Ibi Rt. Rev. Ahimana Murekezi Augustin yabigarutseho ubwo bari bamaze kumva ubuhamya bwa Niyigena Drocella wari ufite imyaka 10 mu 1994 wavuze yanze burundu iri torero nyuma y’uko yahungiye ku rusengero rw’iri torero Pasiteri akamwirukana.

Niyigena Drocella mu buhamya yatanze yagaragaje ko ubwo yarimo yiruka imisozi yihishahisha, yigiriye inama yo guhungira ku rusengero ariko Pasiteri akamwirukana.

Ati “Nahungiye ku itorero Angilikani Paruwasi ya Shwemu nsaba Pasiteri kumfungurira urusengero nkihishamo, aranyirukana ngo ngende, ibi byatumye nanga iri torero ubuzima bwanjye.”

Niyigena yakomeje avuga yamaze iminsi myinshi arara mu gihuru, ariko umubyeyi wari inshuti n’umuryango we ari we waje kumwikoreza imboga, mu buryo bwo kumwambutsa umupaka kugeza ahungiye i Goma, ari naho yaje kurokokera.

Rt. Rev. Ahimana Murekezi Augustin n’abandi ba Pasiteri bari bitabiriye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi bahamagaye Niyigena barapfukama bamusaba imbabazi, ndetse bungamo ko afite ishingiro ryo kuryanga, kuko uwari Pasiteri kuri Paruwasi yahungiyeho atamweretse ubumuntu.

Ati “Yahungiye ku rusengero rw'Abangilikani yanga kubakingurira arabirukana. Umwungeri w'Intama wabaye Ikirura, ibi bintu bituma ubu Pasiteri bwacu butsindwa, yaramugabuye ngo nagende apfe, kandi ubwo yabikoreye n’abandi, yanga kubahisha barapfa, kuvuga ko wanze idini ry'Abangilikani birakwiriye, kuko ntituri abo gukundwa. Twarakwishe Imana ni yo yakurokoye, nta gikundiro dufite. Duhagaze mu cyuho ku bwa Pasiteri Lazard, tugusabye imbabazi twese.”

Rt. Rev. Ahimana Murekezi Augustin we n’abandi ba Pasiteri bari kumwe bapfukamye basaba imbabazi Niyigena utaratabawe na Pasiteri mugenzi wabo.

Musenyeri Habimana kandi yagaragaje ko mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga, bigayitse kuba hari abakirisitu badukiriye bagenzi babo basenganaga bakabica n’abashumba bishe intama zabo.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi hari aho yatijwe umurindi n’Abihayimana.

Ati “Jenoside yatijwe umurindi n’abihayimana bavugaga ko Inkotanyi nizifata igihugu bazasimburwa n’Abatutsi, ndetse hari n’aho babeshyaga ko Abatutsi batanzwe n'Imana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper ahamya ko hari benshi banze amadini kubera ko nta byiza bayaboneyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Kwanga idini ufite ishingiro, kuko haracyari abakirisitu mu myambaro, ariko mu migirire bigatandukana, kuko baba batitandukanyije n'ikibi, ni nayo mpamvu hari benshi banze amadini kubera ibyo babonye, kandi byose byaturutse ku miyoborere mibi.”

Meya Mulindwa yibukije abakirisitu ko bakwiriye kurangwa n'indangagaciro za Kinyarwanda, anaboneraho kugaya Pasiteri Lazard utararengeye Abatutsi, kuko ubukirisitu n’ubunyarwanda ari bimwe.

Pasiteri Semuhirwa Lazard, wanze gufungurira urusengero Niyigena ngo aruhungiremo, amakuru IGIHE yamenye n’uko nawe yaje kuva mu Rwanda ahunze intambara y’abacengezi mu 1998, ndetse kuri ubu bivugwa ko yashinze itorero rya (Eglise Episcopale) mu Mujyi wa Goma.

Abapasiteri bapfukamye basaba imbabazi mu izina rya mugenzi wabo watereranye Abatutsi muri Jenoside
Abapasiteri bapfukamye basaba imbabazi mu izina rya mugenzi wabo watereranye Abatutsi muri Jenoside
Niyigena Drocella avuga ko yanze Itorero ry'Angilikani nyuma y'uko yahungiye kuri Paruwasi ya Shwemu, Pasiteri akamwirukana
Niyigena Drocella avuga ko yanze Itorero ry'Angilikani nyuma y'uko yahungiye kuri Paruwasi ya Shwemu, Pasiteri akamwirukana
Uyu muhango witabiriwe n'abarimo Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper
Uyu muhango witabiriwe n'abarimo Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper