Amakuru y’ubu bujura bw’inka yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 26 Ukwakira 2025, i saa moya z'igitondo, aho zibwe mu Murenge wa Kigeyo, Akagari ka Nyagahinika ho mu Mudugudu wa Nteko.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, yabwiye IGIHE ko iperereza ku cyateye ubu bujura rikomeje.
Ati “Iperereza rirakomeje kugira ngo tumenye abakoze ubu bujura bw’inka, imwe yafashwe nyuma y’uko abazibye bikanze abantu bakiruka, indi igaragara yabazwe.”
Yakomeje avuga ko kwibwa kw’izi nka habayeho uburangare bw’abashumba bazo ndetse bashobora kuba banabigizemo uruhare, kuko nta muntu wakwinjira mu rwuri ngo yibe ink anta muntu wabibonye.






Ibitekerezo 0