Iri soko ryuzuye ritwaye miliyari 5,7 Frw. Umuhango wo gutaha iyi nyubako iherereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Ukuboza 2025.

Inyubako y’isoko rishya rya Gisenyi yatangiye kubakwa mu 2011, imirimo yo kuryubaka ihagarara imyaka 9 kubera ibibazo bitandukanye, iza kwegurirwa abikorera bibumbiye muri Rubavu Investment Company Ltd (RICO Ltd) mu 2021 ari na yo yaryujuje ifatanyije n’Akarere ka Rubavu.

Ni isoko rigeretse inshuro enye, aho buri gice gifite ubuso bungana na metero kare 2.500 hatabariwemo igesenge n’igorofa ryo hasi.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi yavuze ko iyi nyubako ikwiye gukurikirwa n’izindi nyinshi kandi nini zijyanye n’icyerekezo 2050.

Ati “Inyubako nk’iyi yatekerejwe mu myaka 15 ishize ndizera ko mu myaka itatu iri imbere muzaba mwujuje izindi ziyikubye inshuro 15, kuko yatekerejwe igihugu gifite icyerekezo cya 2020 none gifite 2050, ariko muri NST2 hari gahunda yo kuzamura ishoramari ry’abikorera, abaturage batweretse ibyishimo bidasanzwe, ni bwo bwa mbere mbonye igikorwa cyishimiwe na ba nyira cyo, ubucuruzi mu bujyanane n’ibikorwa by’ubukerarugendo, ku buryo hakenewe hoteli eshatu ziri ku kigero cy’inyenyeri eshanu.”

“Musanganywe ibindi bikorwa byanyu by’indashyikirwa, kandi iyo abantu bishyize hamwe bagera kuri byinshi, nka RICO Ltd mwongere ubunini bw’ishoramari, mwagure ishoramari mushore no hanze ya Rubavu kandi inyubako y’isoko yagaragaje ko hari izindi nyubako zikeneye kongererwa agaciro.”

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Rwanda, Mubiligi Jeanne Françoise yashimiye abagize uruhare mu gushora imari iri soko rikubakwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yagaragaje gutaha iri soko ari umunsi ukomeye.

Ati “Ni umunsi ukomeye kuri twe twese, murarikeneye ariko byasabye uruhare rwa buri wese kugira ngo ryuzure kandi rizanye ibisubizo byinshi, no gushyiramo abantu bigeze hejuru ya 95%.”

Perezida wa RICO Ltd, ari na yo yubatse iri soko rishya rya Gisenyi, Twagirayezu Pierre Celestin yashimye ubuyobozi bw’Igihugu.

Ati “Inyubako y’isoko twatashye imyanya 1.500 yo gucururizamo, rizagirira akamaro abaturiye n’abagenderera Rubavu, kandi rwose ntiryari kubakwa iyo hataba ubujyanama bw’Ubuyobozi bw’Igihugu.”

Isoko rya Gisenyi ryafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda
Isoko rya Gisenyi ryafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda
Abayobozi batandukanye barimo na Guverineri w'intara y'iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco n'Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Rwanda, Mubiligi Jeanne Françoise bitabiriye uyu muhango
Abayobozi batandukanye barimo na Guverineri w'intara y'iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco n'Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Rwanda, Mubiligi Jeanne Françoise bitabiriye uyu muhango
Abanyamigabane ba RICO Ltd bashimiwe uruhare bagize kugira ngo iri soko ryuzure
Abanyamigabane ba RICO Ltd bashimiwe uruhare bagize kugira ngo iri soko ryuzure
Inyubako y'isoko rishya rya Gisenyi yuzuye itwaye miliyari zirenga 5 Frw
Inyubako y'isoko rishya rya Gisenyi yuzuye itwaye miliyari zirenga 5 Frw