Thibault Relecom washinze Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda, SKOL Brewery Ltd, yagiranye ibiganiro byihariye n’ibyamamare mu myidagaduro y’u Rwanda ku buryo bwo guteza imbere no kwagura impano z’urubyiruko rw’u Rwanda.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ubumwe bwaranze Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ari bwo bwatumye bongera kwiyubaka, ndetse bongera kugira icyizere cy'ejo hazaza.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), igaragaza ko umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi ukomeje kuzamuka, aho mu myaka itanu ishize amafaranga imboga n’imbuto byinjirizaga igihugu yikubye kane ahanini bitewe n’amasoko mpuzamahanga yagiye yiyongera.
Polisi ya Minneapolis ikorera muri Leta ya Minesota,, yatangaje ko umudepite wo muri iyo leta ufite inkomoko muri Somalia, Ilhan Omar, yasutsweho ikinyabutabire kitazwi n’umuturage wakoresheje urushinge.
Uruganda rukora indege rwa Boeing rwatangaje ko mu gihembwe cya kane cya 2025, rwungutse miliyari 8,2$, nyuma y’imyaka itatu yaranzwe n’ibihombo.
Guverineri wa Leta ya California, Gavin Newsom, yatangaje ko TikTok isiba amakuru anenga Perezida Donald Trump, ashimangira ko hatangijwe isuzuma ku buryo urwo rubuga rugenzura amakuru rwakira harebwa niba rwararenze ku mategeko ya California.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko umushinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ujyanye no kurinda umutekano muri Ukraine wamaze gutunganywa ku kigero cya 100%.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora gutanga imbabazi ku barwanyi b’umutwe wa Hamas mu gihe bazemera kumanika intwaro, nka kimwe mu bikubiye mu mushinga w’amahoro wateguwe na leta ya Washington D.C.
Perezida w’inzibacyuho wa Venezuela, Delcy Rodríguez, yatangaje ko yahaze amabwiriza aturuka i Washington D.C, mu gihe agihanganye no kongera guhuza abatuye iki gihugu nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifashe uwari Perezida wacyo, Nicolás Maduro.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu ayoboye kitazifashisha ingufu mu mugambi gifite wo kwigarurira Greenland.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yatangaje ko amagambo n’ibikorwa bya bamwe mu bayobozi b’ibihugu by’u Burayi barimo n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa OTAN, Mark Rutte, bigaragaza ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi biri kwitegura intambara yeruye n’u Burusiya.
Nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora Uganda muri manda ya karindwi, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yabwiye abakandida bari bahanganye ko bagize amahirwe abaturage barenga miliyoni 10 bamushyigikiye ntibatora, na ho ubundi bari gukorwa n’isoni bikomeye.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, ari ku gitutu cy’Inteko Ishinga Amategeko yamusabye guhagarika uruzinduko rw’Umwami w’iki gihugu, Charles III, kubera icyemezo Perezida Donald Trump yafashe cyo gushyiraho imisoro ku Bwongereza n’ibindi bihugu by’i Burayi, abiziza kurwanya umugambi we wo kwigarurira ikirwa cya Greenland.
Mu myaka itanu imaze itangiye gahunda yihariye y’inguzanyo mu buhinzi, Banki ya Kigali yatangaje ko inguzanyo itanga muri urwo rwego ziyongeye ku kigero cya 242%, zigera kuri miliyari 96 Frw mu 2025.
Ishyirahamwe ry’Abatubura n’Abacuruza Imbuto Nziza mu Rwanda NSAR, ryatangaje ko ikirere cy’u Rwanda ari yo mbogamizi ya mbere ituma kugeza ubu nta mbuto z’imboga zirutuburirwamo.
Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko kuba uwa gatatu waranzwe n’ubushyuhe bukabije mu mateka y'Isi, nyuma y’uwa 2024 ukiri ku isonga n’uwa 2023 uri ku mwanya wa kabiri.
Pasiporo y’u Rwanda yazamutseho imyanya itandatu mu zikomeye ku Isi, iva ku wa 76 yari iriho mu 2025, igera ku wa 70 mu ntangiriro z’uyu wa 2026.
Abapolisi bahawe gukurikirana ibikoresho by’agaciro byibwe mu nzu ndangamurage ya Louvre umwaka ushize, batahuye ahantu byahishwe i Aubervilliers, mu burengerazuba bw’Umujyi wa Paris mu Bufaransa.
Inzu zasenywe n'ibiza mu Rwanda zagabanyutseho 78,59% hagati ya 2020/2021 na 2023/2024, ibigaragaza intambwe igihugu gikomeje gutera mu guhashya ingaruka ibiza bigira ku mibereho y’abaturage n’imitungo yabo.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yaciye amarenga ko Amerika ishobora gukomeza kugenzura Venezuela imyaka n’imyaka.