Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa 4 Mutarama 2026, kibera kuri Ahanad Bafana HQ, muri Mundi Center Kicukiro.

Abahembwe ni Shyaka Valentin na Peter Adams, aho biteganyijwe ko bazajya i Rabat muri Maroc kureba uyu mukino utegerejwe ku wa 18 Mutarama 2026 kuri Stade yitiriwe Igikomangoma Moulay Abdellah.

Gahunda ya ‘Twagiye Maroc Tombola’ yamaze amezi harebwa imikino 25, aho buri mufana wese wareberaga imikino muri Mundi Center yakusanyaga amanota yiswe “Ahanad Points” binyuze mu kugura Skol Malt.

Muri iki gikorwa kibaye ku nshuro ya mbere, tombola yakurikiranywe n’abanyamategeko b’umwuga kugira ngo hatabaho kubogama.

Mbere y’iyi tombola hari hatoranyijwe abafana 100 bafite amanota menshi kurusha abandi, hahembwa abanyamahirwe batandatu barimo Shyaka na Peter bazitabira umukino wa nyuma wa CAN 2025, Kayiranga Ephrem na Kamukama Jackson batsindira ibihumbi 100 Frw bagomba gukoresha igihe bagiye kuri Mundi Center.

Ndoba Bosco na Hagai Twagirayezu bo batsindiye kwitabira ibirori byateguwe na Skol mu gihe cy’amezi atatu.

Akanyamuneza kari kose kuri Shyaka Valentin uzaba ugiye mu ndege bwa mbere. Yabwiye IGIHE ko mu myaka 16 amaze areba umupira w’amaguru, zari inzozi ze kureba umukino wanyuma wa CAN.

Ati “Ndishimye cyane kuko nahoranye inzozi zo kuzajya kureba umukino uri ku rwego nk’uru, umukino wa nyuma wa CAN ni umwe mu mikino ikomeye nzaba nitabiriye mu myaka 16 maze ndeba umupira w’amaguru, bityo ndashimira Skol iduhaye aya mahirwe kimwe na Mundi Center ku bwo kuduha aho turebera iyi mikino.”

Peter Adams nawe umaze imyaka umunani ari umukunzi w’umupira w’amaguru, mu byishimo byinshi yavuze ko ubwo yinjiraga muri tombola atiyumvishaga ko yatsinda, gusa ashimishijwe no kuzitabira uyu mukino, aho yiteze kumenya imico itandukanye y’ibihugu bya Afurika.

Ati “Ntabwo nabyiyumvishaga ko natsinda, nari nzi ko ari ibintu byo kwidagadura gusa, ariko nishimiye intsinzi ndetse niteze kuzagira ubundi bunararibonye ku mupira wa Afurika menye n’indi mico itandukanye yo kuri uyu mugabane.”

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi bushingiye ku mupira w’amaguru muri Skol Brewery, Halidi Mukandama, yatangaje ko iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gushimisha abakiliya ba Skol ndetse no kubaha amahirwe yo kugira ubundi bunararibonye bw’umupira muri Afurika, ahishura ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza.

Ati “Byateguwe mu rwego rwo gushimisha abakiliya ba Skol Malt, tubaha ibihe by’akataraboneka, umuntu azajya ahora yibuka ko Skol yamujyanye kureba igikombe cya Afurika muri Maroc. Iki cyari icyiciro cya mbere gitegura ibindi biri imbere birimo n’Igikombe cy’Isi, rero bigiye gutuma abantu bitabira ibikorwa bya Skol badashidikanya.”

Abafana babonaga amanota muri 'Twagiye Morocco Tombola' biciye mu kugura ibinyobwa bya Skol
Abafana babonaga amanota muri 'Twagiye Morocco Tombola' biciye mu kugura ibinyobwa bya Skol
Abafana bitabiriye ku bwinshi
Abafana bitabiriye ku bwinshi
Abafana 100 bahize abandi mu manota ni bo batoranyijwemo abanyamahirwe bazerekeza muri Maroc
Abafana 100 bahize abandi mu manota ni bo batoranyijwemo abanyamahirwe bazerekeza muri Maroc
Shyaka Valentin na Peter Adams nibo banyamahirwe batsindiye kuzajya kureba umukino wa nyuma w'igikombe cya Afurika muri Maroc
Shyaka Valentin na Peter Adams nibo banyamahirwe batsindiye kuzajya kureba umukino wa nyuma w'igikombe cya Afurika muri Maroc
Iki gikorwa cyiswe ‘Twagiye Morocco Tombola’ cyakurikiranywe n'abanyamategeko (abahera ibyuro n'ibumoso) kugira ngo hatabamo uburiganya
Iki gikorwa cyiswe ‘Twagiye Morocco Tombola’ cyakurikiranywe n'abanyamategeko (abahera ibyuro n'ibumoso) kugira ngo hatabamo uburiganya