Ni igikorwa cyabaye ku wa 1 Mutarama 2026, kibera mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal no mu bya La Croix du Sud bizwi nko kwa Nyirinkwaya.
Abasuwe biganjemo ababyeyi bibarutse. Bishimiye uburyo SanlamAllianz yabatekerejeho cyane cyane muri ibi bihe bitaboroheye byo kuba mu bitaro mu minsi mikuru.
Amizero Willy ushinzwe inoza mubano muri La Croix du Sud, yavuze ko ari igikorwa cyiza cyereka umurwayi ko atari wenyine ahubwo afite abamutekerezaho.
Ati “Ni igikorwa cyiza cyane cyerekana ko ubwishingizi budahuzwa n’umurwayi n’amafaranga gusa by’umwihariko cyibanze ku barwayi bari mu bitaro batangiye umwaka batishimye batari kumwe n’imiryango yabo, bigaragaza ko SanlamAllianz itekereza ku barwayi kurusha uko itekereza ku mafaranga.”
Yvonne Munyurangabo, urwaje umwana muri La Croix du Sud yanejejwe n’iki gikorwa bakorewe, ahamya ko cyabasubijemo imbaraga n’icyizere cyo gukira vuba bagasezererwa.
Ati “Birandenze ndetse binkoze ku mutima pe, kuko sinkorana na SanlamAllianz rero ku Bunani kubona abantu bagutungura muri ubu buryo bigusubizamo imbaraga n’icyizere cyo gukira byihuse.”
Undi wasuwe ni Umunya-Ghana witwa Obedi, urwarije umuhungu we muri ibi bitaro.
Yavuze ko yatunguwe no kubona hari ibigo by’ubwishingizi bitekereza ku bakiliya babyo, yiyemeza kugana SanlamAllianz.
Ati “Biratangaje kubona ikigo cy’ubwishingizi kizirikana abakiliya bacyo n’abatari abakiliya bacyo mu gihe bari mu bitaro, kandi impano baduhaye zatunyuze bityo nanjye nahisemo ko ngiye gutangira gufatira ubwishingizi bw’imodoka yanjye muri SanlamAllianz.”
Ngoga Alain ushinzwe ubucuruzi muri SanlamAllianz Genera Insurance, yavuze ko basanze ari ngombwa gusura abababaye babifuriza ihumure, ndetse ashimangira ko bateganya kwagurira iki gikorwa no mu ntara.
Ati “Twasanze ari ngombwa ko twatangira umwaka tureba abantu babaye mu bitaro bitandukanye haba abakiliya bacu ariko n’abandi tukabageraho, ndetse turateganya no kubyagurira hanze ya Kigali.”
Uyu muyobozi avuga ko kuba ubwishingizi bwose butangirwa mu Rwanda wabusanga muri SanlamAllianz, bishishikaza abakiliya kuko babonera ubwishingizi ahantu hamwe bidasabye kugana ibindi bigo bityo bikabafasha gucuruza no kubungabunga abakiliya babo.
Allianz ni ikigo mpuzamahanga cy’ubwishingizi gikomoka mu Budage, mu gihe Sanlam yo yatangije ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2014, mu 2019 nibwo yaguze ibigo by’ubwishingizi bya SORAS na SAHAM.
Sanlam ikomoka muri Afrika y'Epfo. Yihuje na Allianz mu 2023. Byahuje imbaraga bibyara ikigo kimwe cya SanlamAllianz General Insurance Plc gikorera mu bihugu 26 ku Isi.













Ibitekerezo 0