Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, ku wa 17 Mutarama 2026, Trump yatangaje ko kuva muri Gashyantare 2026 hari ibihugu umunani bizashyirirwaho umusoro wa 10% ku bicuruzwa, ku bwo kwitambika umugambi wa Amerika, ndetse muri Kamena iyo misoro ikazagera kuri 25%.

Ibyo bihugu birimo u Bwongereza, u Bufaransa, u Budage, Denmark, Norvège, Suède, u Buholandi na Finlande.

Ibi byarakaje Abanyaburayi benshi, barimo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza, basaba ko uruzinduko rw'Umwami Charles III muri Amerika rwari ruteganyijwe muri Mata 2026 rwahagarikwa.

Minisitiri w’Ubukungu w’u Bwongereza, Lisa Nandy, yavuze ko guverinoma y’igihugu cye ihagaze ku cyemezo cyo gushyigikira ubusugire bwa Greenland, ndetse ashimangira ko icyemezo cya Trump cyari amakosa.

Starmer nawe yavuze ko Greenland ari igice cya Denmark, kandi ko ejo hazaza hayo hazagenwa n'abaturage ba Greenland n'ubuyobozi bwa Denmark.

Yakomeje avuga ko Guverinoma y'u Bwongereza izagirana ibiganiro n'ubuyobozi bwa Amerika kuri iki kibazo.

Mu gihe Trump yavuze ko ashaka kugura Greenland ku bw’umutekano w’igihugu cye, abamurwanya bavuga ko icyifuzo cye gishingiye ku mutungo kamere wa Greenland kuruta uko gishingiye ku mutekano.

Minisitiri w’Intebe Starmer yasabwe guhagarika uruzinduko rw’Umwami Charles III muri Amerika
Minisitiri w’Intebe Starmer yasabwe guhagarika uruzinduko rw’Umwami Charles III muri Amerika