Ibi byabereye mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Gisiza ho mu Mudugudu wa Ngoma. Ukekwa asanzwe atuye mu Kagari ka Murambi mu Mudugudu wa Bunnyari, akaba yafashwe ku wa 31 Werurwe 2026.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier mu kiganiro na IGIHE yavuze ko uyu mugabo yafashwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10.

Ati “Umugabo yafashwe ku mugoroba w’ejo hashize, mu gihe ibyo akekwaho yabikoze ejo nka Saa Yine, aho umwana yabivuze mu ijoro bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Kayove na cyo kimwohereza ku Bitaro bya Murunda. Bivugwako yamusanze iwabo ababyeyi bagiye gushakisha igitunga imiryango.”

Yakomeje ati “Amakuru twayamenye aturutse ku buyobozi bw’Umudugudu, avuga ko umwana yari yasigaye mu rugo wenyine, amusanga mu rugo ahagana Saa Tatu za mu gitondo, amakuru ayatanga ahagana Saa Mbiri z’ijoro ubwo yarimo ataka cyane kubera kubabara, ababyeyi bamubajije ababwira ko yasambanyijwe.”

Yakomeje gusaba abaturage kwirinda ibyaha, kuko abana ari ejo heza hazaza h’Igihugu, agaragaza ko ibyakozwe bidakwiriye umuturage urangwa n’indangagaciro.

Yanasabye abaturage ku rushaho gutangira amakuru ku gihe, kurangwa n’ubumuntu no kwitwararika.

Umugabo nyuma yo gufatwa kuri ubu afungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Ruhango.

Itegeko rigena ko ko iyo gusambanya umwana bikorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.