Col Migambi yibukije uburyo Perezida Kagame wari uyoboye ingabo za RPA icyo gihe, yababwiye ko niba banze kohereza izindi ngabo mu Rwanda bareka izihari zikihuza zikabasha kurengera abantu ariko na byo Loni ikabitera utwatsi.

Ibyo yabigarutseho ku itariki 12 Gicurasi 2026 ubwo Komisiyo y’Igihugu yo gusezereza no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC) yibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse cyinitabirwa na bamwe mu bahoze mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) cyane cyane uwa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni abantu 245 bagize icyiciro cya 77 cy’abavuye muri iyo mitwe bagaruka mu Rwanda kuri ubu bakaba bari guhabwa inyigisho zibasubiza mu buzima busanzwe mu kigo cya Mutobo i Musanze.

Agaruka ku buryo Loni yatereranye Abatutsi, Col Migambi, yatanze urugero ku buryo Gen (Rtd) Roméo Dallaire wari uhagarariye ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) yatse uwo muryango izindi ngabo ngo zifashe kuburizamo Jenoside, Loni iramutsembera.

Ibyo bimaze kwanga Perezida Paul Kagame wari uyoboye RPA na we yagerageje kwereka Loni ikindi cyakorwa amu kurokora Abatutsi ariko Loni yongera kuba ibamba.

Ati “Icyo gihe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda uyu munsi yarababwiye ati ‘nimureke dukore ingabo zihuriweho za RPA, Ex-FAR hamwe na MINUAR kugira ngo turokore aba bantu na byo barabyanga.”

Yakomeje agaragaza ko ibyo byabaye mu Rwanda byo gutererana abasivili muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari byo byatumye Loni ishyiraho amahame yo kurengera abaturage bari mu kaga azwi nka ‘Kigali Principles on Protection of Civilians’.

Ni amahame ya Loni agizwe n’ingingo 18 yemerejwe i Kigali mu 2015 agamije guha ububasha ingabo zayo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi kugira ngo zakoresha imbaraga mu kurengera abasivili mu gihe cy’amakimbirane.

Yashyizweho agamije gukosora amakosa ingabo zayo zakoze mu Rwanda mu 1994 ubwo zatereranaga Abatutsi.

Perezida wa RDRC, Nyirahabineza Valerie yavuze ko Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ari igihamya cy’uburyo ubuyobozi bubi bushobora kurimbura abaturage ndetse n’isomo ku bagerageza guhakana iyo Jenoside.

Ati “Mwiboneye ukuri hano kandi twizeye ko muzavuga ukuri. Mumaze igihe gito mwitandukanyije na FDLR n’indi mitwe iyishamikiye ariko twabazanye hano ngo mwihere amaso. Twagira ngo murebe ukuntu ingengabitekerezo ya Jenoside yasenye u Rwanda mufate umwanzuro w’uko nta we uzongera kubabeshya. Ingengabitekerezo ya Jenoside na mwe mugiye kuba bamwe mu ngabo zo kuyirwanya kuko ni yo babigishaga hakurya hariya.”

Ndayisenga Prosper wavuye mu Rwanda mu 1994 akaza kujya muri FDLR kugeza mu 2016 yafataga icyemezo cyo gutaha, yagaragaje ko amateka y’u Rwanda biboneye yaberetse ukuri babeshywaga ndetse bibaha umukoro.

Ati “Ibyo twabonye bitandukanye cyane n’ibyo twigishwaga bari baradushyizemo. Twiboneye uko Jenoside yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa bituma twiyumvamo igitekerezo cyo gufatanya mu kubaka u Rwanda rutayipfobya rw’ubumwe bw’Abanyarwanda kandi ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Ndayisenga wahoze afite ipeti rya Sergeant Major muri FDLR yaboneyeho gushimira ubuyobozi bw’Igihugu bwemeye kubakira ashishikariza bagenzi be basigaye mu mashyamba ya RDC gutaha mu rwababyaye kuko ibyo barubwirwaho byose ari ibinyoma.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ingabo n’Abaturage mu Ngabo z’u Rwanda, Colonel Désiré Migambi Mungamba yavuze uko Loni yanze igitekerezo cya Perezida Kagame  kuvanga ingabo za RPA, MINUAR na Ex FAR ngo  zirokore Abatutsi
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ingabo n’Abaturage mu Ngabo z’u Rwanda, Colonel Désiré Migambi Mungamba yavuze uko Loni yanze igitekerezo cya Perezida Kagame kuvanga ingabo za RPA, MINUAR na Ex FAR ngo zirokore Abatutsi
Perezida wa RDRC, Nyirahabineza Valerie yavuze ko Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ari igihamya cy’uburyo ubuyobozi bubi bushobora kurimbura abaturage
Perezida wa RDRC, Nyirahabineza Valerie yavuze ko Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ari igihamya cy’uburyo ubuyobozi bubi bushobora kurimbura abaturage
Ndayisenga Prosper wavuye mu Rwanda  mu 1994 akaza kujya muri FDLR yagaragaje ko amateka y’u Rwanda biboneye yabaretse ukuri batabwirwaga
Ndayisenga Prosper wavuye mu Rwanda mu 1994 akaza kujya muri FDLR yagaragaje ko amateka y’u Rwanda biboneye yabaretse ukuri batabwirwaga
Abagize icyciro cya 77 cy'abavuye mu mashyamba ya RDC barimo n'urubyiruko rwavuye muri FDLR
Abagize icyciro cya 77 cy'abavuye mu mashyamba ya RDC barimo n'urubyiruko rwavuye muri FDLR
Abavuye mu mashyamba ya Congo basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda
Abavuye mu mashyamba ya Congo basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda