Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu igaragaza ko habarurwa abakora uburaya 3.180.
Umubare munini w’abakora uburaya biganje mu mirenge y’umujyi nka Gisenyi, Rugerero, Nyamyumba, Rubavu, Kanama, Nyakiriba na Nyundo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique mu kiganiro na IGIHE yavuze ko umubare w’abakora uburaya ugenda ugabanyuka uko bakomeza guhurizwa hamwe mu matsinda.
Ati “Umubare w’abakora uburaya ugenda ugabanyuka kuko abemeye kubureka bahuzwa n’amahirwe, abandi bagafashwa kwiga imyuga, basoza amasomo tukabahuriza hamwe mu matsinda, aho hari irigizwe n’abantu 40 twahaye imashini 12 zo kudoda, abandi nabo baba mu yo kubitsa no kugurizanya, kandi uko ubushobozi bugenda buboneka dukomeza kubafasha kwiteza imbere.”
“Si ababuretse gusa bahuzwa n’amahirwe, kuko muri gahunda z’ubuzima abarwayi tubafasha kubona imiti ndetse abatishoboye bakishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, bahabwa amahugurwa y’imirerere iboneye, imikurire y’abana no kurwanya igwingira muri rusange.”
Visi Meya Ishimwe yavuze ko uko bagenda begera abakora uburaya bakabaganiriza, bakanabafasha kwiga imyuga, abenshi bagenda bava mu buraya ku buryo bafite icyizere ko bazabugabanya ku kigero cyo hejuru.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko abakora uburaya mu Karere ka Rubavu ufite imyaka myinshi afite 58 mu gihe ufite mike afite imyaka 18.
Mu mirenge yose igize Akarere ka Rubavu hagaragara abakora uburaya babyemera ndetse bafite ababahagarariye mu matsinda bahuriramo.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE bo mu mujyi wa Gisenyi bakiri mu buraya batifuje ko tubafata amajwi cyangwa amafoto bavuze ko kuba bakiburimo ari amaburakindi, kuko bahuriramo n’ibizazane byinshi, nk’aho bahura n’abagabo bakabambura, ubusinzi bukabije, kubyara abana batifuza no kwanduriramo indwara zirimo na Sida.
Mu Karere ka Rubavu habarurwa abakora uburaya bari mu matsinda atandukanye, aho hari amatsinda 10 afite abantu 30, n’andi matsinda 30 afite abantu 25.





Ibitekerezo 0