Imirimo yo kubaka iri shuri yari yaradindiye ni kimwe mu byahoraga ku murongo w’ibyigwa kuri gahunda y’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu. Imirimo yo kurangiza iri shuro yasubukuwe mu ntangiriro za 2025.
Ni ishuri ryuzuye ritwaye 760.773.545 Frw, arimo miliyoni 520 Frw yatanzwe n’Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc mu gihe andi yatanzwe n’Akarere ka Rubavu.
Iri shuri rikimara kuzura kuva tariki 8 Nzeri 2025 ryahise ryakira abanyeshuri 47, ndetse ritangira gutangirwamo amasomo ku bana biga amasomo ajyanye no gutunganya amashanyarazi.
Muri Gashyantare 2023, Uruganda rwa Bralirwa Plc, rwahaye Akarere ka Rubavu miliyoni 250 Frw ziyongera ku zindi miliyoni 270 Frw rwatanze mbere, nk’inkunga Bralirwa Plc yari yemeye mu iyubakwa ry’iri shuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Ishimwe Pacifique mu kiganiro na IGIHE yavuze ko iri shuri ryatangiye gutanga amasomo ku banyeshuri biga bataha.
Ati “Icyiciro cya mbere twakiriye abanyeshuri 47 biga bataha, mu gihe mu 2027/28 duteganya kuzatangira kubaka icyiciro cya kabiri ku buryo tuzatangira no kwakira abana biga babamo.”
Ishimwe avuga ko iri shuri ryaje kunganira andi asanzwe muri aka karere kurushaho guhamya ireme ry’uburezi.
Akarere ka Rubavu kagaragaje ko Ishuri rya Rambo TVET rizaba rifite ibyumba 10, ibyumba by’amasomongiro bibiri n’ubwiherero 16 ryubatswe mu buryo bugeretse, rigiye kugirwa iry’icyitegererezo mu Ntara y’Iburengerazuba ryuzuye nyuma y’uko imirimo yo kuryubaka yatangiye muri Werurwe 2013.







Ibitekerezo 0