Hashize igihe kirenga umwaka AFC/M23 igenzura umujyi wa Goma na Bukavu n’ibindi bice bimwe bihana imbibe n’u Rwanda.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko muri Gashyantare 2026, RDC yari ku isonga mu bihugu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi, birwinjiriza miliyoni 39,49$ mu gihe mu kwezi nk’uku kwa 2025 ibyo rwoherejeho byari byinjije miliyoni 16,37$

Meya Mulindwa Prosper yabwiye IGIHE ko ubu ibicuruzwa byose byambuka nta kibazo kandi abaturage batagihohoterwa nk’uko byakorwaga mu myaka yashize.

Ati “Uyu munsi ubucuruzi nyambukiranya mipaka buhagaze neza, kuko bukorwa mu bwisanzure, nta hohoterwa bagikorerwa bageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibicuruzwa byose byemerewe kwambuka bitandukanye n’uko byahoze.”

RDC ikurikirwa n’u Bushinwa mu kwakira ibicuruzwa byinshi biva mu Rwanda aho ibyoherejweyo byinjije miliyoni 23,42$, ibyoherejwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu byinjiriza u Rwanda miliyoni 14,47$, Uganda yagurishijwemo ibifite agaciro ka miliyoni 7,77$ naho muri Amerika hacurujweyo ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda biguze miliyoni 6,55$ muri Gashyantare 2026.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko imibare y'abakoresha imipaka ihuza Gisenyi na Goma yazamutse
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko imibare y'abakoresha imipaka ihuza Gisenyi na Goma yazamutse