Ni amakuru IGIHE yahawe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yagarutseho mu kiganiro na IGIHE.

Ati “Nyuma yo kubona ko hari abaturage bo mu mirenge itanu y’aka karere bagorwa no kubona amazi meza, kuva tariki 04 Gicurasi 2023 twatangiye umushinga wo kuyabegereza. Ufite ingengo y’imari ya 5,682,478,197 Frw biteganijwe ko uzarangira muri Gicurasi 2026.”

Uyu mushinga ufite umuyoboro w’ibilometero 139 uzafasha mu kwegereza abaturage amazi meza. Uzafasha abaturage 56.891 bo mu mirenge ya Kintobo, Rugera, Rurembo, Mukamira na Karago.

Meya Mukandayisenga yasabye abaturage gufata neza ibikorwaremezo baba bubakiwe bakirinda kubyangiza.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y’Ingo muri Rusange (EICV7), bwagaragaje ko imibare y’Abanyarwanda bagerwaho n’amazi meza yageze kuri 90% bavuye kuri 87% bariho mu 2017.

Bugaragaza ko abo 90% babona amazi meza yo kunywa no gukoresha imirimo inyuranye yo mu rugo badakoze urugendo rurerure.

Iyi mibare igaragaza ko Abanyarwanda babasha kugera ku mavomo bakoresheje iminota iri munsi ya 30 bagera kuri 68% mu gihe 21% bakoresha iminota iri hejuru ya 30 kugira ngo bagere ku ivomo cyangwa isoko y’amazi meza.

Imibare igaragaza ko abafite amazi mu ngo za bo ari 16% bavuye kuri 9%, abavoma mu baturanyi no ku mavomo rusange abegereye ari 39% bavuye kuri 35%.

Abavoma ku yandi masoko ariko avubura amazi meza 35% bavuye kuri 43%, mu gihe abakoresha amazi ava ku masoko adasukuye bageze ku 10% bavuye kuri 12%.

Miliyari 5 Frw ziri gukoreshwa mu kwegereza ab'i Nyabihu amazi meza
Miliyari 5 Frw ziri gukoreshwa mu kwegereza ab'i Nyabihu amazi meza