Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard yabwiye na IGIHE ko imiryango 484 ikeneye kubakirwa, harimo itaratuzwa n’indi yubakiwe inzu zikaba zarashaje ku kigero cyo kongera kubakwa bundi bushya.
Ati “Twabaruye imiryango y’abarokotse Jenoside batagira amacumbi n’abayafite amaze gusaza, tubona imiryango 286 ifite amacumbi ashaje akeneye kuvugururwa bundi bushya, ndetse twasanze hakiri n’indi miryango 198 ikeneye kubakirwa."
Mbarushimana yaboneyeho gushima Leta y'u Rwanda muri byinshi yakomeje gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 32 ishize, birimo kuba abenshi baravujwe abandi bishyurirwa amashuri, byagize uruhare mu guhindura imibereho yabo.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko muri iyi miryango harimo igera ku 100 idafite ibibanza.
Mu kurushaho guteza imbere imiryango y’ayarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25 imiryango 111 yorojwe inka mu kuyifasha kwivana mu bukene,ndetse no muri uyu mwaka 2025/26 isaga 46 na yo yorojwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Nyundo, kuri uyu wa 09 Mata 2026, na we yagaragaje ko hakiri ikibazo cy’amacumbi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ikibazo cy’amacumbi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kiracyahari, ariko twafashe ingamba zo gukomeza gukorana na IBUKA ndetse uyu mwaka tugiye kuzuza inzu 39, ziri mu mirenge ya Mudende na Rugerero, aho tuzabatuza duhereye ku babaye kurusha abandi.”
Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2016/17, Akarere ka Rubavu kubakiye imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 15, mu 2017/18 kubakira imiryango 20, mu 2018/19 hubakirwa imiryango 16, 2019/20 hubakirwa imiryango 20, mu 2020/21 hubakiwe imiryango 12.
Mu mwaka 2021/22 hubakiwe imiryango 34, mu 2022/23 hubakirwa imiryango 32, mu 2023/24 imiryango 37 ituzwa mu mudugudu w’icyitegererezo, na ho mu 2024/25 binyuze mu mushinga wa CERC hubakiwe imiryango 85, n’Akarere ka Rubavu kubakira imiryango 12.






Ibitekerezo 0