Aba banyeshuri barimo abize Amategeko, Ikoranabuhanga, Gucunga imishinga, Ibidukikije, ubuhanga muby’ubwubatsi, n’ibindi

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi, kuri uyu wa gatanu tariki 31 Ukwakira 2025, barimo abagore 768 bangana na 51,9%, abagabo 711 bangana na 48,1%, mu gihe abanyeshuri 112 bangana na 7,6% bakomoka mu bihugu 21 by’amahanga.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ireme ry’uburezi mu mashuri makuru mu Nama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, HEC, Dr. Theoneste Ndikubwimana yibukije abarangije amasomo ko kubona impamyabushobozi bidahagije

Ati “Mukwiriye kurangwa n’indangagaciro za Kinyarwanda n’iziranga umukozi nyawe ku isoko ry’umurimo, kuko kugira ubumenyi ntibihagije gusa, impamyabushobozi ni urufunguzo rw’ubuzima, mwumve ko atari urupapuro gusa mwabonye, ko ahubwo ari ukugaragaza ibyo mushoboye.”

Yanaboneyeho kubasaba gukomeza kwiyungura ubumenyi, kuko byose bitigwa mu ishuri kubera Isi igezweho y’ikoranabuhanga aho umunsi ku munsi havuka ibishya.

Yanabibukije kudatega amaboko ngo bategereje gusaba akazi, ko ahubwo bakwiriye kugahanga bahereye ku byo bize bagatanga akazi, bakanatanga umusanzu wabo mu iterambere ry’Igihugu.

Dr. Ndikubwimana yijeje abakiri ku ntebe y’ishuri n’Ubuyobozi bwa INES-Ruhengeri bazakomeza kubashyigikira mu guteza imbere uburezi.

Umuyobozi Mukuru wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr. Jean Bosco Baribeshya, yashimiye abarangije amasomo, umuhate bagaragaje mu kwiga, abasaba ko bawukomezanya no mu bundi buzima bagiyemo.

Ati “Ntabwo barangije amasomo n’ubwo babonye impamyabumenyi, bagiye kwinjira mu bundi buzima kandi kugera ku ntsinzi bisaba guhora wiga kugira ngo bagere ku ntego, bakwiriye kandi kurangwa n’imyitwarire iboneye hanze aho bagiye.”

Dr. Baribeshya yabasabye ko impamyabumenyi bahawe badakwiriye kuzishakishisha akazi ahubwo ari izo kugahanga bakazana ibisubizo ku isoko ry’umurimo.

Umunyeshuri wahize abandi akaba yanahawe Sheki y’amafaranga miliyoni 1 frw ukomoka muri Niger wigaga mu ishami rya Computer Science, Abari Ilior Aichetou yagaragaje ko yabigezeho abikesha gukora cyane.

Ati “Guhiga abandi ntabwo byari byoroshye gusa byansabye gukora cyane kandi nabihembewe, bigaragaza ko atari Abanyarwanda gusa baba aba mbere, ndashimira abarezi ba INES-Ruhengeri n’abandi babigizemo uruhare.”

Uyu munsi INES-Ruhengeri ifite abanyeshuri barenga 6500, barimo abarenga 1200 b’abanyamahanga mu gihe abo imaze gushyira ku isoko ry’umurimo mu myaka imaze ikorera mu Rwanda barenga ibihumbi 13.

INES-Ruhengeri yatangiye gutanga uburezi mu Ugushyingo 2003 bikomotse ku gitekerezo cya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, mu gutanga umusanzu wo kubaka uburezi bufite ireme mu Rwanda.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango wo gushimira abarangije amasomo
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango wo gushimira abarangije amasomo
Abasoje amasomo bari bafite ibyishimo
Abasoje amasomo bari bafite ibyishimo
Abahize abandi bahembwe
Abahize abandi bahembwe
Hari abahawe mudasobwa zizabafasha mu mirimo bazajyamo
Hari abahawe mudasobwa zizabafasha mu mirimo bazajyamo
Umunyeshuri wahize abandi akaba yanahawe Sheki y’amafaranga Miliyoni 1 Frw ukomoka muri Niger wigaga mu ishami rya Computer Science, Abari Ilior Aichetou yavuze ko abikesha gukora cyane
Umunyeshuri wahize abandi akaba yanahawe Sheki y’amafaranga Miliyoni 1 Frw ukomoka muri Niger wigaga mu ishami rya Computer Science, Abari Ilior Aichetou yavuze ko abikesha gukora cyane
Abayobozi batandukanye n'abanyeshuri bahize abandi bafashe ifoto y'urwibutso
Abayobozi batandukanye n'abanyeshuri bahize abandi bafashe ifoto y'urwibutso