’amaso zikaba zayahindura mu byo ushaka gukora muri mudasobwa.”
Yakomeje avuga ko mu gihe bazaba bamuritse ubu buryo, bizajya bisaba ko umuntu aba afite mudasobwa ye hanyuma agafungura urubuga akabasha gukoresha mudasobwa nta mbogamizi.
Undi mushinga wamuritswe ni uwitwa ‘Agakayi track software’ ufasha abantu kwirinda gutonda umurongo haba mu mavuriro, mu bigo by’amashuri n’amabanki.
Iri koranabuhanga rizafasha abantu kwirinda guta umwanya batonda imirongo.
Jacques Ishimwe wawubatse, yavuze ko umukiliya ubukoresheje, abasha gukurikirana amakuru y’abantu uko bagenda bakirwa ku buryo amenya uko abantu bagenda bagabanyuka.
Yagize ati “Umuntu azajya yiyandikisha cyangwa agenzure uburyo abantu bari imbere ye babakorera. [..] nk’umuntu ushaka ko bamukorera abasha guhitamo aho bamukorera”.
Yakomeje avuga ko mu gihe umuntu atabashije guhabwa serivisi, muri sisitemu bandikaho ko uwo muntu yabuze mu rwego rwo kubasha gutanga amakuru y’uko serivisi ziri kugenda.
Hanagaragajwe n’urubuga rwitwa ‘Seruka’ rufasha abantu gukatisha amatike y’indege, gusaba amacumbi yo kuraramo mu bihugu bitandukanye ku Isi utavuye aho uri, kuri murandasi.
Byiringiro Olivier warukoze, yavuze ko iyo ukeneye aho kurara ko uhitamo aho ushaka kurara bakakwereka amacumbi ahari, ibigenda gutyo n’iyo ugiye gukatisha amatike y’indege.
Yagize ati “Ushaka hoteli muri Maldive wayibona, ushaka hoteli muri Toronto wabona iziriyo. Ku ndege ni gutyo wandika aho ukeneye kuva n’aho ukeneye kujya, ukandika igihe ukeneye kuzagendera ikaba yakwereka sosiyete ziri mu cyerekezo ushaka kujyamo.”
Uru rubuga rwahawe ubushobozi bwo gukorana na sosiyete z’indege zigera kuri 900, n’ibigo bitanga serivizi z’amacumbi bigera kuri milyoni 2,6 ku Isi yose.
Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Ishami ry’Ikoranabuhanga muri UNILAK, Prof. Nyesheja M. Enan, yavuze ko kimwe mu bintu byatumye batekereza iyi nama ari ugufasha urubyiruko mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano kugira ngo hashakirwe igisubizo cy’ibibazo bigenda bigaragara mu nzego zitandukanye.
Yagize ati “Nko mu buhinzi abana bacu basigaye bakora ‘application’ ku buryo abasha kumenya ngo akarere aka n’aka, igihingwa iki n’iki cyagera aha, cyabasha kwera aha.”
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ireme ry'Uburezi muri HEC, Dr. Theoneste Ndikubwimana, yavuze ko muri iki gihe, ubumenyi mu by’ikoranabuhanga rya mudasobwa, siyansi n’ikoranabuhanga bitakiri amahitamo, ahubwo ko byabaye inkingi z’iterambere mu bukungu.
Ati “Muri iki gihe turimo, ubumenyi mu by’ikoranabuhanga rya mudasobwa, siyansi n’ikoranabuhanga rishya ntibikiri amahitamo, ahubwo byabaye inkingi z’iterambere ry’ubukungu n’imibereho y’ibihugu biri mu nzira y’iterambere”.










Ibitekerezo 0