Imvururu zabaye nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Tanzania, yabaye tariki 29 Ukwakira 2025, aho abigaragambya biganjemo urubyiruko bavugaga ko atanyuze mu mcyo, nyuma yaho Leta yafunze abatavuga rumwe na yo barimo Tundu Lisu w’Ishyaka CHADEMA, bituma batitabira amatora.
Nteziyaremye Bercar, Umuyobozi Ushinzwe Umusaruro mu Ruganda (Multiple Parkaging Rwanda LTD), rukora rukanatunganya ibikoresho bapfunyikamo ibicuruzwa bitandukanye, yabwiye RBA ko izo mvururu zabagizeho ingaruka mu buryo butaziguye.
Yagize ati “Imvururu zaje ibikoresho byacu bimwe byageze ku cyambu cya Dar es Salaam, bituma duhagarara, ubu bimwe muri byo ni bwo bitangiye kuza ibindi biracyariyo, ibyo rero byagize ingaruka ku musaruro dutanga ndetse no ku balikiya bacu, kuko hari ibyo twagombaga kubaha tutabahaye.”
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi mu ruganda (Amaco Paints) rukora ibikoresho bituruka mu binyabutabire byiganjemo amarangi n’ibindi bifitanye isano na yo, Ndayisenga Emmanuel, yavuze ko ingaruza z’izi mvururu zatumye umusaruro wabo ugabanyuka ku rugero rwa 50%.
Ati “Iyo ibikoresho bitaje ntidushobora gusohora ibyo dutanga, iyo bitabonetse ntidushobora guhereza abablikiya nkuko bigomba, ubu rero imibare yaramanutse cyane rwose ku buryo byagize ingaruka ku musaruro dutanga.”
Inzego zishinzwe ubucuruzi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba zivuga ko zikomeje gushaka ibisubizo by’ibibazo by’ubwikorezi n’ubuhahirane byaturutse ku mvururu zabaye nyuma y’amatora.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuhora wa Ruguru, Dr. John Deng Diar Ding, yavuze ko iki kibazo kiri gukurikiranirwa hafi.
Ati “Nyuma y’imvururu zakurikiye amatora muri Tanzania, imizigo yagombaga koherezwa mu Rwanda, yahise ihindurirwa inzira yerekeza i Mombasa, bityo turi gukurikiranira hafi izo mbogamizi.”
Banki Nkuru y’U Rwanda (BNR), nyuma yo gukurikirana iki kibazo, ivuga ko nta gitutu kizabaho ku izamuka ry’ibiciro ry’ibicuruzwa bituruka mu mahanga ku isoko ry’imbere mu gihugu.
Icyambu cya Dar es salaam, gifatiye runini ubucuruzi mpuzamahanga kuko kinyuzwaho ibicuruzwa byinshi bijya cyangwa biva mu Rwanda, no mu bindi bihugu bidakora ku nyanja byo mu karere binyura mu muhora wo hagati (Central Corridor).






Ibitekerezo 0