Ku wa 21 Ukuboza 2025 ni bwo Gasana yahererekanyije ububasha na Kakooza Henry bwo kuyobora Akarere ka Nyagatare.
Iri hererekanyabubasha ryayobowe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, n’abandi bayobozi banyuranye.
Kakooza Henry azwi cyane mu Karere ka Rwamagana aho yakabereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa imyaka irenga icyenda, ahakurwa tariki ya 14 Ukuboza 2023 ubwo yimurirwaga mu Karere ka Huye ari na ho yakoreraga iyo mirimo ubu.
Mbere yo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa yari asanzwe ari Umukozi wa Minisiteri y’Imari n'Igenamigambi akaba yarakoreraga mu Ntara y’Iburasirazuba ashinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri mu kurwanya ubukene (EDPRS II).
Gasana Karasanyi Stephen wasezeye ku kuyobora Akarere ka Nyagatare, aheruka kwemezwa nk’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu nama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR – Inkotanyi.
Muri iyi nama bemeje umushinga wo kuvugurura amategeko agize umuryango n’imiterere ya Komite Nyobozi n’abayijyamo. Abo barimo Abanyamabanga bakuru babiri na ba Visi Perezida babiri.
Hemejwe kandi abagize Komite Nyobozi bashya ari bo Uwimana Consolée nka Visi Perezida wa mbere; Kayisire Marie Solange yemejwe nka Visi Perezida wa Kabiri.
Bazivamo Christophe yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru naho Gasana Karasanyi Stephen yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru wungirije.
Gasana Stephen yatangiye kuyobora Akarere ka Nyagatare mu mpera za 2021, aho yanatumye aka karere kaza ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2021/2022. Yize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda.









Ibitekerezo 0