Ibyo yabivugiye mu kiganiro yagiranye na RadioTV10 kuri uyu wa 3 Mata 2026 cyagarukaga ku myiteguro y’ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr. Bizimana yavuze ko mbere y’uko igihe igikorwa cyo kwibuka kimara kigabanywa hamwe n’andi mavugurura yakozwe muri rusange mu bijyanye no kwibuka, ibi bikorwa wasangaga hamwe bishobora kumara umunsi wose kandi bidakurikiriza gahunda isa.
Ati “Igikorwa cyo kwibuka cyari kirekire cyane kandi nta murongo uhamye gifite kuko hari aho bagikoraga hafi umunsi wose abandi bakarara ijoro ryose ry’ikiriyo. Ibyo wasangaga byateye ingorane z’umunaniro na wo ukajyana n’izindi ndwara nyinshi zirimo umuvuduko w’amaraso.”
“Twabiboneraga mu kuvura abacitse ku icumu batishoboye kuko umubare wabo mu gihe cyo kwibuka wariyongeraga kandi bigaturuka kuri izo ndwara zishingiye ku munaniro. Kwibuka rero si umwanya w’umunaniro ni yo mpamvu twabivuguruye mu buryo bugaragara.”
Uwo muyobozi yagaragaje ko muri icyo gihe wasangaga ihungabana ari bwo ryiyongeraga cyane bituma hashyirwaho uwo murongo w’uburyo byakorwa kandi neza ariko bitabangamiye ababyitabiriye.
Kubera iyo mpamvu kwibuka byagenewe amasaha atarenze atatu byakabije ariko Dr. Bizimana agaragaza ko hari hamwe kubyubahiriza bigorana bitewe n’abatubahiriza igihe cyane ku gice cy’ubuhamya ariko agaragaza ko hari uko byajya bikorwa bikagenda neza.
Ati “Utanga ubuhamya na we ashobora gutinda kuko ubuhamya biragora ni na cyo gice cy’ingenzi tuba twabugeneye isaha. Ubutanga ashobora no kubikora amasaha atatu cyangwa abiri ni yo mpamvu dusaba ko abateguye gahunda babategura mbere hakabaho itsinda ribatega amatwi rikabumva bakamenya uko baragenda bubaka ubwo buhamya bitaye ku by’ingenzi.”
Dr. Bizimana yongeyeho ko impamvu yatumye bagabanya iminsi yatangwagamo ibiganiro mu cyumweru cyo kwibuka ari uko basanze kubikora ikigoroba buri munsi byarateshaga agaciro icyo gikorwa mu buryo bamwe batamenyaga.
Ati “Ubuzima bwose bwabaga bwahagaze ibitunga abantu bigahagarara, amasoko agafungwa n’akazi kagahagarara. Ibyo na byo si byo kuko wasangaga hari abifungirana mu nzu bagakomeza bagacuruza cyangwa bakinywera byeri zabo. Abandi barambukaga bakajya i Bugande na Tanzania abafite amafaranga menshi bakajya i Dubai bati ‘tuzagaruka iki cyumweru cyarangiye’. Icyo gihe biba ari ugutesha agaciro cya gikorwa cyo kwibuka.”
Kuri iyi nshuro ya 32 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr. Bizimana yavuze ko ku itariki 7 Mata yo gutangaza igikorwa cyo kwibuka bizagenda nk’ibisanzwe aho ku rwego rw’Igihugu kizatangirizwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.






Ibitekerezo 0