Ibi byabereye mu Murenge wa Manihira, Akagari ka Muyira ho mu Mudugudu wa Rutangaza, ku mugoroba w’itariki 27 Ukwakira 2025.
Uyu mugabo washakanye byemewe n’amategeko n’umufasha we w’imyaka 52, yabonwe bwa mbere n’umukobwa we w’imfura, amanitse mu ruganiriro yapfuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, mu kiganiro na IGIHE, yahamije aya makuru.
Ati “Nibyo koko amakuru y’urupfu rw’uwo mugabo twayamenye aho yari asanzwe abana n’umufasha we mu makimbirane, byatubabaje kuko kwiyahura bidakemura ikibazo.”
Yaboneyeho gusaba abaturage bafitanye amakimbirane kwegera ubuyobozi bukabafasha kuyakemura, bitaragera ubwo umwe muri bo afata umwanzuro wo kwiyahura.
Umurambo wa nyakiwigendera wajyanywe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.





Ibitekerezo 0