Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho ku wa 30 Mata 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku Rwibutso rwa Gisenyi rwa Commune Rouge mu Karere ka Rubavu.
Yahamije ko abafite ababo bagiye muri FDLR atari bo babohereje bityo nta wabaziza ibikorwa bibi byayo.
Ati "Uyu munsi ko turasa FDLR twari twahindukira tukarasa imiryango yabo hano, nta miryango bafite hano? Turanabazi n’amazina ariko abaturage baratuye hano tuzi ko ari abaturage, ntabwo babatumye bariya, abo ngabo barayobye bata umurongo, abari mu gihugu bayobotse Leta waba ubashakaho iki? Nta n’ubwo batumye bariya, ariko bicwaga cyagwa bakameneshwa baziraga inyenzi.”
Yavuze ko muri Repubulika ya mbere bamwe mu mpunzi zari hanze y’u Rwanda hari abari bariyise inyenzi bagendaga bagafata imbunda bagatera mu Rwanda, aho igitero cyageze Abatutsi baho bakicwa.
Ati “Abakoloni batashye iwabo mu 1962 u Rwanda ngo rubone Ubwigenge, Leta yariho itangira kwica abantu mu 1963, habayeho abantu biyise inyenzi bari mu bari barahunze bashakaga kugaruka mu gihugu cyabo, bagafata imbunda hafi aho sinzi ahantu bazikuraga bagatera, batera mu Bugesera Leta ikagenda ikica abaturage b’Abatutsi bituriye ahongaho mu Bigogwe cyangwa za Kibirira, bigaragaza ko Leta ya Kayibanda gukomeza bari bagamije gukangurira abantu ko ari Abahutu kandi bagomba kwica abantu batari abenegihugu, bakwiye gusubira iwabo nanjye ntazi aho ariho, numvaga bavuga Ethiopie, byose bigamije ubusambo n’ubujiji.”
Yagaragaje ko mu 1973 Habyarimana yahiritse ubutegetsi avuga ko azanye Ubumwe, Amahoro n’Amajyambere ariko na we akomeza ibikorwa byibasira Abatutsi nka Kayibanda yasimbuye.
Ati “Kuri Leta ye nta bantu bishwe? Nta bantu bahunze? Ndetse no hafi ya 1990 tujya gutera u Rwanda hari abantu bari baje Uganda bahunze. Bahungaga iki se? Ese ayo ni yo mahoro n’amajyambere yari azanye.”
Yagaragaje ko Habyarimana yabeshye Abanyarwanda ko ibyo Kayibanda yari yaratangiye agiye kubikuraho, arangije atangiza iringaniza mu mashuri aho kureka bose ngo bige.
Ati “Yashyizeho iringaniza mu mashuri, ese yumvaga ko kuba bamwe bajya kwiga bagenzi babo basigaye mu rugo bakwiga batuje, ndetse n’abarimu mu mashuri bagakora ivangura rishingiye ku moko, bifuzaga ko ibyabaye mu 1959 no mu 1962 kubwa Kayibanda bazagera igihe cyo gukora Jenoside abantu barabyumvise, kandi ni ko byagenze.”
Yasabye abakiri mu mutwe wa FDLR bakiri mu mashyamba ya Congo gutaha, bagafatanya n’abandi kubaka Igihugu, kuko iyi Leta batazayitsinda.
Urwibutso rwa Commine Rouge rushyinguwemo Abatutsi 5.209 biciwe muri Gisenyi no mu nkengero zayo.








Ibitekerezo 0